Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amafoto:I Kabgayi hatangirijwe ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’impurirane

Mu gitondo cy’uyu wa 10 Gashyantare 2024, imbaga y’abakristu baturutse impande zose z’igihugu bahuriye muri Diyosezi ya Kabgayi mu birori byo guhimbaza itangizwa rya Yubile y’impurirane y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n'imyaka 2025 y'Ubukristu ku isi.

Amafoto:I Kabgayi hatangirijwe ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’impurirane
Amafoto:I Kabgayi hatangirijwe ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’impurirane

Ibi birori byabereye muri Diyosezi ya Kabgayi nk’icyicaro cy’Umwepiskopi wa mbere mu Rwanda, Myr Yosezu Yohani Hiriti.

Ni ibirori byitabiriwe n’Abepisikopi bo mu Rwanda bayobowe na Antoni Karidinali Kambanda ari nawe watuye igitambo cya Misa, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Arnaldo Sanchez Catalan, imiryano y’abihayimana n’abiyeguriye Imana mu Rwanda, abamisiyoneri ba Afurika, abaseminari bato n’abakuru, abalayiki n’abandi.

Muri ibi birori kandi Iseminari nto yaserukanye fanfare itari isanzwe imenyerewe i Kabgayi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gutangiza yubile y’Impurirane, Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko iyi Yubile ifite amateka maremare azagenda agarukwaho muri iyi myaka ibiri.

Karidinali Kambanda yibukije ko tariki ya 15 Nzeri 1899 ari bwo Myr Yohani Yozefu Hiriti yakoze urugendo rugamije kugeza ivanjiri mu Rwanda. Yahagurukiye i Kamoga muri Tanzaniya anyura Usumbura mu Burundi ahingukira i Shangi ubu ni muri Diyosezi ya Cyangugu, hari ku itariki ya 20/01/1900 ari nabwo Igitambo cya mbere cya Misa cyaturiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Ku itariki ya 02 Gashyantare 1900 Myr Hiriti n’abo bari kumwe bakiriwe n’Umwami w’u Rwanda Yuhi wa V Musinga. Nyuma, Myr Hiriti yasubiye ku cyicaro cye muri Tanzaniya, asiga mu Rwanda abo bari kumwe ngo bahite batangira ubutumwa bwo kogeza Ivanjiri mu Rwanda; abo ni Padiri Brard (Terebura), Padiri Barthélémy na Furere Anselme bakaba bari baherekejwe n’abakateshisiti 12 b’abagande baza gutangiza Paruwase ya Save n’izindi zayikurikiye zirimo Zaza, Nyundo, Rwaza, Mibirizi, Kabgayi, Rulindo, Murunda na Kansi.

Karidinali Kambanda yavuze ko nyuma y’imyaka icumi gusa abamisiyoneri bageze mu Rwanda, Misiyoni umunani zari zimaze gushingwa mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Abantu ba mbere 24 babatijwe mu mwaka w’1903, isakaramunte ry’ugushyingirwa ryahimbajwe bwa mbere mu 1904. Iseminari nto n’inkuru zatangijwe I Kabgayi mu 1913, gusa mu mwaka wa 1936 Iseminari Nkuru yimukiye mu Nyakibanda kugira ngo ijye yakira abafaratiri ba Kongo n’u Burundi.

Tariki ya 07/10/1917 nibwo abanyarwanda ba mbere 2 bahawe ubusaseredoti babuherewe I Kabgayi, bakurikiwe n’ishingwa ry’umuryango w’abiyeguriye Imana ba mbere, Abenebikira mu 1919 n’abafurere bo mu muryango wabayezuwiti mu mwaka w’1929.

Kardinali Kambanda yashimiye abapadiri bera n’abamisiyoneri b’afurika ukuntu bashyize imbaraga mu gutegura abasaseredoti ndetse n’abakateshisiti kugira ngo Kiliziya ishinge imizi.

Tariki ya 10/11/1959 u Rwanda rwatangiye kugira inzego bwite z’ikenurabushyo, izari Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo zihinduka Diyosezi, izari Misiyoni zihinduka Paruwasi. Kuva icyo gihe, Diyosezi zakomeje kuvuka kugera ubu mu Rwanda hakaba hari izigera ku ikenda.

