Abakateshisite ba Diyosezi ya Kabgayi besheje umuhigo
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 abakateshisite ba Diyosezi ya Kabgayi bakoreye urugendo nyobokamana I Kibeho ku nsanganyamatsiko igira iti "Muzambere abahamya", akaba ari umuhigo bari bamaranye igihe.
Ni urugendo rwitabiriwe n'abakateshisite baturutse muri paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi harimo n'abageze I Kibeho ku nshuro ya Mbere bari kumwe kandi n'abapadiri babaherekeje.
Padiri Germain Habimana, ushinzwe amashuri Gatorika n'ubwigishwa muri Diyosezi ya Kabgayi, ari nawe wateguye uru rugendo nyobokamana, yavuze ko bishimye kuba intego bari barihaye nka Diyosezi babashije kuyigeraho.
Ati "Urugendo twaruteguye nka Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo twongere twisuganye nk'abakateshisite bahuriye hamwe mu butumwa bwacu bwo kurera no gutoza abana ukwemera, tunasaba umubyeyi Bikira Mariya ngo twongere tubone imbaraga zikenewe mu butumwa dukora muri Kiliziya".
Mu nyigisho yatanzwe na Padiri Celse Hakuziyaremye, ushinzwe guhuza ibikorwa by'ikenurabushyo muri Diyosezi ya Kabgayi, akaba na padiri mukuru wa Paruwase ya Kabgayi, yavuze ko umukateshisite agomba kurangwa no kwera imbuto nziza z'ubukirisitu. Ati "Kuba abahamya ba Yezu ni ugusa na we. Ni ugutanga urugero rwiza mu mibereho y'ukwemera kuranga umukristu nyawe."
Padiri Celse yakomeje avuga ko kuba umuhamya wa Kristu bihera mu muryango, ku bo mu bana, muturanye, musengana bari hafi yawe ukabereka imbuto nziza z'ukwemera kuko ari byo biranga abigishwa ba Nyagasani .
Yakomeje avuga ko umukateshisite ari umurezi w'ukwemera, ko aba hafi y'umusaseridoti mu butumwa bwo kwigisha amasakaramentu no gutoza abakiri bato ukwemera hirya no hino mu maparuwasi. Bakaba basabwa kwera imbuto kandi zikagera no ku bandi. Bakagaragaza urugero rwiza rw'ubukristu nk'abafite icyo bamenye bagamije kugeza ku bandi iyo nkuru nziza.
Mbere y'Igitambo cya Misa, abakateshiste babanje kuganirizwa n'umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya I Kibeho ari we Anatahalie Mukamazimpaka. Yagarutse ku mateka y'amabonekerwa, uko yatangiye ndetse n'ubutumwa buri mukobwa wabonekewe yahawe. Yanavuze ku butumwa bwa Bikira Mariya yatanze i Kibeho bushishikariza abantu gusenga nta buryarya no guhinduka. Yagarutse kandi ku ishapure y'ububabare bwa Bikira Mariya, asaba abakateshisite kujya bayivuga kenshi.
Hakurikiyeho igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Celse Hakuziyaremye ari kumwe n'abasaseredoti baje baherekeje abakateshisite babo. Nyuma ya Misa Padiri Gatete Jean Pierre, ushinzwe ubuzima bwa Roho mu ngoro ya Bikira Mariya I Kibeho yagarutse ku mateka ya Kibeho. Ati "Amabonekerwa yatangiye mu mwaka w'1982 Bikira Mariya yiyereka abakobwa batatu ari bo : Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangano na Anatalie Mukamazimpaka ababwira ko ari Nyina wa Jambo. Murumva ko rero Bikira Mariya ari umubyeyi kuruta uko ari umwamikazi, umubyeyi uba hafi y'abana be ndetse akanabasabira." Yabibukije kandi ko umwana wa Mariya adatana n'imibabaro abasaba kumenya kwakira umusaraba.
Abakateshiste ba Diyosezi ya Kabgayi bitabiriye urugendo Nyobokama I Kibeho bishimiye kongera kuza kwa Bikira Mariya kumusaba imbaraga mu butumwa.
Mu buhamya bwatanzwe n'abakateshiste bagaragaje ko bishimiye gukomeza kuba abahamya b'ukwemera. Mujawamungu Therese ni umukateshiste muri paruwasi ya Nyarusange guhera mu 1997, yagize ati "kuba umukateshiste ni byiza, kandi gukorera Yezu nta gihombo kirimo. Ndishimye cyane kuba nageze hano i kibeho kuko nongeye kumva nkomeye mu kuba umuhamya w'icyo ndicyo. Kuba intumwa ni ukwamamara hose Yezu Kristu wadupfiriye ku musaraba."
Nzayisenga Jean Baptiste, umukangurambaga wa kateshese muri Diyosezi ya Kabgayi, yagize ati "Twaje hano I Kibeho kugira ngo twiyambaze Bikira Mariya umwamikazi wintumwa kugira ngo adufashe mu butumwa dukora, natwe adusabire kuba abahamya ba Yezu Kristu koko. Adusabire Roho Mutagatifu kugira ngo adukomeze, aduhe imbaraga zo kumuhamya mu bikorwa ndetse no mu magambo, tumuhamye mu bato ndetse n'abakuru."
Bagambiki Venuste, umukateshiste muri Paruwasi ya Kigoma nawe witabiriye uru rugendo, yavuze ko kuza i Kibeho bimwibutsa ibanga afitanye n'umubyeyi Bikira Mariya wabarinze mu gihe yari yarahungiye I kibeho. Ati "Kuva nava hano Imana yaraturinze, nageze muri paruwasi yanjye mu 1998 mpungutse, bahita bampa kuba umukateshisite, kugeza n'ubu sindahagarara ndahata inzira ibirenge mu guhamya Yezu. Uyu munsi nkaba naje mfite igitekerezo cyo gusabira umuryango, ingo zifite ibibazo no gusabira isi yose amahoro. Kuba umukateshiste bimbera byiza kuko numva ndi kumwe na Yezu igihe cyose ndi kumuvuga."
Urugendo nyobokamana rw'abakateshisite ba Diyosezi ya Kabgayi, rubaye mbere yo kwizihiza umunsi mukuru w'abakateshiste, uzizihizwa tariki ya 21 Gicurasi 2023. Abakateshisite bisunga mutagatifu Andereya Kagwa, bafasha kiliziya kwigisha abana no kubategurira amasakaramentu y'ibanze ndetse bakanaboneka mu bundi butumwa bwa kiliziya. Intego y"uyu mwaka bagenderaho iragira iti "Muzambere abahamya", ijambo riboneka mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa 1, 8.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.