Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika barasaba Abakristu kurwanya akarengane no guharanira amahoro
Imyanzuro yavuye mu nama yahuje Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagasikari SECAM, yabereye muri Gana kuva tariki 25 Nyakanga kugera tariki 1 Kanama 2022.
Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abo mu nzego zitandukanye za Kiliziya Gatolika: Abayobozi mu nzego nkuru za Kiliziya baturutse i Roma, Abakaridinali n’Abepiskopi bo muri Afurika n’abo mu nzego nyobozi za SCEAM. Nk’uko bisanzwe, ku musozo w’iyi nama hafashwe imyanzuro ku ngingo zaganiriweho.
Ku ngingo irebana n’ibibazo by’amakimbirane, intambara n’ubushyamirane bikigaragara muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, Abitabiriye iyi nama basabye abayobozi mu nzego z’ubutegetsi kwita ku nshingano zabo,bakarwanya ibintu byazana umutekano muke mubo bashinzwe, bakarwanya umwiryane n’akarengane biba intandaro y’ amakimbirane hagati y’abasangiye ubwenegihugu. Abepiskopi basabye kandi abakristu kuba abanyakuri, bakamaganira kure igishobora kubazanamo amacakubiri nk’abana b’Imana, ahubwo bagaharanira kunga ubumwe no gusenyera umugozi umwe. Banasaba ko inzego za Kiliziya muri Afurika zagira uruhare mu gufatanya n’izo ubutegetsi mu kwimakaza umuco w’amahoro, ubutabera n’icyizere mu bantu.
Mu kugaruka ku ngingo ya 13 y’amasezerano mpuzamahanga agenga iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, abitabiriye iyi nama bagaragaje ko n’ubwo kuva cyera na kare umuco wo kwimuka abantu bakava ahantu hamwe bakerekeza ahandi wahozeho, bitandukanye n’ibirimo kugaragara muri iki gihe aho abantu benshi biganjemo urubyiruko bo ku mugabane wa Afurika bafata inzira bakerekeza muri bimwe mu bihugu bw’i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko; muri urwo rugendo bakahahurira n’ibizazane bikabije; ibi ahanini bikaba biterwa n’imibereho mibi, ubujiji n’ubukene.
Barasaba abayobozi mu nzego z’ubutegetsi kwimakaza imiyoborere myiza, gutanga imirimo ku bayikeneye,gushyiraho politiki zidaheza kandi ziha bose uburenganzira bungana, abaturage bose bakigishwa kubana neza. Barasaba ibihugu abimukira berekezamo kubahiriza amahame y’uburenzira bwa muntu , ndetse n’abahitamo kuva mu bihugu byabo b’abimukira kubikora mu buryo bwubahirije amategeko, kuko iyo bikozwe mu buryo butayubahirije bibagiraho ingaruka. Barasaba abakristu basanganirwa n’abimukira kubakira, kubahumuriza, kubarinda no kubaha ikaze mu buzima bushya babasanzeho.
Mu cyerekezo kimwe nk’uko Sinodi y’Abepiskopi 2021-2023 ibiteganya, Abepiskopi bitabiriye inama ya SECAM i Accra basabye abakristu kwita ku bakene, kurengera ibidukikije byugarijwe muri iki gihe n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no guharanira ubutabere bw’abatagira kirengera.Banasaba ko imiyoboro y’itangazamakuru gatolika yakomeza kwifashijwa mu iyogezabutumwa gatolika haba mu buryo busanzwe ndetse n’ubugezweho kugira ngo ifashe abakristu kunga ubumwe, mu busabane no mu mahoro.
Muri iyi nama, hatowe abayobozi bashya ba SCEAM; Cardinal Richard Kuuia Baawobr umwepiskopi wa diyosezi ya Wa muri Ghana yatorewe kuyibera Perezida asimbuye Cardinal Philippe Ouédraogo wo muri Burkina Faso, Cardinal Fridolin Besungu Ambongo Arikiyepisikopi wa Kinshasa muri RDC atorerwa kuba Visi Perezida wa mbere, naho Musenyeri Lucio Andrice Muandula umwepiskopi wa Diyosezi ya Xai Xai yo muri Mozambique atorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri.
Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika ku mugabane wa Afurika na Madagasikari (SECAM/SCEAM) ryatangijwe mu 1969, iryo uyu mwaka rikaba ryaritabiriwe n’Abakaridinali, n’Abepiskopi bagera ku 130 bahagarariye abandi ku mugabane wa Afurika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.