Abakateshiste bo mu Rwanda bishimiye urugendo nyobokamana bakoreye I Save ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ukwakira2025, abakateshiste bo mu Rwanda bagera ku bihumbi 2750 bakoze urugendo Nyobokamana muri Paruwasi ya Save muri Diyosezi ya Butare, ni misiyoni ya mbere mu Rwanda ikaba n’igicumbi cy’ubukateshiste. Intego y’urugendo nyobokamana rw’abakateshiste rubaye ku nshuro ya mbere igira iti “Abakateshiste turangamiye Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe namaharo.” Ni mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda.
Abakateshiste bo muri Paruwasi ya Save bishimiye kwakira bagenzi babo baturutse hirya no hino mu Rwanda, bavuga ko ari amahirwe bagize adasanzwe yo kubona abandi bakateshiste bose bahuriye I Save kuri misiyoni ya mbere mu Rwanda bizihiza Yubile y’impurirane kandi bakanazirikana abakateshiste ba mbere babahaye urugero rwiza rwo gukunda ijambo ry’Imana no kuryamamaza.
Uru rugendo nyobokamana rw’abakateshiste I Save rwitabiriwe n’abakateshiste baje bahagarariye abandi muri Diyosezi zose zo mu Rwanda, baherekejwe n’abapadiri bakuru ba Paruwasi. Nyuma yo kugera kuri Paruwasi ya Save bafashe akanya ko gushengerera Yezu mu isakramentu ry’ukaristiya, bakurikizaho kujya gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abakateshiste ba mbere barimo Abdon SABAKATI, Gudula Nyirabarima n’abandi. Abakateshiste banahawe ikiganiro ku mateka y’ubukateshiste mu Rwanda n’ishingwa rya misiyoni ya Save.
Mu gitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Filipo Rukamba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu nyigisho ye yabibukije amateka y’ishingwa rya paruwasi ya Save ari yo yabaye misiyoni ya mbere mu Rwanda kuva ku itariki ya 08/02/1900 biturutse ahanini ku murimo wa Musenyeri Hirth wavuye I Gatoki muri Tanzaniya, akanyura I Bujumbura mu Burundi ahari ubuyobozi bukuru bw’Abadage, akanyura I Shangi muri Cyangugu bakamwohereza I Bwami, hanyuma I Bwami bakamwemerera kuza kwigisha I Save.
Myr Filipo yagize ati” Turishimira umurimo dufite n’ubutumwa dufite muri Kiliziya kubera ko ineza y’Imana ituma dutanga ijambo rikiza. Turishimira ko nyuma y’imyaka 125 umurimo w’abakateshiste ugikomeza, ukaba waranakomeye igihe Papa Fransisiko yohereje ibaruwa ivuga ko umurimo w’abakateshiste ari umurimo wemewe muri Kiliziya ari umurimo uzamura Kiliziya kandi ukayikomeza (Anticum ministerium.)
Myr Filipo Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare uri mu Kiruhuko cy’izabukuru, akomeza avuga ko umurimo wo kwigisha ijambo ry’Imana ari uwa kera cyane, kuko kuva kera abantu bigishaga ijambo ry’Imana kugira ngo bashobore kuwukurikira. Mu kiragano cya kera bigishaga ijambo ry’Imana kugira ngo abantu bamenye ugushaka kwayo maze bashobore kugukurikira Imana yatwimenyesheje.
Ati”Ubukristu mu Rwanda bufite aho buhuriye n’amaraso y’abamaritiri,abahowe Imana b’I Bugande kuko amaraso y’abo ba maritiri ari yo yafashije u Rwanda kugira abakristu beza kandi bumva. Tumaze imyaka 125 ubukristu bwaramenyekanye mu Rwanda, Kiliziya ikaba ifite ibikorwa by’urukundo byinshi byavuye ku mutima wacu n’uw’abandi bagiye badufasha kubaka Kiliziya. Mu buzima bwacu, gukunda Kristu no kumwamamaza ni ikintu kigaragarira mu buzima bwacu aho turi.”
Soeur Genevieuve Uwamariya Umunyamabanga wa komisiyo ya Katesheje mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda yavuze ko bashimishijwe n’uyu munsi udasanzwe bakozeho urugendo nyobokamana I Save ku gicumbi cy’ubukateshiste mu Rwanda ari naho hashyinguye abakurambere b’abakateshiste mu Rwanda.
Myr FilipoRukamba yashimye umurava n’urukundo abakateshiste ba kera bagize, asaba abariho ubu gutera ikirenge mu cyabo dore ko harimo n’abavuye mu bisekuru by’abo bakateshiste ba mbere. Yagize ati” Ndabashimira imirimo mukora yose kugira ngo Kristu yamamare, Kristu akundwe , mubwira abantu ko ingoma y’ Imana iri iwabo, yahageze kandi mufungura imitima yabo. Imana nikomeze ibafashe kugira ngo umurimo wo kogeza ijambo ryayo ukomeze ube umurimo mwiza ugaragarira abanyu bose, bishimira kandi ugaragaza umurava n’urukundo dukunda Imana.”
