Abepisikopi gatolika bavuze ku kibazo cya kiliziya zifunze basaba abakristu gukomera mu gihe hagishakwa ibisubizo.
Kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 abepisikopi gatolika basoje inteko rusange y’171 bari bamazemo iminsi itatu yari igamije gusuzuma ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ubutumwa urangiye no gutegura ibikorwa by’umwaka w’ubutumwa 2024-2025. Iyi nama yaberaga I Kigali ku kicaro cy’inama y’abepisikopi gatolika yagarutse ku ngingo zitandukanye harimo n’ifungwa rya kiliziya hirya no hino mu gihugu. Ni inama yitabiriwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda Myr Analdo Sanchez Cataran nawe wagarutse kuri iki kibazo cya kiliziya zifunze hirya no hino mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya kiliziya, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda, yavuze ko abepisikopi baganiriye ku ngingo ijyanye n’ifungwa rya kiliziya hirya no hino mu gihugu kandi ko ari ikibazo gikomeye kuko abakristu batakibona aho bahurira ngo basenge.
Yagize ati” Twasanze bibabaje cyane kubona abakristu batakibona uko bahurira aho bari basanzwe basengera, tugasaba abakristu kunoza ibyo basabwe gutunganya, ariko kandi tukanasaba ubuyobozi bw’inzego za leta cyane cyane inzego z’ibanze ubufatanye kugira ngo abakristu bashobore gusengera heza habarindira umutekano, muri ubwo bufatanye nk’uko dusanzwe tubigenza kugira ngo hashakwe ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo. Abakristu turabakomeza kugira ngo badacika intege mu kwemera mu gihe gushaka ibisubizo bigikomeza hamwe n’ibiganiro hagati ya kiliziya n’ubuyobozi bwa leta bigikomeza.”
Bamwe mu bakristu bo muri Diyosezi ya Kabgayi bavuga ko bakomeje gukusanya imisanzu kugira ngo banoze ibyo basabwe n’ubwo batorohewe no kutabona igitambo cya misa. Bamwe bifashisha radio Marie abandi bafite televiziyo bagakurikira kuri pacis Tv, abandi bakifashisha udutabo bahawe mu gihe cya covid 19 two kwisomera umuhimbazo mu ngo zabo.
Abakristu bari basanzwe bumvira misa kuri santarale ari nazo zafunzwe ku bwinshi, bavuga ko ingaruka zabagezeho ari nyinshi, harimo kuba abantu birirwa mu tubari ku cyumweru binywera inzoga, bityo amakimbirane akiyongera mu muryango.
Muri paruwase ya Mushishiro yo muri Diyosezi ya Kabgayi, bavuga ko santarale hafi ya zose zifunze bityo kubona aho basengera bikaba byarabaye ikibazo kibakomereye kuko hari abakristu baba kure cyane ya Paruwase cyangwa bikaba ngombwa ko bajya muri paruwase ya Nyange yo Diyosezi ya Nyundo kandi naho abakuze bakaba batabasha kuhagera n’amaguru.
Bavuga ko ibi byagize ingaruka nyinshi ku basaza n’abakecuru bafite intege nke kuko batabona aho basengera, imibanire y’abagize umuryango yabaye mibi, ubusinzi bukabije kuko nta kintu kindi kibahuza, amakimbirane agenda yiyongera ...
Bakomeza bavuga ko Roho zabo zakakaye kubera ko batabona aho basengera kuko bari kure ya za paruwase zitafunzwe, kandi nyamara isengesho ari nk’umuti ukiza Roho zabo cyane cyane iyo bahuriye hamwe bagasenga kandi bakanasabana. Bifuza ko paruwase na Diyosezi zabafasha kubona ibyo basabwa kugira ngo buzuze ibyo basabwe bityo babashe kuba bafungurirwa. Wenda nyuma za santarale zikazasigara zishaka uko zishyura ibyo bahawe gahoro gahoro ariko bari gusenga nk’uko bisanzwe.
Imibare igaragaza ko Diyosezi zose uko ari 9 zagezweho n’ikibazo cy’ifungwa rya Kiliziya ryibasiye cyane cyane paruwase , santarale , Shapele na Sikurisale. Muri Diyosezi ya Butare, paruwase 6 zarafunzwe muri 26 ifite, naho santarale 40 zarafunzwe muri 99 ifite, Sikulisale imwe yari ihari nayo yarafunzwe.
Muri Diyosezi ya Byumba paruwase 11 zarafunzwe muri 25 ifite, santarale 84 zarafunzwe muri 109 ifite, sikurisale 97 nazo zirafunze muri 102 ifite.
Muri Diyosezi ya Cyangugu nta paruwase n’imwe ifunze muri 21 ifite, santarale 25 zirafunze muri 83 zihari, sikurisale 5 nazo zirafunze muri 18 zihari.
Muri Diyosezi ya Gikongoro paruwase 5 zirafunze muri 19 ifite, santarale23 zirafunze muri 72 zihari , na shapele 12 zose zirafunze.
Muri Diyosezi ya Kabgayi paruwase 4 zirafunze muri 31 ifite, santarale 61 zirafunze muri 128 ifite, sikurisale 15 zirafunze muri 492 zihari.
Muri Diyosezi ya Kibungo paruwase 14 zirafunze muri 22 ifite, santarake 97 zirafunze mu 101 ifite, sikurisale 59 zose zirafunze.
Muri Arikidiyosezi ya Kigali paruwase 7 zirafunze muri 42 ifite , santarale 70 zirafunze mu 136 ifite naho sikurisale 7 zirafunze mu 8 zihari.
Muri Diyosezi ya Nyundo nta paruwase n’imwe ifunze , santarale 42 zirafunze mu 136 zihari, naho sikirisale 72 zirafunze muri 756 zihari.
Muri Diyosezi ya Ruhengeri nta paruwase ifunze , santarale 32 zirafunze muri 79 ifite, sikirisale 23 zirafunze muri 529 ifite.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.