Abakristu bakiranye ibyishimo Itorwa rya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa
Inkuru y’itorwa rya Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi Mushya wa Diyosezi ya Kabgayi ryo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023 yakoze ku marangamutima y’abakristu b’iyi diyosezi ndetse n’abatuye mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ubuhanga, ubwitonzi n’ukwicisha bugufi agira bigaragaza ko ari umushumba ubikwiye.
Iyi nkuru ikimara gutangazwa, havugijwe inzogera zo muri za kiliziya z’amaparuwasi yose agize Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, nk’ibyishimo by’uko iyi diyosezi ibonye umwepiskopi mushya ari we Myr Balthazar Ntivuguruzwa, uje gukomeza ikivi cy’uwari asanzwe ayibereye umushumba Myr Smaragde Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy’i zabukuru.
Abihayimana bo mu miryango itandukanye ikorera ubutumwa muri iyi diyosezi bakiye na yombi iyo nkuru, abapadiri bakorera ubutumwa ku cyicaro cya diyosezi baba aba mbere mu kumwifuriza imirimo myiza, ndetse n’ababikira bo mu muryango w’Abafransisikani b’Ingoma ya Kristu bakurikiraho.
Abakozi ba Kaminuza Gatolika ya Kabgayi- ICK yari abereye umuyobozi bavuze ko batunguwe no kumva iyi nkuru iturutse i Roma, ko umuyobozi wabo yatorewe kuba umwepiskopi, bavuga ko bashimira Imana yamutoye mbere no ayibere umusaseridoti. Bavuga ko gukorana na we byababereye amahirwe yo kumwigiraho imigenzo myiza y’ubupfura, gukunda umurimo, ubunyangamugayo no gucisha make.
Abatuye mu Mujyi wa Muhanga, by’umwihariko muri Paruwasi ya Mutagatifu Andereya Gitarama iherereye mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko Padiri Balthazar Ntivuguruzwa ari urugero rwiza rw’umushumba ubereye Kristu, ko kuba Papa Fransisiko yamutoreye kuba umwepiskopi ari Roho Mutagatifu wamuyoboye, maze agatora umupadiri ubikwiye.Bakavuga ko ari n’andi mahirwe kuko yari asanzwe akorera ubutumwa muri iyi diyosezi, ayivukamo bityo akaba ayizi neza, azi abapadiri bayo, amaparuwasi yayo n’abakristu bayo.
Nk’uko bigaragazwa n’Itangazo ry’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, ku wa 2 Gicurasi 2023 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisiko yatoreye Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, Umupadiri bwite wa Diyosezi ya Kabgayi wari usanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi(ICK) kuba Umushumba mushya w’iyi diyosezi. Asimbura kuri iyi mirimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari umushumba w’iyi diyosezi kuva tariki 26 Werurwe 2006; akaba agiye mu kiruhuko cy’i zabukuru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.