Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu baragaya ababyeyi bagenda bateshuka ku nshingano yo kubatirisha abana babo bakiri bato

Mu gihe kiliziya gatolika mu Rwanda yitegura guhimbaza Yubile y'imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Kinyamateka yaganiriye na bamwe mu bakristu bo muri Diyosezi ya Kabgayi batubwira uko bumva Batisimu.

Abakristu baragaya ababyeyi bagenda bateshuka ku nshingano yo kubatirisha abana babo bakiri bato
Abakristu baragaya ababyeyi bagenda bateshuka ku nshingano yo kubatirisha abana babo bakiri bato

Mu kiganiro yagiranye n'umusaza Feridinand Gasana, wo muri paruwasi ya Ruhango, yabwiye Kinyamateka ko Kubatirisha umwana akiri muto babifata nko kumwegurira Imana, kuko baba bamwifuriza kuba uwa Kristu.

Yagize ati "Kera nta mwana warenzaga amezi atatu atari yabatizwa. Ni ko twabitojwe. Ariko ubu hajemo kurangara no kudaha agaciro isakaramentu rya batisimu , aho usanga umwana atangiye kurya, kugenda no kuvuga ababyeyi bataragira igitekerezo cyo kumubatirisha. Umukristu nyawe yakagombye guhesha amasakaramentu abana ku gihe kuko bibafasha gukurira mu kwemera."

Feridinand akomeza avuga ko hari ikibazo cy'ubukene no gushaka gukoresha ibirori bihenze kuri bamwe, bigatuma umwana ashobora gukura atabatije kandi nyamara ababyeyi ari abakristu.

Ati "Ababyeyi barateshutse, bahora ku kazi ntibabona umwanya wo gukurikirana abana no kubafasha gukura mu kwemera. Twemera batisimu ikiza ibyaha, kuyihabwa bituma abana binjizwa mu muryango w'abana b'Imana."

Mukarugwiza Eugenie nawe wo muri paruwase ya Ruhango avuga ko ababazwa no kubona abana batabatije kandi bafite imiryango babarizwamo y'abakristu gatolika.

Yagize ati "Tuzi batisimu icyo ari cyo abana tubyara bamwe ntibayiha agaciro. Abo mu yandi madini baza kutubwira ibyiza byo kujya mu idini runaka, ugasanga ahanini abajyayo bashingira ku kuba n'ubundi ntaho bafite babarizwa. Kudahabwa batisimu bituma utagira aho ushingira ukwemera kwawe. Batisimu ni ishingo ry'ukwemera."

Padiri Alexandre Uwizeye, umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi ushinzwe ishuri ry'ukwemera avuga ko batisimu ifite akamaro gakomeye kuko uyihawe aba yinjijwe mu muryango w'abana b'Imana. Avuga ko ari byiza kubatirisha umwana akiri muto kugira ngo yinjire mu muryango w'abana b'Imana azakure ari umukristu.

Yagize ati "Batsimu idufasha gukira icyaha cy'inkomoko n'ibindi byaha byose umuntu yakoze atarabatizwa. Batisimu ni ubuzima bw'Imana, ubatijwe ahabwa ubuzima bw'Imana, akanahabwa Roho mutagatifu akamuturamo. Batisimu iduha kwinjira mu muryango w'Imana ari wo Kiliziya kuko nta kundi waba mu muryango w'Imana utabatije."

Padiri Alexandre asobanura ko impamvu Kiliziya ibatiza abana bato ari ukugira ngo bahabwe ubuzima bw'Imana bakiri abana bato, bakire icyaha cyinkomoko, bakure ari abana abana b'Imana, Roho mutagatifu abaturemo. Avuga ko Batisimu ibaha kuvuka mu muryango ariko batisimu ikabaha kwinjira mu muryango w'Imana ari wo kiliziya kandi nta kundi kuntu waba muri Kiliziya utabatijwe. Umwana akivuka arabatizwa akaba umukristu akinjira mu muryango w'Imana ari wo Kiliziya.

Padiri Alexandre yatanze ubutumwa ku bantu bose batabatijwe ko amarembo afunguye muri Kiliziya kugira ngo bahabwe Batisimu , Kuko Yezu yapfiriye abantu bose, ntawe ukwiye gucikanwa n'izo ngabire turonkera mu rupfu n'izuka bye.

Padiri Alexandre akomeza avuga ko Batisimu ihabwa umuntu wese utarabatijwe bityo ko kiliziya itanga amahirwe ku bacikanwe nisakaramentu rya batisimu bakiri bato cyangwa se ku zindi mpamvu nyinshi zatumye batabatizwa bakiri bato. Aha niho tubona abantu bakuru bahabwa batisimu.

Ati "Iyo umuntu atabatijwe kubera impamvu zinyuranye, igihe amaze kuba mukuru akeneye kubatizwa aritegura akabatizwa. Kuko amasakaramentu tuyakomora ku rupfu n'izuka bya Kristu. Amaraso n'amazi byavuye mu rubavu rwa Yezu ni byo dukesha Batisimu n'Ukaristiya."

Amateka ya Kiliziya mu Rwanda avuga ko Batisimu yatanzwe bwa mbere yahawe umukristu witwaga Elisabeth NYIRAMBEBA wo muri Diyosezi ya Kibungo muri Paruwasi ya Zaza ari na ho hazahimbarizwa yubile ya Batisimu muri iyi myaka 125 ishize Ivanjiri igeze mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose