Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi barasaba impande zihanganye mu mirwano yo mu burasirazuba bwa K ongo kuyoboka inzira y’ibiganiro
Mu myanzuro y'inama yahuje Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi, i Kibeho tariki 13-16 Ugushyingo, Abepiskopi bagaragaje impungenge batewe n'umutekano ukomeje kuba muke mu Burasirazuba bwa Kongo basaba impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro.
Ingingo ya 10 mu ngingo 13 zaganiriweho zikanafatwaho imyanzuro yari iki kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa R D Congo. Abepiskopi bahuriye mu ishyirahamwe ACOREB batangaje ko bahangayikishijwe n’uko umutekano ukomeje kuba muke, basaba impande zishyamiranye kuyoboka inzira y’ibiganiro, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku musozo w’iyi nama.
Iyi ngingo kandi yari yagarutsweho mu ijambo Musenyeri Joachim Ntahondereye umwepiskopi wa Muyinga mu Burundi yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 Musenyeri Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare mu Rwanda amaze ahawe ubwepiskopi.
Muri iri Jambo, Musenyeri Ntahondereye Joachim yavuze ko nk’Abepiskopi bo mu Burundi bishimira kuba baje mu Rwanda imipaka y’u Rwanda n’u Burundi ifunguye, ko ari ibyo kwishimira; Anasaba ko iyi ntambwe yanaterwa no mu burasirazuba bwa RD Congo hakomeje kurangwa intambara n’umutekano muke bibuza amahoro abahatuye.
Musenyeri Joachim yagize ati “Uru ni urugendo rwa mbere twe Abepiskopi Gatolika b’i Burundi tugiriye hamwe tuza ngaha iwanyu mu Rwanda kuva imipaka y’ibihugu byacu yuguruwe, ndubahutse rero ndabasabe dukomere amashyi Imana n’abarongozi b’ibihugu byacu.”
Ati “Ayo mashyi dukomye tuyongereko ingingo yo kurushirizaho kwitanga uko dushoboye kose kugira ngo amahoro n’ubumwe bikomere kandi bihoreho mu bihugu byacu no muri aka karere kose k’ibiyaga binini bya Afurika turimo. Ndabisabye nzirikana ko hari amaraso ariko arasesekara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hakaba n’impungenge ko ayo mahoro yahava ahungabana no mu karere kacu kose.”Avuga ko buri muntu ahamagariwe kwitangira ibikorwa byubaka kandi byimakaza mu karere k’ibiyaga bigari.
Mu nama yahuje Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi bagize ishyirahamwe ACOREB yateraniye I Kibeho kuva ku wa 13-16 , bagize n’umwanya wo gukorera urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro y’I Kibeho, basobanurirwa byimbitse ku mabonekerwa ya Bikira Mariya yahabereye hagati ya tariki 28 Ugushyingo 1981 kugeza tariki 28 Ugushyingo 1989.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.