Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi, Abasaserdoti n’abakrisitu bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo bagiye guhurira mu Misa i Goma

Mu Misa yo gusabira isi amahoro, by’umwihariko akarere k’ibiyaga bigari, Abepiskopi bagize urwego ruhoraho rushinzwe gukurikirana imirimo y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (ACEAC) batangaje ko tariki ya 28 Mutarama 2024 bazahurira mu Gitambo cya Misa i Goma.

Abepiskopi, Abasaserdoti n’abakrisitu bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo bagiye guhurira mu Misa i Goma
Abepiskopi, Abasaserdoti n’abakrisitu bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo bagiye guhurira mu Misa i Goma

Igitambo cya Misa yatangiwemo ubu butumwa cyabereye muri Katederali ya Ruhengeri, kiyoborwa na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari nawe Visi Perezida wa Mbere wa ACEAC ndetse akanaba Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Uretse Myr Harolimana, iki gitambo cya Misa cyanitabiriwe n’Abepiskopi bo muri Kongo n’u Burundi aribo; Myr Bonaventure Nahimana, Visi perezida wa 2 wa ACEAC na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu gihugu cy’u Burundi, Myr Oscar Ngoy, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kongolo muri Kongo, Myr Blaise Nzeyimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruyigi mu Burundi, Myr Georges Bizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ngozi mu Burundi, Myr Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri Kongo na Myr Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo mu Rwanda.

Agaruka ku myanzuro yafashwe n’urwego ruhoraho rushinzwe gukurikiranira hafi imirimo ya ACEAC, Myr Visenti Harolimana yavuze ko Abepiskopi Gatolika bo mu bihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari bahisemo guhirira i Goma mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye mu gace k’Uburasirazuba kazahajwe n’intambara.

Myr Harolimana yavuze ko mu rwego rwo kurushaho gusaba amahoro, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, u Burundi na Kongo, baherekejwe n’abasaserdoti ndetse n’abakristu bahagararriye abandi muri ibi bihugu, biyemeje kuzahurira mu Gitambo cya Misa yo gusaba amahoro no kwifatanya n’abatuye mu Burasirazuba bwa Kongo bwazahajwe n’intambara z’urudaca.

Ku kijyanye n’imibanire hagati y’ibihugu bigize aka karere, Abepiskopi Gatolika bo mu karere bavuze ko bababajwe cyane n’uburyo imibanire y’ibihugu ihagaze ubu ari nayo mpamvu basaba abategetsi b’ibi bihugu kubaka ibiraro bihuza abantu aho kugira ngo bashyireho inkuta zibatandukanye.

Ibi nibyo bahereyeho bavuga ko bababajwe n’icyemezo giherutse gufatwa n’u Burundi cyo gufunga imipaka yo kubutaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.

Myr Harolimana yagize ati “Twifuza ko habaho kuganira hakaboneka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibare myiza hagati y’abatuye ibihugu byacu.”

Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (ACEAC) ryashinzwe tariki ya 3 Ukuboza 1984, hagamijwe guharanira ko aka karere kagira amahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose