Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinze aba Byumba mu mikino ya gicuti

Imikino ya gicuti yahuje abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri n'aba Byumba yarangiye Ruhengeri itsinze imikino yose uko ari itatu.

Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinze aba Byumba mu mikino ya gicuti
Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinze aba Byumba mu mikino ya gicuti

Ni imikino yari igamije gukomeza ubuvandimwe no kwizihiza Pasika na Yubile nk'uko byagarutsweho n'Abepiskopi ku mpande zombi.

Iyi mikino yabereye muri TTC de la Salle Byumba, yatangiriye ku mukino w Basketball, waje kurangira Ruhengeri itangiranye ibakwe itsinda Byumba ku manota 21 kuri 15.

Hahise hakurikiraho umukino wa Volleyball. Muri uyu mukino Diyosezi ya Byumba yari ifite imbaga y'abafana yari iyiri inyuma yagerageje kwihagararaho ariko biba iby'ubusa kuko umukino warangiye Ruhengeri yongeye gutsinda ku Maseti 2 kuri 1.

Iyi mikino yombi yabereye imbere ya Myr Visenti Harilimana, umwepiskopi wa Ruhengeri na Myr Papias Musangamana, umwewpiskopi wa Byumba, aba bombi bakaba bagiye banatangiza iyi mikino ndetse bakanaramutsa abapadiri. Bari kumwe kandi na Mbonyintwari JMV, umuyobozi wungirije w'akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage.

Nyuma y'imikino y'intoki hakurikiyeho umupira w'amaguru, wagombaga kugaragaza uwegukanye intsinzi y'umunsi. Uyu mukino na wo watangijwe n'abepiskopi ku mpande zombi, bari kumwe n'umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry'ubukungu.

Guhatana kwari kose mu kibuga, ariko birangira umupira widunze, maze Diyosezi ya Ruhengeri yongera gushimangira intsinzi, ku bitego 2-0.

Abakristu bari benshi ku bibuga baje gufatanya n'abapadiri guhimbaza ubuvandimwe bushingiye ku kwemera Kristu wazutse. Hari kandi abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bari baje kwihera ijisho uko abapadiri baconga ruhago.

Umukino wa Basketball ni wo wabimburiye iyindi
Umukino wa Basketball ni wo wabimburiye iyindi
Mu mukino wa Volleyball Byumba yihagazeho
Mu mukino wa Volleyball Byumba yihagazeho
Umupira w'amaguru ni wo wasoje ibi birori
Umupira w'amaguru ni wo wasoje ibi birori
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose