Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abanyamahanga bifatanyije na Kiliziya mu Rwanda guhimbaza Isabukuru y'Amabonekerwa ya Kibeho

None ku wa 28 Ugushyingo 2023, Imbaga y’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi biganjemo Abakirisitu Gatolika, bahuriye i Kibeho mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 42 y’Amabonekerwa ya Kibeho.

Abanyamahanga bifatanyije na Kiliziya mu Rwanda guhimbaza Isabukuru y'Amabonekerwa ya Kibeho
Abanyamahanga bifatanyije na Kiliziya mu Rwanda guhimbaza Isabukuru y'Amabonekerwa ya Kibeho

Ibi birori kandi byahuriranye n’umunsi u Rwanda rwabonyeho Kardinali wa mbere, Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byatangiye nyir’izina ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 27 Ugushyingo ubwo mu masangano y’umuhanda Kibeho-Ndago hashyirwaga ishusho Bikira Mariya.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi batandukanye ndetse bamwe bakaba bari bahamaze iminsi irenga itatu.

Kuri iyi nshuro abitabiriye ni abaturutse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Pologne, Tanzania, Uganda, u Burundi, Kenya, Malawi, Ukraine, Ubuhinde, Kanada, Ubutaliyani, u Rwanda n’ibindi.

Igitambo cya Missa yo kwizihiza iyi sabukuru cyatuwe na Antoni Kardinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, nawe wizihizaga isabukuru y’imyaka itatu atorewe na Papa Fransisko kuba Kardinali wa mbere mu Rwanda.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’Abepiskopi bose ba Diyosezi ikenda ziri mu Rwanda, Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Rennes (mu Bufuransa) Myr Pierre d’Ornellas, ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta barimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Emmanuel Murwanyashyaka.

Mu butumwa butandukanye bwahatangiwe, hagarutswe ku rwibutso rutazima Bikira Mariya yasize i Kibeho, ari rwo Urukundo rw’Imana.

"Ijuru riratuzi,” nibwo butumwa abitabiriye iyi sabukuru bahawe gutahana nk’urwibutso.

Abakristu bari bitabiriye basabwe kutazapfusha ubusa urukundo rw’Imana nkuko Bikira Mariya yabibwiye abakobwa babonekewe i Kibeho.

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoni Kardinali Kambanda, yavuze ko ari umugisha w’impurirane u Rwanda rwagize ku wa 28 Ugushyingo.

Kardinali Kambanda yagize ati “Ni igihe cyiza cyo gushimira Imana kubw’ibirori by’impurirane kuko umunsi w’amabonekerwa ya Kibeho [28 Ugushyingo] ari nawo munsi Papa Fransisko yahaye u Rwanda Kardinali wa mbere."

Agaruka ku butumwa bwa Bikira Mariya, Kardinali Kambanda yavuze ko abantu badakwiye gupfa ko badahuje indimi, amoko, isura n’ibindi.

Ati"Ndabashimira no kuba mwavuye mu mahanga menshi, bityo mu ndimi zinyuranye tukaba twese disingiza Imana. Birahura n’ubutumwa bukomeye twahawe na Bikira Mariya ubwo yagiraga ati ‘Indabo zanjye”

Kardinali Kambanda yavuze ko ubwiza bw’indabo bugaragara iyo zinyuranyije amabara kuko aribyo bizigira indabo nziza.

Yagaragaje ko hirya no hino hakigaragara amakimbirane ashingiye ku kuba abantu badasa, bavuga indimi zinyuranye, bafite inkomoko zinyuranye, amoko anyuranye n’ibindi. Ati “Ibi nibyo Bikira Mariya yaje kutuburira no kutwigisha ariho avuga ati muri Indabo z’amabara anyuranye.”

Arongera ati“Ni umurage yaduhaye kugira ngo umugisha w’Imana urusheho kubaka umuryango w’Imana Kivandimwe.”

Bamwe mu banyamahanga baganiriye na Kinyamateka bagaragaje urukundo bakunze Kibeho cyane ko bari bayisuye ku nshuro ya mbere.

Simon na Jackson Ndjoroge baturutse muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yozefu iherereye muri Diyosezi ya Nakuru- Kenya bagaragaje ko ari umugisha kuba bageze i Kibeho ku nshuro ya mbere.

Simon ati “Twigishijwe guharanira Amahoro ku isi hose. Ubwo rero nanjye nibwo butumwa ndi bushyire bagenzi banjye basigaye muri Kenya.”

Ibi kandi abihurizaho na Jackson Njoroge wavuze ko yishimiye inyigisho akuye i Kibeho nk’ahantu yahoranye inzozi zo kuzasura mu myaka myinshi ishize.

Ati “Gusura Kibeho byahoze ari inzozi zanjye mu myaka myinshi none bibaye impamo. Nakunze ubutumwa twahawe bwo guharanira Amahoro n’urukundo. Uramutse ukunze buri wese, tugakundana nibwo twagera ku mahoro twifuza.”

John Juma nawe wari waturutse muri Diyosezi ya Nakuru muri Kenya yavuze ko ibyo yahoze areba kuri televiziyo no mu binyamakuru yabashije kubyibonera n’amaso ye.

Juma kandi yagaragaje ko afite ubutumwa bukomeye ari bushyire begenzi be bo muri Kenya.

Ati “Amahoro, nk’uko twabyigishijwe, icyo mbwira bagenzi banjye ni uguharanira amahoro kuko ari cyo kintu nkenerwa mbere y’ibindi byose. Niyo waba ufite amafaranga menshi, ibiryo bihari ariko nta mahoro, ntacyo uba ufite.”

Yakomeje avuga ko yakunze uburyo u Rwanda ari igihugu cyuje amahoro.

Ati"Muby’ukuri nakunze ukuntu mubayeho, uburyo mwubahana, uburyo mufite amahoro. Nukuri turabakunda kandi twifuza kuba nkamwe.”

Yongeye ho ati “Muri Kenya dufite ubwoko bwinshi, gusa mu Rwanda nasanze mwese muri Abanyarwanda, ibi byankozeho, ku buryo nanjye nifuza ko twagombye kwiyumvamo ko turi Abanyakenya mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashingiye ku moko.”

Bose bahuriza ku kuvuga ko ubu ari intangiriro ko bagiye gutegura uko bazagaruka ari benshi.

Imibare igaragaza ko kuri ubu, Kibeho isurwa n’abantu basaga Miliyoni buri mwaka.

Ishusho ya Bikira Mariya wa Kibeho mu masangano y'umuhanda
Ishusho ya Bikira Mariya wa Kibeho mu masangano y'umuhanda
Karidinali Kambanda ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Karidinali Kambanda ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Abakristu baturutse mu bihugu bitandukanye
Abakristu baturutse mu bihugu bitandukanye
Abepiskopi bari bakereye guhimbaza ibi birori
Abepiskopi bari bakereye guhimbaza ibi birori
Abakristu bo muri Kenya bitabiriye ibiroti
Abakristu bo muri Kenya bitabiriye ibiroti
Abasengera I Kibeho bakomeje kwiyongera
Abasengera I Kibeho bakomeje kwiyongera
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose