Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi biyemeje kuzajya bakorera urugendo Nyobokamana I Kibeho buri mwaka.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2025, abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bakoreye urugendo Nyobokamana I Kibeho kwa Nyina wa Jambo. Ni urugendo bakoze bari kumwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabagyi ari nawe washishikarije abakristu kwitegura uru ruendo hamwe na Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasaseredoti baje baherekeje abakristu baturutse muri paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi. Bakaba batangaje ko umuco wo gukora urugendo nyobokamana utangiye, bityo ko buri mwaka muri uku kwezi abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bazajya bakora urugendo nyobokamana I Kibeho.

Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi biyemeje kuzajya bakorera urugendo Nyobokamana I Kibeho buri mwaka.
Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi biyemeje kuzajya bakorera urugendo Nyobokamana I Kibeho buri mwaka.

Abakristu babarirwa mu 2400 nibo bitabiriye urugendo nyobokamana I Kibeho bari kumwe n’umwepisikopi wabo Myr Balthazar ari nawe wabaturiye igitambo cy’ukaristiya. Myr Balthazar yavuze ko bishimiye kuza iruhande rw’umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo umwamikazi wa Kibeho no kumutura Diyosezi yabo n’ibyabo byose.

Agira ati” Nanjye nk’umwepisikopi wanyu, basigaye banyita umwepisikopi w’umubyeyi Bikiramariya nyina wa Jambo, Kubera Musenge mukuri, Musenge nta buryarya. Nanjye naje kumwitura kandi naje kumutura ubutumwa Nyagasani yanshinze mu muzabibu we buri Diyosezi ya Kabgayi. Dufatanye iryo sengesho twunze ubumwe mu mutima, m’ ukwemera, mu kwizera n’urukundo.”

Myr yasabye abakristu kuvuga Yego nk’iya Bikiramariya. Ati” Tuzirikane Yego ya Bikiramariya ariko tunazirikana yego yacu. Kenshi igisubizo cyacu kiba kivangavanze. Yego yacu ikaba ishingiye kuri kamere yakomerekejwe n’icyaha, yego yacu ikaba ikunze kuba ivanze n’ikinyoma.

Myr yabasabye kwirinda kuvuga Yego barangaye. Yagize ati” Yego yacu tubwira Imana hari ubwo tuyivuga turangaye, tudafashe umwanya uhagije ngo dutege amatwi nyagasani. Twebwe hari ubwo twihutira gusubiza tutabanje gutega amatwi tukavuga Yego bidateye kabiri ya yego igahindukamo oya.

Ati”Yego ibwiwe Imana mu bwicishe bugufi, ivubura isoko y’imigisha y’igisagirane, Ubuntu buhawe nyagasani butubera Ubuntu bugeretse ku bundi. Bikiramariya we yemeye ugushaka kwa Nyagsani.”

Yabasabye kandi kudafata ingabire y’Imana ngo bayigire igicuruzwa. Ati” Hari ubwo ingabire y’Imana tuyigira igicuruzwa, tugashaka ko itubera igishoro twifashisha dushaka amaronko, yaba amaronko y’icyubahiro, ibintu, ikuzo n’ibindi. Ibyo twabibura tugakuramo akacu karenge.”

Myr ati” Yego yacu hari ubwo iba yuzuyemo imibare, tukabwira Nyagasani ngo mpa nanjye nguhe, cyangwa ndaguhaye nanjye uzampe. Yavuze ko bakwigira kuri Bikiramariya kuko Yego ya Bikiramriya atari yego iguna,igundira si Yego yitangira , ahubwo ni Yego yitangira.”

Hari ubwo kwakira ugushaka kw’Imana bitubera nk’umutwaro. Tugasubiza Yego kubera gutinya abantu, bidateye kabiri Yego yacu ikaba oya.

Myr yasabye abakristu ko Yego yabo itaba yubakiye ku rurimi gusa ahubwo ikaba yego ishinze imizi mu kwemera, ukwizra n’urukundo. Yagize ati “Yego yacu ntibe kwemeza abantu ngo twerekane ko twakataje,nyamara hagira agakoma tugahita tudohoka kuko yego yacu iba idashinze imizi mu kwemera ,ukwizera n’urukundo. Bikiramariya yaturonkeye umukiro kubera yego ye, yatumye Jambo yigira umuntu maze abana natwe. Yego ye nitubere natwe urugero rwa yego yacu mu bukristu bwacu tubashe kwakira umugambi w’Imana uko bwije n’uko bukeye kandi bituvuye ku mutima. Yego yacu idushoboze kubwira Imana tuti Yego Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubishaka.

