Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu barasabwa kumenya Batisimu icyo aricyo kuko bizabafasha kumenya n'akamaro kayo

Kuri uyu wa 06 Nyakanga 2024 I ZAZA muri Diyosezi ya Kibungo hizihirijwe Yubile ya Batisimu, ni mu gihe kiliziya gatolika mu Rwanda iri muri Yubile y'imyaka 125 ishize Ivanjili igeze mu Rwanda n'imyaka 2025 y'ubukristu ku isi.

Abakristu barasabwa kumenya Batisimu icyo aricyo kuko bizabafasha kumenya n'akamaro kayo
Abakristu barasabwa kumenya Batisimu icyo aricyo kuko bizabafasha kumenya n'akamaro kayo

Mu Nyigisho ya Myr Twagirayezu Jean Marie Vianney yagarutse ku gisobanuro cya batisimu icyo ari cyo, asaba abakristu kuzirikana batisimu n'agaciro kayo. Yagize ati:

“Mu gihe twitegura guhimba Yubile yimyaka 2025 yo gucungurwa kwa Muntu 125, muri iyo tukaba duhimbaza imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda, uyu munsi twahuriye I Zaza muri Diyosezi ya Kibungo duturutse mu madiyosezi yose ngo twizihize yubile ya Batisimu isakaramentu ritugira abana b'Imana muri Yezu Kristu.

Nta nkuru nziza isumba iryo yobera, iyo duhimbaza yubile, dusubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye naho tugeze bikaduha kumenya uko dukomeza urugendo tukamenya icyerekezo turangamiye. Ubu twizihiza batisimu, nagira nti uwabanza akibaza ati batisimu ni iki? Muri icyo gisobanuro ni naho tumenya akamaro kayo mu buzima bwacu bwa gikristu. Tukamenya uko twagiye dusobanukirwa batisimu mu mateka ya Kiliziya kuva mu ntangiriro kugeza ubu.

Batisimu ni iki? Tugereranyije mu Kinyarwanda twavuga kwinika, cyangwa kwibira mu mazi. Ni umuhango wo kwibira mu mazi kugira ngo ayo mazi yuhagire, asukure umubiri. Abayahudi babikoraga kenshi mu mihango yo kwisukura, banabikoreraga abanyamahanga babaga baje mu idini yabo ya Kiyahudi. Mu isezerano rishya ni ho dusanga igisobanuro cya batisimu uko ibihe byagiye bisimburana.

Batisimu ya Yohani Batisita, ni batisimu y'amazi aho ubatijwe asabwa guhinduka kandi agakizwa icyaha, "Njyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto, we azaza ababatirisha Roho mutagatifu numuriro." Ni ukuvuga ko Yezu aje abatirisha Roho mutagatifu, ibyo Yezu akora bisumbye kure ibya Yohani Batista,kuko Yezu we asendereza Roho mutagatifu mu bamwemera bose, maze Roho mutagatifu akababera nk'umuriro usukura burundu imitima yabo.

Batisimu ya Yezu, Yohani Batisita nawe yayibajijeho. Yibajije uko agiye kubatiza Yezu kandi ari we ukeneye kubatizwa nawe. Ariko Yezu aramubwira ati "Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka." Nk'uko tubisanga mu Ivanjili, Yezu yamanukiweho n'inuma maze biba ikimenyetso cy'uko atangiye ubutumwa bwe. Biba n'ikitegererezo cya Batisimu y'abakristu mu bihe byakurikiyeho.kuva ubwo twavuga ko Batisimu ivuye mu mihango igaragara yo gusukura mu mazi, ahubwo ko ibonye ireme bitewe n'uko iduhuza na Yezu ubwe, tukagirana isano ihamye n'ubusabane buhoraho. Pawulo intumwa atwereka iyo sano iri hagati y'ubatijwe na Yezu ubwe, aho agira ati "ntimuzi se ko twese ababatijwe muri Kristu Yezu ari mu rupfu rwe twabatirijwemo."

Nanone ati "twese ababatijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe, twaba abayahudi cyangwa abagereki, twese twuhiwe Roho umwe. Batisimu rero iragaragarira mu kimenyetso cy'amazi gikozwe rimwe risa mu muryango w'Imana ari wo Kiliziya, kandi bigakorwa mu izina ry'Ubutatu Butagatifu, Imana data , Mwana Roho mutagatifu , bityo ubatijwe akabarizwa mu muryango ntabe akiri nyamwigendaho. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, Batisimu ni imwe, Batisimu duhimbaza niduhe kunga ubumwe tube bamwe. Batisimu kandi tuyiboneramo n'ubutumwa, aho Yezu abwira intumwa ati "Nimugende mwigishe amahanga yose, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose, dore kandi ndi kumwe namwe kugeza ku igihe isi izashirira." ubwo butumwa ni ubwacu buratureba ababatijwe twese. Ibi bikaba bigaragaza ko Yezu afunguye imiryango ubutumwa bw'intumwa ntibukigize umupaka, kandi ni ubw'igihe cyose. Iyo tubatijwe duhabwa izina, batisimu ikatwinjiza mu busabane bw'Ubutatu Butagatifu. Uwabatijwe wese yihutira kugenda vuba nk'uko Yezu abisaba kuko ubwo butumwa budusabanya n'Ubutatu Butagatifu.

Yezu azi ko ubwo butumwa butoroshye akamenya n'intege nke za muntu, ariko arabahumuriza ati "ntimuri mwenyine". Azi ko abohereje ariko ni we uzakorera muri bo ubwo butumwa. Nahawe ububasha bwose Ni Yezu ubyivugira, natwe ababatijwe ntidutinye, nitugende. Ni cyo dusabwa ariko ububasha ni ubw'udutuma. Kwigisha inkuru nziza ni ubutumwa, ni umurimo duhabwa ariko ububasha buturuka k'udutuma. Ariko na none dusanga ko ubwo bubasha Yezu abuduha, buri mu biganza byacu ariko kandi ari kumwe natwe, nitwe tugomba kwereka amahanga yose, igihe cyose ko Imana iri kumwe n'abayo, tukaba abahamya b'urukundo Imana Sata na Mwana na Roho mutagatifu ifitiye abantu. Nitureke rero Imana itwigarurire nk'uko Pawulo mutagatifu abitubwira agira ati "Utigeze arangwaho icyaha, Imana yamugize impongano y'ibyaha kugira ngo muri we duhinduke abatunganiye Imana."

Batisimu yacu ntikirangwa n'imihango n'ibimenyetso bigaragara n'iminsi mikuru ngo birangirire aho, ahubwo niduhuze na Kristu wapfuye kandi akazuka kudukiza. Atuberemu ubuzima kandi adusabanye koko n'Ubutatu Butagatifu. Duharanire kugira umutima utuza kandi woroshya. Niturangamire Kristu we soko y'amizero ubuvandimwe n'amahoro. “

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose