Abanyeshuri 31 bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara bahawe umurimo w'Ubukateshisite
Kuwa 19 Ugushyingo 2022, muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rukara habereye umuhango wo guha ubukateshisiti abanyeshuri bagera kuri 31 bamaze igihe babyitegura.
Uru rubyiruko rw'abanyeshuri rugizwe n'abasore 18 n’abakobwa 13, mu byishimo byinshi bagaragaje bashimiye buri muntu wese wabigizemo uruhare kugira ngo bahabwe ubutumwa bw’ubukateshisti, by'umwihariko Seur Genevieve UWAMARIYA wabaherekeje mu rugendo rwo kwitegura aho yabitayeho akabaha inyigisho afatanyije n'abandi bababaye hafi barimo abapadri, umudiyakoni, ababikira n’abafratiri batandukanye.
Muri uyu muhango uru rubyiruko rwahawe ibikoresho n'ibimenyetso biranga umukateshisti. Aba bakateshiste basezeranye kandi biyemeza kwigisha Ijambo ry’Imana no gufasha abakirisitu mu by’iyobokamana. Biyemeje kunga ubumwe n’abayobozi ba Kiliziya na bagenzi babo mu kwitangira ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza. Biyemeje kandi gukunda isengesho kugira ngo imitima yabo ihore irangamiye kwakira no gutega amatwi Roho Mutagatifu.
Uru rubyiruko ruturuka mu madiyosezi yose yo mu Rwanda ruje ari igisubizo ku cyifuzo cya Kiliziya cyo guteza imbere uyu murimo nk'umurimo w'ibanze mu butumwa bwa Kiliziya. Mu gihe usanga ahenshi abakateshisite ari abageze mu zabukuru uru rubyiruko rw'abanyeshuri ruje ari imbaraga nshya Kiliziya ikeneye mu rwego rwo guteza imbere uyu murimo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.