Nyagasani adufashe gusubiza tuti turi abagaragu, tuvuge yego izira uburyarya, yego mu kuri dusenge mu kuri tubeho mu kuri. Mubyeyi Bikira Mariya tugutuye Diyosezi yacu ya Kabgayi n’abakristu bose, tugutuye ingo zacu n’imiryango yacu,tugutuye abo twashakanye, tugutuye abana, abazukuru n’abuzukuruza, tugutuye abaturanyi bacu, tugutuye n’abadusabye kubasabira.

Tugutuye umwaka w’amashuri abana bacu bagiye gutangira mu minsi iri imbere, tugutuye umwaka w’iyogeza butumwa tugiye gutangira muri Diyosezi yacu ya Kabgayi, Mubyeyi Bikira Mariya natwe turakwituye, udusabire udukomereho, uturinde, uduhozeho ubuvunyi bwawe bwa kibyeyi.

Padiri Celse Hakuziyaremye igisonga cy’umwepisikopi ushinzwe iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bishimiye gukora urugendo nyobokamana I Kibeho. Yavuze ko iyi gahunda izajya iba buri mwaka kugira ngo abakristu barusheho kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya no kumutura ibyabo byose.

Agira ati”Twaje kuri ubu butaka butagatifu kugira ngo tugaragarize urukundo rukomeye umubyeyi Bikiramariya waragijwe Diyosezi yacu ya Kabgayi. Twaje ngo tuzirikane ubutumwa umubyeyi Bikiramariya yadusigiye, twaje ngo tumuture imitwaro yacu kandi twakire ingabire nyinshi ahora turonkera ku Mana.

Ati” Baca umugani ngo ntawe ugera ku irembo ry’umukungu ngo abure icyo ahatoragura,. Twe ntabwo turi ku irembo ahubwo turi mu nzu, turi imbere mu rugo kandi twarunze ingabire nyinshi twaharonkeye. Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bashimiye umwepisikopi wabo Myr Balthazar wakomeje kuragiza iyi Diyosezi umubyeyi Bikiramariya, kuva ubwo yashyikirizwaga inkoni y’ubushumba maze agatangaza intego ye nk’umwepisikopi igendeye ku butumwa bwa Bikiramariya yatanze I Kibeho agira ati” Musenge mukuri.”

Padiri Celse yatangaje ko umuco wo gukora urugendo rutagatifu nk’abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi utangiy. Ati” Umwepisikopi yifuza ko buri mwaka abakristu bose ba Diyosezi ya Kabgayi bazajya bakora urugendo nyobokamana I Kibeho, bagasura Bikiramariya kandi bakazana n’igiseke. Kuri ubu Doyene ya Mushishiro ikazaba ariyo ikurikiraho mu gutegura ibijyanye na liturujiya bakaba bahawe ikimenyetso cy’ishusho ya Bikiramriya umwamikazi wa Kibeho kugira ngo batazabyibagirwa.

Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho, banazirikanye gahunda yo kwagura ingoro ya Bikiramariya I Kibeho. Umwepisikopi wa Kabgayi akaba yaranateguye ibaruwa ya gishumba igira iti” Duhaguruke twubake urugo rwa Nyina wa Jambo.” Abasaseredoti n’abakristu bakaba bayitahanye ngo bayishyikirize n’abandi. Ni ibaruwa ikubiyemo ibice 4 harimo inshamake yamateka y’amabonekerwa ya Bikiramariya I Kibeho, Ubutumwa bwa Nyina wa Jambo, umushinga wo kwagura no guteza imbere ingoro ya Bikiramariya nyina wa Jambo hano I Kibeho , igice cya kane kiragira kiti Turasabwa iki rero” Ni mu cyo dufatanye twiture Nyagasani ineza yatugiriye. Duhaguruke twubake ingoro y’umubyeyi wacu Bikiramariya.

Diyosezi ya Kabgayi yaragijwe Bikiramariya utasamanywe icyaha, abakristu bakaba biyemeje kuzajya bakora urugendo nyobokamana buri mwaka I Kibeho kugira ngo bakomeze bature Diyosezi yabo ya Kabgayi umubyeyi Bikiramariya. Abagera ku 2400 nibo bitabiriye urugendonyobokamana I Kibeho rwateguwe na Diyoseze ya Kabgayi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose