Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Isomo rya mbere turarisanga mu ibaruwa ya mbere Pawulo Mutagatifu intumwa yandikiye Abanyakorinti umutwe wa 15, umurongo wa 12-20. Zaburi ni iya 17. Naho Ivanjili yanditswe na Luka umutwe wa 8, umurongo wa 1-3.

Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.
Amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya XXIV Gisanzwe. Imyaka y’imbangikane.

ISOMO RYA MBERE

Bavandimwe, 12ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka? 13Niba abapfuye batazazuka, Kristu na we ubwo ntiyazutse. 14Niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwanyu gufashe ku busa. 15Bikaba ndetse twaba abahamyabinyoma b’Imana, kuko twemeje ko yazuye Kristu kandi itaramuzuye, niba ari byo ko abapfuye batazuka. 16Koko niba abapfuye batazuka, na Kristu ubwo ntiyazutse. 17Kandi niba Kristu atarazutse, ukwemera kwanyu ni amanjwe, mukaba mukiri mu byaha byanyu. 18Bityo rero, n’abapfuye bizeye Kristu barayoyotse. 19Niba kwizera kwacu guhagarariye kuri ubu bugingo gusa, twaba dukwiye kubabarirwa bitambutse abandi bose. 20Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI (Zab 17 (16), 1, 6-7, 8.15)

Inyik/ Nyagasani, igihe kizaza maze tubone ikuzo ryawe.

Uhoraho, ndenganura!

Nyumva wite ku maganya yanjye;

tega amatwi isengesho ryanjye,

ridaturutse ku munwa ubeshya.

Mana yanjye, ndakwiyambaza kuko unyumva ;

ntega amatwi wumve ibyo nkubwira!

Garagaza impuhwe zawe zahebuje,

wowe ukiza abiringira ububasha bwawe,

bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya.

Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe,

umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.

Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe ;

ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11, 25)

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma yawe.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

.

Muri icyo gihe, 1Yezu ashyira nzira azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. 2Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara; barimo Mariya bise Madalena wari warameneshejwemo roho mbi ndwi; 3Hari na Yohana muka Shuza umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose