Abapadiri bashinzwe umutungo w’amadiyosezi biyemeje kugera ikirenge mu cya Diyosezi ya Ruhengeri mu guteza imbere ubuhinzi
Nyuma y’urugendo shuri abapadiri bashinzwe umutungo w’amadiyosezi n’abashinzwe ubutaka muri buri diyosezi bagiriye muri Diyosezi Ruhengeri kuva ku 1-3 Kanama 2023; Abarwitabiriye bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro ubutaka bwa Kiliziya buri mu madiyosezi yabo binyuze mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi nk’uko iyi diyosezi ibigenza.
Muri uru rugendo shuri rw’iminsi itatu, abapadiri bashinzwe umutungo, ubutaka na bamwe mu batekinisiye mubyo ubutaka ku rwego rwa buri diyosezi batemberejwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi Diyosezi Ruhengeri yashoyemo imari, nyuma y’imyaka ibiri gusa itangije ikigo cya “DERN SEEDS COMPANY Ltd ”ikaba yaratangiye kubona inyungu ziturutse mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubutubuzi bw’imbuto ndetse no kugurisha umusaruro ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga.
Ku munsi wa mbere w’uru rugendo shuri, abapadiri batemberejwe mu gishanga cya Ndongozi giherereye muri Paruwasi ya Mwange, Akarere ka Burera ahari ubuso bungana na hegitari 30 zikorerwaho ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori, hakanororerwa inka ku buryo bwa kijyambere, berekwa uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kuhira imyaka iri muri icyo gishanga. Bakomereje muri Paruwasi Rwaza, Akarere ka Musanze ahari ubutaka bwa Kiliziya bungana na hegitari 34 zikorerwaho umushinga w’ubuhinzi bwa Avoka zisaga 3.900 n’ubworozi bw’inka z’ibimasa bitanga ifumbire yo gushyira mu mirima ya Avoka ndetse bikanagurishwa amafaranga menshi. Uyu mushinga ukaba umaze gushorwamo agera miliyoni 75 kandi witezweho kuzatanga inyungu mu gihe kirekire.
Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko, abapadiri bashinzwe umutungo n’ubutaka mu madiyosezi bakomereje urugendo shuri muri Paruwasi Kinoni, mu Karere ka Burera ahari ibigega bihunikwamo imbuto n’imyaka bya DERN SEEDS COMPANY Ltd ya Diyosezi Ruhengeri, imbuto zihatunganyirizwa arizo ibirayi, ibigori, ingano, soya, n’ ibishyimbo zikagurishwa abahinzi bo hirya no hino mu gihugu kuko iyi Kampani ikorana n’ibigo bya Leta bishinzwe ubuhinzi n’ubutubuzi bw’imbuto birimo RAB, NAEB, RICA n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta mu guteza imbere ubuhinzi.
Kuri uyu munsi, abari mu rugendo shuri bagiye ku mizi y’ikirunga cya Muhabura aho Diyosezi Ruhengeri ifite ubutakaburi ku buso bwa hegitari 4,2 muri Paruwasi ya Kampanga bukorerwaho imirimo y’ubuhinzi bw’ingano, ibigori n’ibirayi, imyaka yeze igice kimwe kikagurishwa ku masoko ho ibiribwa, ikindi gice kigatunganywamo imbuto nziza izagurishwa mu gihe cy’ihinga. Batemberejwe kandi ku bundi butaka Diyosezi ikodesha na ba nyirabwo mu rwego rwo kwagura ahakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi bityo ikabasha kubona umusaruro utubutse ugemurwa ku masoko. Urugendo rw’umunsi wa Kabiri rwasorejwe muri Paruwasi ya Nyakinama ahari ubutaka bwa Diyosezi Ruhengeri bwubatsweho uruganda “Fromagerie- la Lumiere”rw’iyi diyosezi rutunganya amata mo fromage rukazigemura ku masomo atandukanye yo hirya no hino mu gihugu, ndetse rukanatunganya amavuta meza ava mu mata y’inka.
Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Ruhengeri yakorewemo urugendo shuri yasangije abari mu rugendo shuri ubunararibonye Diyosezi Ruhengeri ifite mu gukoresha neza ubutaka ifite binyuze mu buhinzi n’ubworozi, avuga ko hari intambwe iyi diyosezi imaze gutera mu rugendo rwo kwigira no kudategereza ako imuhana bishingiye ku kuba ikoresha neza ubutaka ifite.
