Abapadiri bane ba Diyosezi ya Butare bizihije Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseredoti
Padiri Deogratias Birindabagabo, padiri Regis Kabanda,padiri Joseph Kaye na padiri Daniel Nsabimana , abapadiri ba Diyosezi ya Butare bari mu byishimo bya Yubile y’ imyaka 25 Imana ibatoreye umurimo w’ubusaseredoti. Babigaragaje mu gitambo cya Misa cyatuwe na Myr Filipo Rukamba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama mu muhango wo guha ubusaseredoti abapadiri 8 bashya ba diyosezi ya Butare.
Mu kiganiro Padiri Deogratias Birindabagabo yahaye Kinyamateka yavuze ko ibanga ryamufashije mu rugendo rw’imyaka 25 ari umusaseredoti ari ugunda umurimo yatorewe n’abo Imana yamutoreye.
Ati “ Nyuma yo gutekereza kuba naba umuganga bikanga, nabonye umupadiri ari we muntu ukunda gufasha abantu kandi mu bwitange. Ibanga ryamfashije rikubiye mu ijambo rimwe ryo gukunda umurimo nahamagariwe no gukunda abo Imana yanyoherejemo. Dutorwa mu bantu, tukoherezwa mu bantu kandi udafite urukundo nta cyo wageraho. Aho nanyuze hose mu butumwa nasanze abakristu bakunda abasaseredoti, icyo cyaramperekeje kugeza uyu munsi ndetse bituma mpora nishimira ko nahisemo kuba umusaseredoti. Twumva tugeze mu myaka myiza, ntitukiri abajene ariko kandi nta n’ubwo turasaza kuko turi mu myaka ituma tuba nk’ikiraro cyambuka kiva mu buto kigana mu myaka myiza y’ubutumwa. Kuko uko umusaseredoti agenda amara imyaka myinshi niko agenda asatira ubwiza n’ubutagatifu by’Imana."
Akomeza agira ati “Ubutumwa natanga: Abana ndababasaba gukurana umutima ukunda Imana na Kiliziya, kuko nanjye niho nakomoye urukundo rw’ubutumwa n’umuhamagaro w'ubusaseridoti; Urubyiruko ndarushishsikariza kugira umutima witangira abandi, kudakunda Iby’isi gusa ahubwo banazirikane ko Imana ibashaka mu bwitange badashyize imbere ibihembo ahubwo mbere na mbere haza umutima ukunda kandi witanga; Abakuru, ndabifuriza kugira ingo nzima zirerera Imana na Kiliziya.”
Nk’uko umupadiri utowe agira intego izamuherekeza mu butumwa bwe kuri Padiri Deogratias Birindabagabo winjiye mu iseminari 1990 mu gihe cy’amateka agoye abasore banganaga nawe bo berekezaga ku rugamba, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseredoti tariki ya 2 /08 yahisemo intego igira iti “Uhoraho yantwaye umutima nemera gutwarwa.”
Kuri ubu akaba abarizwa muri Paruwasi ya Ruyenzi nka padiri mukuru w’iyi paruwasi. Padiri Regis Kabanda intego ye ni “Muri Kiliziya nzaba urukundo ni ijambo yavanye mu gatabo ka tereze w’ umwana Yezu.
Kuri iyi yubile y’imyaka 25, aba bapadiri ba Diyosezi ya Butare bageneye impano y’intama Myr Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare bamwifuriza gukomeza kuba umushumba mwiza. Baboneyeho no gusaba abakristu gukomeza kubasabira kugira ngo bakomeze kuba abapadiri beza kandi Nyagasani abongere ingabire yo kumwubaha no kumwumvira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.