Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Akamaro k’Umuryango w’Impuhwe ku Bukiristu

Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yafunguye Umuryango w’Impuhwe muri Paruwasi Katederali ya Nyundo.

Akamaro k’Umuryango w’Impuhwe ku Bukiristu
Akamaro k’Umuryango w’Impuhwe ku Bukiristu

Uyu muryango wafunguwe hagamijwe gufasha abakristu bo muri Doyenne ya Gisenyi n’abagize igice kimwe cya Doyenne ya Biruyi kubona aho bazaronkera impuhwe z’Imana muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane.

Asobanura akamaro k’umuryango w’impuhwe ku bukuristu, Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko ubusanzwe umuryango abantu bawunyuramo binjira cyangwa se basohoka ku buryo ufite akamaro ko gutandukanya ibyo hanze n’ibiri imbere.

Gusa kuri Kiliziya ngo igisobanuro cy’umuryango w’impuhwe gifite umwihariko.

Musenyeri Mwumvaneza ati “Mu kwemera kwa Kiliziya umuryango ufite ikindi gisobanuro kuko Yezu ari we ufata umwanya w’umuryango nk’uko bigaragazwa n’Ivanjili ya Yohani 10:9. Yezu niwe nzira, niwe rembo, niwe muryango wonyine abantu banyuramo kugira ngo bagere ku Mana.”

Musenyeri Anaclet akomeza avuga ko kwinjira mu irembo ry’impuhwe ari ugukora urugendo rwo gukora icyiza ukazinukwa ikibi. Ati “Ni ukwiyemeza gusanga Yezu. Umuntu wese winjiye mu irembo ry’impuhwe aba agiranye igihango na Kiristu cyo kwakira ubuzima bushya, kwakira impuhwe z’Imana no kuzisangiza abandi.”

Yongeyeho ati “Kwinjira muri uyu muryango, ni ukubona ko Kiristu wenyine ariwe nzira iganisha abemera ku Mana. Niyo mpamvu Kwinjira atari umuhango gusa ahubwo ari ikimenyetso ndakuka cyo kwakira impuhwe z’Imana. Uwinjiye mu muryango w’Impuhwe hari ibyo asiga hanze ariko hari na byinshi byiza asanga mu nzu y’Imana binyuze muri uwo muryango.”

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko Bibiliya igaragaza ko Umwaka wa Yubile ari Umwaka w’Impuhwe z’Imana.

Bityo rero, mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’impurirane [Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu] Diyosezi ya Nyundo yagennye ahantu 4 hagombaga gufungurwa Umuryango w’Impuhwe kubera ubunini bwa Diyosezi.

Umuryango w’Impuhwe wafunguwe muri Paruwasi ya Muramba hazafasha abo muri doyenne ya Muramba na Muhororo.

Ahandi wafunguwe ni muri Paruwasi ya Mubuga mu rwego rwo gufasha abakristu bo muri doyenne ya Kibuye na Birambo.

Umuryango w’Impuhwe wanafunguwe kandi muri Paruwasi Crete Congo Nil mu rwego rwo gufasha abakristu bo muri Doyenne ya Murunda n’igice cya doyenne ya Biruyi.

Ahandi ni muri Paruwasi Katederali ya Nyundo wafunguwe kuri iki Cyumweru mu rwego rwo gufasha Abakristu bo muri doyenne ya Gisenyi n’igice cya Doyenne ya Biruyi.

Ubwo yafunguraga Umuryango w'Impuhwe muri Paruwasi Katederali ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yari agaragiwe n'Abasaserdoti banyuranye ndetse n'abakristu baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Nyundo
Ubwo yafunguraga Umuryango w'Impuhwe muri Paruwasi Katederali ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yari agaragiwe n'Abasaserdoti banyuranye ndetse n'abakristu baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Nyundo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose