Abayobozi n’abaturage bo mu Bwami bwa Bahrein bishimiye kwakira Papa Fransisiko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi wa mbere uhageze
Abayobozi ba Bahrain, abaturage n’abahagarariye amadini atandukanye bo muri iki gihugu bishimiye uruzinduko rwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko yagiriye muri iki kirwa kiganjemo abayoboke b’Idini ya Isilamu kiyobowe n’umwami.
Akigera muri iki gihugu, Papa Fransisiko yakiriwe n'umwami Hamad bin Isa Al Khalifa mu ngoro ye, iri ahitwa Sakhir (Sakhir Royal Palace).
Mbere yo kugera ku ngoro y’umwami, Abaturage ba Bahrein biganjemo Abayisilamu n’Abakristu gatolika bari ku mihanda bafite amadarapo ya Vatikani na Bahrein bigaragaza ibyishimo bafitiye Papa Fransisiko watangiye uruzinduko rw'iminsi ine muri iki gihugu. Bavuga bati “Umubyeyi Papa!”
Ubwo yakirwaga mu ngoro y'umwami wa Bahrein Papa Fransisiko yamutuye umudari w'urwibutso rw'uru ruzinduko rw'amateka. Uyu mudari ukaba uriho ishusho ya Kiliziya ya mbere yubatswe mu kigobe cya Perse.
Mu butumwa yagejeje ku bayobozi batandukanye ba Bahrain bateraniye mu murwa mukuru Manama, Papa Fransisiko yavuze ko aho isi igeze urusaku rw’imbunda rukwiye guhagarikwa, abantu bakimika umuco w' amahoro. Yagize ati “ Ducecekeshe imbunda; Duhagurukire kubaka amahoro hose.”
Papa Fransisiko yashimiye abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye bitabiriye ihuriro rigamije kwimakaza amahoro riri kubera muri iki gihugu; akaza kugeza ijambo kubitabiriye iri huriro kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.