Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepisikopi bo mu Rwanda batabaye Myr Papias Musengamana wabuze umubyeyi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga muri diyosezi ya Kabgayi habereye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Hitimana Frederic umubyeyi wa Myr Papias Musengamana umushumba wa Diyosezi ya Byumba witabye Imana .

Abepisikopi  bo mu Rwanda batabaye Myr Papias Musengamana wabuze umubyeyi
Abepisikopi bo mu Rwanda batabaye Myr Papias Musengamana wabuze umubyeyi

Ni umuhango wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda afatanyije n'Abepisikopi bose bo mu Rwanda baje gufata mu mugongo umuryango wa Myr Papias Musengamana.

Mu butumwa bwatanzwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umushumba wa diyosezi ya Kabgayi yavuze ko yihanganisha mbere na mbere umuryango wa Myr Papias . Ati "Nyiricyubahiro Papias Musengamana , wabuze umubyeyi , komera muri Yezu Kristu we wapfuye akazuka, umubyeyi Imana yamuhamagaye kandi niyo yamuhanze imuha ubuzima, muryango w'umwepisikopi namwe mukomere, tubafashe mu mugongo kandi turabasabira , Nyagasani namwiyereke iteka aruhukire mu mahoro. "

Mu nyigisho yatanzwe na Myr Papias Musengamana Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yavuze ko nk'umuryango bashimira Imana yari yarabahaye umubyeyi Hitimana Frederic akaba ari nayo imwisubije. Yagize ati "Kuri uyu munsi tuzirikana urupfu rw'umubyeyi wacu ntabwo biba byoroshye kubona icyo umuntu avuga.Ariko reka tube nka Pawulo Mutagatifu tuvuge tuti ntihakagire ikidutandukanya n'urukundo rw'Imana . Hari byinshi tunyuramo ,ibibi n'ibyiza ariko muri byose nta cyadutandukanya n'urukundo rw'Imana."

Ati"Nk'umuryango turashimira Imana ko yamuduhaye kandi yadutoje ikiza mu buzima , kuri uyu munsi Imana yamwisubije ariko ntabwo dutewe ubwoba nabyo ngo ducike intege duheranwe n'agahinda, ahubwo turashimira Imana yamushoboje gukora imirimo yakoze akiri muzima . Mu minsi yose y'ubuzima bwe, Imana yakomeje kumwereka urukundo rwayo mu mirimo ye yose, yadusangije urukundo Nyagasani yamuhaye ari nawo murage adusigiye. Turahamya ko uwo Imana yakunze na we akayikunda iyo atuvuyemo iramwakira. "

Umusaza Hitimana Frederic umubyeyi wa Myr Papias Musengamana yari umukristu gatolika wo muri paruwasi ya Byimana ari naho yakoze imirimo inyuranye irimo no gukora mu bukarani bwa paruwasi. Yabaye umukateshisite ndetse n'umurejiyo wa Mariya, yavutse tariki ya 01/01/1931 yari afite imyaka 92 akaba yaritabye Imana tariki ya 08/07/2023. Umuryango w'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, abasaseredoti batandukanye bo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, bakaba bari baje ari benshi guherekeza umubyeyi wa Musenyere Papias.

Nyuma y'Igitambo cya Misa yo kumusezeraho bakomereje mu irimbi ry'abapadiri i Kabgayi ari naho yashyinguwe. Uyu muhango ukaba wanitabiriwe n'abo mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta barimo umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Diyosezi ya Byumba iherereyemo, ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, kuri ubu Myr Papias Musengamana akaba asigaranye Mama we n'abavandimwe 6. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose