Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi”Inyigisho ya Myr Balthazar NTIVUGURUZWA ku cyumweru cya mashami 2026.

Kur iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 Kiliziya y’isi yose irahimbaza umunsi mukuru wa Mashami. Ni intangiriro y’icyumeru gitagatifu gifasha abakristu kwitegura neza umunsi mukuru wa Pasika ya Nyagasani. Muri Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA Umwepisikopi w’iyi Diyosezi yasabye abakristu kurangwa no kwicisha bugufi, bagakuza ukwemera kandi bakazirikana ububabare bwa Yezu bwamugejeje ku izuka.

“Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi”Inyigisho ya Myr Balthazar NTIVUGURUZWA ku cyumweru cya mashami 2026.
“Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi”Inyigisho ya Myr Balthazar NTIVUGURUZWA ku cyumweru cya mashami 2026.

Mu nyigisho ye yagize Myr Balthazar yagarutse ku bubabare bwa Yezu abihuza n’amateka muntu, ati ‘’Twabonye Yezu yakirwa mu byishimo abantu bafashe amashami bamusingiza bati HOZANA HOZANA, ni hasingizwe uje mu izina rya nyagasani. Ariko kandi twumvise n’inkuru y’ububabare yanyuzemo. Kudahuza kw’amateka n’inkuru ntabwo ari impanuka kuko bigaragaza umutima wacu twebwe abantu kandi bikanagaragaza umutima w’Imana wuje ubuntu n’ineza.

Myr Balthaza yavuze ko ububabare bwa Yezu twumva atari inkuru y’ikigereranyo gusa, ni ukuri kwabayeho. Agira ati ‘’Yezu yarababaye koko, yababaye ku mubiri, yarakubiswe, yaratutswe yavunderejwe amacandwe, yambikwa ikamba ry’amahwa, yahekeshejwe umusaraba, yaguye inshuro nyinshi yarembejwe n’uburemere bw’umusaraba inkoni n’ibiboko, yashinzwemo imigegera, yishwe n’inzara n’inyota, yatikuwe icumu mu rubavu, n’ubundi bubabare bwo ku mubiri. Yezu yagize intimba atewe n’umwe mu nkoramutima ze, wamugambaniye, abigishwa be bamutaye bakihungira, Petero wamuherekeje akaza kumwihakana, Yezu yagize ubwoba bwinshi n’agahinda I Getsimani, yagize intimba ku mutima, yagize irungu, yaratereranywe. ‘’

Myr Balthazar yifashishije umugani w’ikinyarwanda agira ati ‘’Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi, abihuza n’ububabare Yezu yanyuzemo abitewe n’abantu banze kumwumva. Agira ati’ Ikibabaje ntabwo ari imibabaro ya Yezu gusa, ni ukudashima kw’abantu yaje gukiza. Uwavuraga abarwayi, yanzwe n’abo yakijije cyangwa yakirije abarwayi. Uwababariraga abantu yakatiwe urwo gupfa. Uwagaragaje urukundo rutagira urugero yamanitswe ku musaraba. Koko abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi. Abantu baririmbaga Hozana nibo nyuma y’iminsi mike bahindutse bati ni abambwe. Abigishwa bamukurikiye bakuyemo akabo karenge baramuhunga, n’abamukundaga basigaye ntacyo bashoboye gukora. Kudashima no kudashimwa by’abantu ntikwakozwe n’abandi, natwe biratureba. Ni kangahe twabonye ineza y’Imana ariko ntidushime. Ni kangahe twibagirwa urukundo rwayo?’’

Myr Balthazar yavuze ko imibabaro ya Yezu atari inkuru twumva gusa ahubwo ari indorerwamo natwe twireberamo. Yagize ati ‘’Hari igihe tuba nka Petero tukagira umutima mwiza ariko tukagwa mu bwoba. Hari igihe tuba nka Yuda tukagambanira abandi kubera inyungu zacu kubera ifaranga cyangwa kubera ubwikunde. Hari igihe tumera nk’intumwa zahunze, twagera aho rukomeye tugacika intege tukiruka tukihungira. Hari igihe tumera nk’iriya mbaga y’abantu tugahindagurika uyu munsi tugashima, ejo tukaba indashima. Hari igihe tumera nka Pirato, tukaba tuzi ukuri ariko tukabura ubutwari bwo kuguharanira. Tukaba ba mpemuke ndamuke. Hari igihe tuba nk’abasirikare tukababaza abandi tubakorera ubugome.’’

