Abakateshisiti bo mu Rwanda barasabwa kuzitabira urugendo nyobokamana ruteganyijwe kubera i Namugongo muri Uganda
Mu myanzuro y’Inteko rusange y’igihembwe cya gatatu y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yateranye tariki 20-23 Nzeri 2022, Abepiskopi barasaba abakateshisite kuzitabira urugendo nyobokamana, abakateshisiti bo mu Rwanda bazakorera i Namugongo mu gihugu cya Uganda muri Gicurasi 2023.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kugaragarizwa iki kifuzo na Komisiyo ishinzwe ubwigishwa mu Nama y’Abepiskopi yatangarije Abepiskopi ko iki cyifuzo cyari kimaze igihe nyamara kikagenda kibuzwa n’impamvu zitandukanye zirimo ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ndetse n’icyorezo cya Covid-19.
Nk’uko twabitangarijwe na Mama Genevieve Uwamariya, Umunyamabanga ushinzwe ubwigishwa mu nama y’Abepiskopi, Abakateshisite bari bamaze igihe bifuza gukorera urugendo ahashyinguye bazina wabo Mutagatifu dore ko bafite n’amahirwe yo kuba abari hafi.
Yagize ati « Ni ibintu twari twarateguye mbere y’ifungwa ry’imipaka. Kuko Andereya Kagwa ari we Abakateshisite bisunze. Kuko twifuza kwigisha abakateshisite kuba abahamya b’Ivanjili aho kuba abigisha b’amahame. Tubona gukora uru rugendo nyobokamana byadufasha cyane ».
Avuga uko gahunda iteguye Mama Genevieve, yatubwiye ko bifuza ko bifuza ko uru rugendo rwakwitabirwa n’abakateshisiti benshi bashoboka. Igihe baba babaye bake ibiro bishinzwe ubwigishwa bisaba ko buri diyosezi yahagararirwa nibura abakateshisiti umunani. Ari na ho abepiskopi bahera basaba amadiyosezi iki gikorwa ku kigira icyabo bagategura ibikenewe ku gihe.
Nk’uko Mama Genevieve akomeza abisobanura, kwiyandikisha bizakorerwa ku rwego rw’amadiyosezi. Bikaba biteganyijwe ko amadiyosezi azatanga urutonde rw’abazaba bamaze kuboneka mu kwezi kwa Gashyantare 2023. Uwiyandikisha akazatanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 90 y’urugendo n’aho bazakirirwa mu gihe cy’iminsi itatu uru rugendo ruzamara.
Biteganyijwe ko uru rugendo ruzamara iminsi itatu. Abazarwitabira bazahaguruka i Kigali tariki 25 Gicurasi 2023 bajya i Namugongo. Tariki 26 Gicurasi 2023, bazava bazasura i Munyonyo aho Andereya Kagwa yaguye uwo munsi bagaruke i Namugongo. Tariki 27 Gicurasi 2023, bazasura Namugongo ahari Ingoro n’amateka y’abahowe Imana b’i Bugande. Tariki 28 Gicurasi 2023, ni bwo bazasoza uru rugendo Nyobokamana bagaruke i Kigali.
Ibiro bishinzwe ubwigishwa bivuga ko uru rugendo ruje igihe Kiliziya yashyize imbaraga mu butumwa bw’abakateshisite aho ubu butumwa bwashyizwe ku rwego rw’umurimo mu Kiliziya. Uretse gutoza Abakateshisiti kuba abahamya, uru rugendo ruzanabafasha kwiyungura ubumenyi mu Iyobokamana nk’uko biri mu nshingano ya Kiliziya yo kubafasha gukomeza kwihugura mu by’ukwemera kugira ngo babashe no gukomeza abandi mu kwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.