Yagarutse kuri bimwe mu byakozwe na Komisiyo ya Katesheze mu nama y’abepisikopi Gatolika bifasha umukateshiste gutera imbere mu butumwa bwe, harimo nk’urugendo nyobokamana ngarukamwaka abakateshiste bakora bajya I Namugongo muri Uganda kugira ngo bamenye byinshi byaranze abakateshiste bo muri iki gihugu ari nabo baje mu Rwanda , hari kandi no kuba harashyizweho umunsi w’umukateshiste wizihizwa hirya no hino no muri Paruwasi zose ndetse bakaba batangiye na gahunda y’urugendo nyobokamana I Save kandi bakaba banakomeje gutegura uko bazajya bakora n’urugendo Nyobokamana I Kibeho.
Soeur Genevieve yasabye abakateshiste guhora bihugura kuko abakateshiste ba none bagomba kugira ubumenyi buhagije butuma babasha guha igisubizo umuntu wese wababaza ikibazo. Yatangaje ko hari gahunda yo gutegura uburyo bwo kwigisha iyobokanana mu buryo bujyanye n’ikoranabuhanga, (Catecheze Digital).
Frere Masaba wa Masaba, umufrere mu muryango w’abapadiri bera b’abamisiyoneri b’Afrika wifatanyije n’abakateshiste bo mu Rwanda guhimbaza Yubile y’impurirane yavuze ko abakateshiste bagize uruhare rukomeye cyane ku kugeza ivanjiri mu miryangoremezo. Yagize ati” Ni ubwo bavuga ko abamisiyoneri b’Afrika ari bo bazanye inkuru nziza mu Rwanda, abagize uruhare rukomeye cyane mu kwamamaza ivanjiri kugeza mu miryangoremezo ni abakateshiste. Abakateshiste badahari ubutumwa ntibwashoboka, abakateshiste nibo bamamaje inkuru nziza mu Rwanda, nibo bigishije abamisiyoneri ururimi bigishagamo.”
Frere Masaba yasabye abakateshiste gukomeze umurimo abakateshiste ba mbere batangije kuko ari bo bahari uyu munsi. Nk’uko Karidinali Lavigerie yabivugaga agira ati” Abanyafrika ubwabo nibo bazaba abogezabutumwa iwabo, kugeza uyu munsi.
Sebageni Jean Damascene umukateshiste wo muri paruwasi ya Kora muri Diyosezi ya Nyundo yavuze ko bishimiye guhimbaza Yubile y’impurirane mu rwego rw’abakatesshiste dore ko umurimo wabo ufite akamaro kanini cyane mu kogeza inkuru nziza. Yagize ati” Turashimira Imana iduhaye guhimbaza iyi Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda. Turashimira Abamisiyoneri b’Africa batugejejeho inkuru nziza kandi baje baherekejwe n’abakateshiste bo muri Uganda. Bakoze umurimo ukomeye mu kogeza inkuru nziza mu Rwanda.
Abakateshiste bashimira Nyirubutungane Papa Fransisiko washyizeho ministeri y’abo mu rwandiko rwe yise Anticum Ministerium kuko yasanze umurimo w’umukateshiste ukwiye guhabwa agaciro no kwitabwaho muri Kiliziya. Basabye ko barushaho kubongerera ubumenyi burushijeho kuko igihe tugezemo ari igihe cyo kuba umukateshiste ahugukiwe n’ibyo yigisha kandi akabibera umuhamya. Basabye ko abaseredoti ko bashyira imbaraga mu kohereza abakteshiste mu ishuri rihugura abakateshiste riri I Nkumba muri Diyosezi ya Ruhengeri. Aho bidakunze bagahabwa mahugurwa ahoraho kugira ngo bongerere ubumenyi mu by’iyobokamana.
Paruwasi ya Save yashinzwe bwa mbere mu Rwanda mu mwaka w’I 1900, abapadiri bera barangajwe imbere na Musenyeri Hirth niho bageze bwa mbere batangira kwigisha ijambo ry’Imana. Bari kumwe n’abasore b’abakateshiste b’abagande 12, bamwe muri bo bashyinguye I Save, hakaba hanashyizwe indabo ku mva zabo, twavuga nka Abdon SABAKATI bitaga Kinyamakara ,Gudula Nyiramarima,Aloys Mugoyi, Celestin Murengera, Claver Habimana bitaga Ndakuramutsamariya , aha hakaba hari n’abandi benshi bahashyinguye dore ko iri rimbi ryiswe iry’abaterebura.
Ni ku nshuro ya mbere abakateshiste bo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana I Save ahari amateka y’ubukateshiste mu Rwanda. Imibare igaragaza ko abakateshiste bose babarurwa mu Rwanda bagera ku bihumbi 12,160 muri aba, abahuguriwe mu ishuri ryigisha abakateshiste umubare ukaba utari waba mwinshi ugereranyije n’abakateshiste bose muri rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.