Kardinali Kambanda akomeza avuga ko u Rwanda rufite amahirwe adasanzwe kuko Yubile yarwo ikunze guhura n’iya Kiliziya ku isi. Ati “Duhora twizihiza Yubile y’impurirane kuko mu mwaka wa 2000 twizihije iyi Yubile y’impurirane ya Kiriziya ku isi na yubile yo mu Rwanda. Ibi bigatuma duhimbazanya umwaka mutagatifu n’abo dusangiye ukwemera ku isi.”

Uretse amateka y’iyogezabutumwa mu Rwanda, Kardinali Kambanda yanagarutse kuri bimwe mu bizaranga urugendo rwa Yubile y’impurirane.

Yubile ya Batisimu izahimbarizwa i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo, aho umukristu wa mbere yabatirijwe. Uwo mukristu yitwaga Elisabeth Nyirambeba. Ukarisitiya izahimbarizwa muri Diyosezi ya Butare, Ubusaseredoti muri Diyosezi ya Cyangugu aho igitambo cya misa cya mbere cyaturiwe, mu gihe Ugushyingirwa kuzahimbarizwa muri Diyosezi ya Nyundo.

Hazahimbazwa kandi Yubile muri gahunda y’iyogezabutumwa ryihariye harimo ikenuryabushyo ry’abana n’urubyiruko bizahimbarizwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, Yubile y’abiyeguriye Imana izahimbarizwa i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro mu gihe gusoza Yubile bizahimbarizwa muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Insanganyamatsiko ya Yubile y’imyaka 125 Ivanijili igeze mu Rwanda ni Turangamire Kristu Soko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro.

Abakristu bari benshi muri Bazilika no hanze yayo gusa abumviye Misa hanze bari bashyiriweho insakazamashusho nini yabafashakaga kureba ibiri kubera imbere muri Bazilika
Abakristu bari benshi muri Bazilika no hanze yayo gusa abumviye Misa hanze bari bashyiriweho insakazamashusho nini yabafashakaga kureba ibiri kubera imbere muri Bazilika
Abepiskopi barangajwe imbere na Antoni Kardinali Kambanda bari bakereye gutangiza Yubile
Abepiskopi barangajwe imbere na Antoni Kardinali Kambanda bari bakereye gutangiza Yubile
Abamisiyoneri ba Afurika ari nabo bazanye Ivanjili mu Rwanda bifatanyije na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu birori byo gutangiza Yubile y'impurirane
Abamisiyoneri ba Afurika ari nabo bazanye Ivanjili mu Rwanda bifatanyije na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu birori byo gutangiza Yubile y'impurirane
Seminari nto ya Kabgayi
Seminari nto ya Kabgayi
Umumisiyoneri wa Afurika niwe winjije Ijambo ry'Imana muri Bazilika nto ya Kabgayi
Umumisiyoneri wa Afurika niwe winjije Ijambo ry'Imana muri Bazilika nto ya Kabgayi
Kardinali Kambanda niwe wakiriye Ijambo ry'Imana
Kardinali Kambanda niwe wakiriye Ijambo ry'Imana
Umuryango w'abana baririmba amahoro (Pueri Cantores) nibo baririmbye Misa y'ibirori byo gutangiza Yubile. Aba baririmbyi baririmbye indirimbo ya Yubile ndetse bashimirwa na Kardinali uko baririmbye Indangakwemera

Ibisonga by'Abepiskopi n'Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi, Padiri Kayisabe Vedaste
Ibisonga by'Abepiskopi n'Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi, Padiri Kayisabe Vedaste
Mu maturo yatambagiranywe harimo ibikoresho byifashishijwe mu kubaka Bazilika birimo amategura, amatafari n'ibindi
Mu maturo yatambagiranywe harimo ibikoresho byifashishijwe mu kubaka Bazilika birimo amategura, amatafari n'ibindi
Abepiskopi banyuranye (abakiri mu nshingano n'abari mu kiruhuko) bari bitabiriye Misa yo gutangiza Yubile. Uyu ni Myr Kizito Bahujimihigo wigeze kuba Umwepiskopi wa Kibungo
Abepiskopi banyuranye (abakiri mu nshingano n'abari mu kiruhuko) bari bitabiriye Misa yo gutangiza Yubile. Uyu ni Myr Kizito Bahujimihigo wigeze kuba Umwepiskopi wa Kibungo
Bazilika nto ya Kabgayi ari nayo yonyine iri mu Rwanda
Bazilika nto ya Kabgayi ari nayo yonyine iri mu Rwanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose