Abapadiri ba Kabgayi bashima uburyo Diyosezi yabo ishyigikira Ubumwe bwabo binyuze muri siporo
Ibi babitangaje Ku wa mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, ubwo abapadiri bakorera ubutumwa muri Duwayene ya Kabgayi muri Diyosezi ya Kabgayi basuye abapadiri bo muri Duwayene ya Kanyanza bakina umukino wa gicuti mu mupira w'amaguru. Umukino warangiye abapadiri bo muri Duwayene ya Kabgayi batsinze abo muri Duwayene ya ibitego 3 -1.
Abapadri ba Dowayene ya Kabgayi baherekejwe na Padri Celse HAKUZIYAREMYE, igisong cy’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba ari nawe ushinzwe iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi.
Abapadiri bo muri Duwayene ya Kanyanza ari nayo yakiriye abashyitsi iwayo, bavuga ko bishimiye iyi gahunda yashyizweho na Diyosezi mu rwego rwo gufasha abapadiri kongera ubusabane hagati yabo. Uyu mukino wabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Diocèse Kabgayi yo kongera ubusabane hagati y'abapadiri ndetse no kurwanya indwara zitandura ziterwa no kudakora sport
Umukino wabereye ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Paroisse Regina Pacis ya Kanyanza saa 14 h00 z’amanywa usozwa saa 16hoo. Ni umukino wari uwo kwishyura kuko umukino ubanza wabereye i Kabgayi muri Gicurasi 2025, icyo gihe hakinwe Umukino wa basketball. Duwayene ya Kabgayi yatsinze n’ amanota 57 kuri 53 ya Kanyanza.
Umukino w’umupira w’amaguru witabiriwe n'abakristu bo muri paruwasi ya Kanyanza baje ari benshi gufana no gushyigikira abasaserdoti ba Duwayene yabo mu byishimo byinshi byo kwakira bashyitsi babasanze muri paruwasi yabo. Abari bahagarariye za Duwayene zombi bashimiye abasaserdoti urukundo n'umurava bagaragaje, banashimira abakristu baje kubashyigikira.
Duwayene ya Kabgayi igizwe na Paruwasi 4 ari zo: Byimana, Kabgayi, Gitarama na Musambira. Naho Duwayene ya Kanyanza igizwe na Paruwasi 6 ari zo: Kanyanza, Kibangu, Ntarabana, Nyabinoni, Kabacuzi na Gasovu, iyi ni nayo bakunze kwiza zone ya Ndiza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.