Akomeza agira ati ‘’Ku bw’ Imbabazi z’Imana dushobora kuba nka Simoni umunyasireni tugafasha Yezu guheka Umusaraba. Dushobora kuba nka babagore b’indahemuka bari hafi y’umubyeyi Bikira Mariya. Dushobora kuba kandi nka Yozefu wabaye intwari agatanga ibye byose ngo ashyingure Yezu mu cyubahiro.

Myr Balthazar yibukije abakristu ko bahamagariwe kwicisha bugufi bitari ukwigaya gusa ahubwo ari ukwisubiraho, bitari ukumenya intege nke zabo gusa ahubwo ari ukwakira urumuri n’impuwe by’Imana by’igisagirane. Yagize ati “Ububabare bwa Yezu buracyakomeza no muri iki gihe mu miryango yacu, mubo tubana mu midugudu yacu n’ahandi . Igihe cyose urukundo rwanzwe, ni Yezu uba wanzwe. Igihe cyose akarengane kagenda kiganza, tuba tubamba Yezu ku musaraba. Ariko igihe cyose dukunze, tukababarira, tugafasha abandi gutwara imisaraba yabo tuba dufatanije na Yezu guheka umusaraba.

Akomeza agira ati ‘’ Niduhura n’ibigeragezo bikomeye ntitukihebe, tugomba kumenya ko yezu atuba hafi kandi adufasha kubinyuramo. Yezu yikoreye uburemere bw’ibyaha by’isi yose, akarengane urwango, ihohoterwa, ububabare n’ibindi , Yezu yagaragaje ko ari kumwe natwe muri byose cyane cyane mu bihe bikomeye. Hari igihe duhura n’ibigeragezo tukumva biraturemereye cyane tukumva twihebye, indwara z’amoko yose, ubukene, agahinda, urwango, akarengane, ibibazo by’imiryango yacu bidushengura umutima, ukwiheba gukabije guterwa no kubura icyerekezo cy’ubuzima. Ibyo byose bidushengura umutima umubiri na roho, Yezu yabinyuzemo.

Myr Balthaza yavuze ko ububabare bwa Yezu atari inkuru y’akababaro gusa, ahubwo ari isoko y’amizero n’ihumure. Yagize ati” Kubera ububabare bwe, twabohowe ku ngoyi y’urupfu, Yezu yatwunze, n’Imana kandi aduha ubuzima bushya. Ibi bitwigishe ko nta mibabaro yacu ipfa ubusa igihe tuyishyize mu biganza bya Yezu.

Myr yasabye abakristu kurangwa n’ukwemera no kwicisha bugufi muri iki cyumweru gitagatifu bagasaba Nyagasani Yezu ingabire y’ibintu 3 ari zo : Ingabire yo gusobanukirwa neza urukundo rwinshi ruri mu mibabaro ya Yezu, kandi bakarwakira, kwemera intege nke bicishije bugufi maze bagasaba Imana imbabazi no kwihana, guhinduka ntibakomeze kuba indorerezi mu bubabare bwa Yezu, ahubwo bagire ukwemera kwinshi badafite amashami gusa mu ntoki, ahubwo bafite umutima wahindutse.

Myr Balthazar asoza asaba abakristu ko icyi cyumweru gitagatifu dutangiye kizababera impamvu yo kwitagatifuza haba mu mibabaro yabo no mu byishimo bya bo barusheho guhamya uwo bemeye. Dusabe Yezu Kristu aduhe umutima mushya, udacika intege, wanga icyaha kandi ukarangwa n’ukuri.

Kwihiza icyumweru cya Mashami muri Basilika nto ya Kabagyi.
Kwihiza icyumweru cya Mashami muri Basilika nto ya Kabagyi.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose