Abakorera ibigo bitandukanye bya diyosezi ya Kabgayi bizihirije hamwe umunsi w'umurimo
Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023, abakozi bakorera mu bigo bisaga 10 bya Diyosezi ya Kabgayi, bizihirije hamwe umunsi w'umurimo bari kumwe n'Umwepiskopi w'iyi diyosezi n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga.
Ni Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Kabgayi. Nyuma y'Igitambo cya Misa, ibirori byakomereje mu busitani bwa Hotel Saint Andre Kabgayi.
Abakozi bitabiriye ibi birori bakorera mu bigo bitandukanye bya Diyosezi birimo: Economat General, Imprimerie de Kabgayi, Caritas Kabgayi , Ibitaro bya Kabgayi, Ibitaro by'amaso bya Kabgayi , ikigo nderabuzima cya Kabgayi, Iseminari nto ya Kabgayi, Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), Hotel Saint Andre Kabgayi, Lumina n'ibindi.
Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Myr Smaragde Mbonyintege mu nyigisho ye ndetse no mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori yibukije abakozi kwirinda gukorera ku jisho.
Ati "Iyo ukorera ku jisho igihe cyose wumva ko imigendekere myiza y'akazi itakureba ahubwo ireba umukoresha wawe. Ni benshi bahugira kuri za telefoni babona umuyobozi bakikanga. Kunoza umurimo ni ukuwukunda, bitari ukurebana ku jisho. Umukoresha yaba adahari ntihagire umusaruro uboneka."
Musenyeri yongeye kwibutsa abakozi ba Kabgayi ko telefoni ituma habaho imitangire mibi ya serivisi. Ati " Amasaha umukozi aba yakagombye gukoramo akazi ayamara ari kuri telefone, ugasanga umusaruro urabuze kubera telefoni. Turashimira abakora neza akazi ariko nabatakanoza ngo batange umusaruro ndabagira inama yo kwisubiraho kuko umurimo ukozwe neza uhesha isura nziza uwukora."
Myr Smaragde kandi yibukije ko ubwumvikane n'ubwuzuzanye hagati y'umukoresha n'umukozi ari ingenzi. Avuga ko bidakwiye ko Umukoresha yicara ngo yumve ko agomba kuyobora gusa, ubwenge bwe akabwicaza atabukoresha. Umukozi nawe agahora avunika ataganira n'umukoresha ngo barebere hamwe icyo bahindura rimwe na rimwe bikamutera kwinuba.
Ati"Twese turi abakozi, nihabeho kuzuzanya, gufashanya no kuganira, nta ndi umukoresha na ndi umukozi."
MWIZERE Jean Eudes, umwarimu muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), akaba amaze imyaka isaga 20 akorera muri diyosezi ya Kabgayi, mu izina ry'abandi bakozi yavuze ko bashimira uburyo diyosezi ya Kabgayi ifasha abayikoreramo kumva baryohewe n'akazi.
Yakomeje avuga ko iterambere ry'umukozi ari na ryo terambere ry'umuryango rikaba n'iterambere ry'igihugu kandi ko kugira ngo isi ishobora kuba nziza ari uko icyo buri muntu wese akora yahora akizirikana kandi agamije gutanga umusaruro.
Yagize ati "Iyo umuntu akora akazi kandi akagakorera mu mwuka mwiza yumva akishimiye. Kandi nibigomba gukorwa hagati y'umukozi n'umukoresha birakorwa ndetse n'ahari imbogamizi zikaganirwaho hagamije gukomeza kumva icyanga cy'akazi."
BIZIMANA Eric, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu n'iterambere yashimiye diyosezi ya Kabgayi uruhare ikomeje kugira mu iterambere ry'Umujyi wa Muhanga n'akarere muri rusange.
Ati "Iyo witegereje inyubako nziza zigezweho zizamurwa muri uyu Mujyi wa Muhanga hafi 25% byihariwe na Diyosezi ya Kabgayi. Ni iterambere ku karere kandi turabibashimira."
Kugeza ubu abakozi ba Diyosezi babarirwa mu gace kegereye diyosezi ya Kabgayi basaga igihumbi bakaba babarizwa muri serivisi zisaga 12.
Muri ibi birori abakozi 6 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bahawe ishimwe na Diyosezi ya Kabgayi. Ibirori byasusurukijwe n'itorero FIAT rya diyosezi ya Kabgayi ndetse na Orchestre AMICI DEI na yo ya diyosezi ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.