Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye uruzinduko rw'akazi I Roma ruzwi nka VISITA AD LIMINA Apostolorum

Kuva kuri uyu wa 6 kugera kuwa 11 Werurwe 2023, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bakoreye urugendo rw'akazi ruzwi nka VISITA AD LIMINA i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, mu rwego rwo guhura na Nyirubutungane Papa Fransisiko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi n’abandi bayobozi bamufasha kuyobora inzego nkuru za Kiliziya i Roma.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye uruzinduko rw'akazi I Roma ruzwi nka VISITA AD LIMINA Apostolorum
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye uruzinduko rw'akazi I Roma ruzwi nka VISITA AD LIMINA Apostolorum

Mu kiganiro Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yagiranye na DOCICO, yasobabuye birambuye iby’uru rugendo, uko rukorwa n’akamaro rufitiye ubuyobozi bwa Kiliziya i Roma ndetse na Kiliziya yo mu Rwanda iyobowe n’Abepiskopi icyenda ari nabo bakoze uru rugendo.

Karidinali Kambanda, avuga ko VISITA AD LIMINA ari urugendo rukorwa buri myaka itanu, aho Abepiskopi bo mu gihugu bagira gahunda yo kujya guhura na Papa hamwe n’abayobozi bakuru bamufasha mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi, rukaba ari urugendo ruba rugamije kugira ngo Kiliziya yose igendere hamwe, rukanashimangira ubumwe bwa Kiliziya Gatolika ku isi.

Nk'uko akomeza abisobanura, Inama y'Abepiskopi mu Rwanda irishimira ko uru rugendo rubaye, diyosezi icyenda zo mu Rwanda zifite Abepiskopi bwite. Uru rugendo kandi rubaye nyuma y'imyaka icyenda aho kuba itanu nk'uko bisanzwe bigenda. Karidinali Kambanda avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye uru rugendo rugenda rusubikwa harimo icyorezo cya Covid-19 cyadutse ku isi mu mpera za 2019 kugeza muri 2021, aho gicishirije make Nyirubutungane Papa Fransisiko na we agakomeza kugira gahunda nyinshi zirimo izasubitswe n’iki cyorezo, ubu akaba aribwo gahunda yo guhura n’Abepiskopi bo mu Rwanda yari igezweho.

Ku wa gatanu tariki 10 Werurwe 2023 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisiko azahura n'Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bagirane ibiganiro,Abepiskopi bamugezaho raporo y’ubuzima bwa Kiliziya Gatolika n’ibikorwa by’iyogezabutumwa gatolika mu Rwanda, bamusangize n'ibibazo bahura nabyo n’ibisubizo bateganya mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo. Kuri uyu munsi, Papa Fransisiko na we yagejeje ijambo ku bashumba ba Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, abagira inama ndetse abaha n’indamukanyo bazageza ku bakristu gatolika bo mu Rwanda.

Karidinali Kambanda avuga ko Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiye muri uru rugendo bafite byinshi byiza Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagezeho bagiye kugaragariza Papa Fransisiko, muribyo harimo abakristu biyongereye, abasaseridoti biyongereye, abiyeguriyimana biyongereye, ingo z’abakristu ziyongereye n’amaparuwasi yiyongereye hirya no hino mu madiyosezi.

Ni urugendo Abepiskopi bakoze mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu myiteguro ya Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, muri iyi myaka Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikaba yaraharonse Ingabire zishingiye ku kwemera. Ni nyuma kandi y’uko Kiliziya Gatolika mu Rwanda iherutse kwizihiza Yubile y’Imyaka 100 Abanyarwanda ba mbere bahawe Ingabire y’ubusaseridoti, n’imyaka ijana abanyarwanda ba mbere niyeguriye Imana byose bifatwa nk’imbuto z’ivanjili imaze imyaka hafi 125 igeze mu Rwanda.

Kuri gahunda y'uru ruzinduko, biteganyijwe ko tariki 6 Werurwe 2023, ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko Abepiskopi Gatolika bazasura Dikasiteri ishinzwe ishirwaho ry’Abatagatifu n’Urukiko mpanabyaha rwa Kiliziya. Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko ku wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023, Abepiskopi bazasura Dikasiteri ishinzwe iyogezabutumwa, Dikasiteri ishinzwe iterambere rya muntu, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiliziya na Dikasiteri ishinzwe Uburezi n’Umuco.

Ku munsi wa gatatu tariki 8 Werurwe 2023, Abepiskopi bazasura Bazilika nkuru ya Mutagatifu Petero, Dekasiteri ishinzwe Umuryango, Abalayiki n’ubuzima; Dekasiteri ishinzwe imiryango y’abiyeguriyimana n’ubuzima bwabo, na Dekasiteri ishinzwe Amahame y’Ukwemera.

Ku munsi wa kane w’uru ruzinduko tariki 9 Werurwe 2023, Abepiskopi bazasura Dikasiteri ishinzwe itumanaho, Dikasiteri ishinzwe imihango mitagatifu n’amasakaramentu, Dikasiteri ishinzwe abihayimana ndetse n’ubunyamabanga bukuru bwa Kiliziya.

Ku munsi wa gatanu w’uru ruzinduko,tariki 10 Werurwe 2023, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ni bwo bazakirwa na Nyirubutungane Papa Fransisiko bagirane ibiganiro, nyuma basure inzu y’ibikorwa bya Kiliziya.

Ku munsi wa nyuma w’uru ruzinduko, ku wa gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, Abepiskopi bazasura bazilika ya Mutagatifu Pawulo, banagirane ibiganiro n’abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Roma.

Abitabiriye iyi Sinodi bifuje ko ibyayigiwemo n’imyanzuro yafashwe byagezwe ku bakristu gatolika mu bihugu byose bwo kuri uyu mugabane, bigashyirwa mu bikorwa hagamije kugera ku ntego y’iyi Sinodi; bikazabafasha kurushaho gusenyera umugozi umwe, gutera imbere mu kwemera, kujya inama no gutega amatwi bayobowe na Roho mutagatifu; bikaba n’intangiriro y’urugendo rushya muri Kiliziya ishyize hamwe kandi iyobowe na Roho Mutagatifu.

Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi mukuru wa REB yitabiriye amarushwa yo kwibuka Padiri Kayumba
Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi mukuru wa REB yitabiriye amarushwa yo kwibuka Padiri Kayumba
Padiri Charles Hakizimana, umuyobozi wa GSO Butare avuga ko iri rushanwa rifasha mu gusigasira umurage wa padiri Kayumba
Padiri Charles Hakizimana, umuyobozi wa GSO Butare avuga ko iri rushanwa rifasha mu gusigasira umurage wa padiri Kayumba
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose