Abepisikopi Gatolika bateranyiye mu nama y’inteko rusange y’175 iri kubera ku Ruyenzi.
Kuri uyu wa 23 kugera kuwa 26 Nzeli 2025, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bateraniye mu nama ku Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu nteko rusange y’175 isanzwe y'igihembwe gitangira umwaka w’iyogezabutumwa.
Ni inama iri kubera ku Centre Pastoral de la Conference Episcopale ku Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi, yitabiriwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda Arikiyepiskopi Arnaldo Sanchez Catalan n’abepisikopi bose bo mu Rwanda. Intego rusange y’iyi nama ni ukurebera hamwe uko umwana w’ubutumwa.
Intumwa ya Papa mu Rwanda Arikiyepiskopi Arnaldo Sanchez Catalan yashimiye abepisikopi bose uburyo bashyize hamwe mu gutegura inama ya SECAM ihuza abepisikopi bose bo muri Afurika iheruka kubera mu Rwanda. Yashimye kandi ubufatanye bwagaragaye hagati ya kiliziya na leta mu kwakira abashyitsi baje mu nama ya SECAM.
Padiri Kayisabe Vedaste umunyamabanga mukuru w’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda yavuze ko muri iyi nama y’inteko rusange y’ abepisikopi izibanda ku kureba uko umwaka urangiye w’iyogezabutumwa wagenze, uko ibikorwa byagenze mu bice bitandukanye bigize komisiyo na service zose muri Kiliziya gatolika.
Yagize ati “Muri iyi nama tuzakira Komisiyo zose na Service zose zo muri Kiliziya, abazihagarariye bazaza kubwira abepisikopi uko umwaka wagenze haba mu buryo bw’ibikorwa no mu buryo bwo gukoresha neza umutungo. Hazaza kandi amaseminari makuru ahuriweho n’amadiyosezi yose, ariyo Seminari ya Rutongo, Seminari ya Kabgayi Philosophicum na Seminari nkuru ya Nyakibanda, bose bazaza kugaragariza abepisikopi uko umwaka wagenze n’uburyo umutungo wakoreshejwe.
Padiri Kayisabe akomeza avuga ko hazaza komisiyo zose, komisiyo y’umuryango, komisiyo y’ubutumwa bw’abalayiki ,komisiyo y’ubutabera n’amahoro, Caritas Rwanda, itangazamakuru rya Kiliziya, urukiko rwa Kiliziya na Service zose, bose bakazaza kugaragaza uko umwaka wagenze imbere y’abepisikopi haba mu bikorwa no mu buryo bw’imikoreshereze y’umutungo.
Padiri Kayisabe yavuze ku cyo Inama ya SECAM iheruka kubera mu Rwanda ibasigiye nka Kiliziya yo mu Rwanda. Yavuze ko inama ya SECAM ibasigiye ubufatanye bukomeye hagati ya Kiliziya na leta kuko bashyize hamwe mu kwitegura abashyisti no kubakira. Yashimangiye ko inama ya SECAM yatumye igihugu cyacu kimenyekana. Ati” Kuba twaragize umugisha wo kwakira abepisikopi b’afurika yose byadufashhije kumenyekanisha u Rwanda na Kiliziya gatolika mu Rwanda kandi byabaye n’umwanya wo gushimangira akamaro k’ubufatanye mu butumwa.
Nyuma yo kugaragaza raporo y’uko umwaka wagenze, abepisikopi bagira inama komisiyo zitandukanye na Service z’uko umwaka utaha ugomba kugenda bagendeye ku byo baba bababwiye. Ibi bikaba bikorwa buri mwaka mu ntangiriro z’umwaka w’ubutumwa muri Kiliziya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.