Akomoza ku imvano y’itangizwa ry’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi muri diyosezi Ruhengeri, Musenyeri Visenti yagize ati “ Byadusabye gutinyuka, gukora cyane n’ubwitange. Iyi ntambwe twateye ni imwe mu nzira ziganish ku cyerekezo diyosezi yacu yafashe cyo kwishakamo ubushobozi kugira ngo dushobore gusohoza ubutumwa bwacu.”Akavuga ko bagikomeje muri uyu mujyo ngo kuko bataragera aho bifuza kugera
Padiri Emmanuel Ndacyayisaba waturutse muri Diyosezi ya Gikongoro yatangarije Kinyamateka ko yigiye kuri Diyosezi Ruhengeri uburyo bwo kubyaza umusaruro ubutaka bwa Kiliziya, by’umwihariko mu buhinzi bw’ibirayi na Avoka ibihingwa bishobora gutanga umusaruro muri Diyosezi Gikongoro akoramo ubutumwa. Avuga ko nyuma y’uru rugendo shuri yiteguye kuganira n’abapadiri bagenzi be basangiye ubutumwa, bakareba uko nabo bakora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi,bigakorerwa ku butaka bwa Kiliziya bafite hirya no mu maparuwasi agize Diyosezi ya Gikongoro.
Padiri Emmanuel Yagize ati “Biragaragara ko muri Diyosezi Ruhengeri bakora cyane, nkaba nahigiye uburyo babyaza umusaruro ubutaka bugoranye,bakabufumbira, bakabuhingaho ibihingwa bijyanye nabwo, bityo nabwo bukabyazwa umusaruro. No muri Gikongoro hari ubutaka bumeze nk’ubwo, nkaba mpigiye uburyo natwe iwacu, njye na bagenzi banjye dusangiye ubutumwa tugiye kuganira k’uko twakoresha ubwo butaka. ” Ati “Natwe dufite gahunda yo gutegura no gutunganya imbuto y’ibirayi tukayigeza ku masoko y’abahinzi, kuko natwe diyosezi yacu ifite igice kinini gihingwamo ibirayi, kandi ndumva bishoboka.”Akavuga ko uru rugendo shuri yigiyemo byinshi bizatuma agira ibitekerezo binyiranye bishobora gukorwamo imishinga ishingiye ku kubyaza umusaruro ubutaka bwa Kiliziya buri muri diyosezi ya Gikongoro.
Mugemangago Epaphrodite umuyobozi w’ikigo cya Diyosezi Ruhengeri gikora ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bwa kinyamwuga,kigakora n’ubutubuzi bw’imbuto ku bufatanye n’ibigo bya Leta “DERN SEEDS COMPANY Ltd”avuga ko kwinjira mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi byaturutse ku gitekerezo cy’Umwepiskopi w’iyi diyosezi wabonye ko ari ngombwa ko ubutaka bwa Kiliziya bwakoreshwa mu rwego rwo gufasha igihugu kubonera abaturage imbuto zibafasha kunoza ubuhinzi n’ubworozi, bakarwanya inzara.
Mugemangango avuga ko nyuma yo kwinjira muri iyi gahunda, Diyosezi yashinze iki kigo, ikorera ibi bikorwa ku butaka bwa Kiliziya buri hirya no hino mu madiyosezi, ubu ikaba inafite amasoko yo kugeza imbuto nziza ku bahinzi bose mu gihugu binyuze ku bufatanye n’imikoranire hagati y’iki kigo n’ibigo bya Leta bifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano. Avuga kandi ko umusaruro uva mu bikorwa by’ubuhinzi bw’iki kigo ugezwa ku masoko y’imbere mu gihugu, ndetse no mu mahanga. Umusaruro uvuyemo ugafasha Diyosezi Ruhengeri kwihaza no kwiyubakira ubukungu.
Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro ukuriye komisiyo y’umutungo, ubukungu n’iteganyabikorwa mu Nama y’Abepiskopi Gatolika avuga ko uru rugendo shuri rwabaye n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ku kubyaza umusaruro ubutaka bwa Kiliziya, bukabyazwa umusaruro uteza imbere Kiliziya n’abaturage aho gufatwa nabi cyangwa ngo bube ibihuru gusa. Avuga ko diyosezi ya Ruhengeri yakataje mu gukoresha neza ubutaka ifite, bityo n’izindi diyosezi zikaba zikwiye kuyigiraho.
Madamu Pascasie Musabyemungu, ushinzwe ubufatanye mu muryango Catholic Relief Services wateye inkunga uru rugendo shuri yatangarije Kinyamateka ko nk’uko uyu muryango ufasha Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda mu bikorwa binyuranye byo kuyifasha gutera imbere, bahisemo kuyitera inkunga no muri uru rugendo kugira ngo amadiyosezi yose yo mu Rwanda asangire ubumenyi ku mikorereshereze myiza y’ubutaka afite, harebwe uburyo bwabyazwa umusaruro butyo ibikorwa by’ishoramari bibukoreweho bibe andi mahirwe yongera diyosezi ubushobozi mu kwiyubaka no gutera imbere.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.