Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 3

Abepiskopi bagize ACOREB barashima intambwe ikomeje guterwa mu kubyutsa umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Mu myanzuro y’inama y’ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB), yateraniye i Bujumbura kuva tariki 15-17 Werurwe 2022, Abepiskopi batangaje ko bishimiye intambwe imaze guterwa mu kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’U Burundi.

Abepiskopi bagize ACOREB barashima intambwe ikomeje guterwa mu kubyutsa umubano w’u Rwanda n’u Burundi
Abepiskopi bagize ACOREB barashima intambwe ikomeje guterwa mu kubyutsa umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Bagize bati “Abepiskopi barishimira kandi intambwe imaze guterwa mu kunoza imibanire myiza hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi, haba mu nzira y’ibiganiro ku mpande zombi ndetse n’ibikorwa byo gucyura impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda”.

Uretse ingingo y’umubano hagati y’u Rwanda n’uburundi Abepiskopi bagize ACOREB bagarutse kuri Sinodi y’Abepiskopi irimo gukorwa n’abakristu gatolika, bavuga ko yaziye igihe kuko ari umwanya mwiza abagize Kiliziya nk’umuryango umwe muri rusange bahawe wo gutegana amatwi, kuganira no kugendera hamwe bayobowe na Roho Mutagatifu mu isengesho. Abepiskopi basaba abakristu gukomereza muri uwo mujyo kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kwiyubakira Kiliziya, kandi barusheho kunoza imibanire myiza yimakaza ubwiyunge mu batuye ibi bihugu byombi.

Abepiskopi bagarutse kandi ku kibazo cy’ireme ry’uburezi gikunze kuvugwa muri iki gihe, bavuga ko bazakomeza gufatanya n’inzego zishinzwe uburezi muri buri gihugu mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi ryatezwa imbere haba mu mashuri ya Leta, ayigenga ndetse n’afashwa na Leta. Bishimiye kandi intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kurengera abato n’abafite ubumuga, bavuga ko hagikenewe izindi mbaraga kugira ngo ababarizwa muri ibi byiciro bakomeze kwitabwaho.

Ishyirahamwe ACOREB rihuza abepiskopi bo mu bihugu by’u Rwanda no mu Burundi ryashinzwe mu 1981, mu rwego rwo gufasha abanyamuryango baryo gufatanya mu butumwa bashinzwe, gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo hagamijwe iterambere rya Kiliziya. ACOREB ihuza Inama y’Abepiskopi Gatolik bo mu Rwanda (CEPR) muri iki gihe iyobowe na Myr Filipo RUKAMBA n’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Burundi (CECAB) iyobowe na Myr Joachim NTAHONDEREYE .

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose