Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amasomo yo kuwa kabiri w'icyumweru cya XXV gisanzwe, umwaka C Mbangikane

Amasomo yo kuwa kabiri w'icyumweru cya XXV cy'umwaka C.Isomo rya mbere turarisanga mu gitabo cy’Imigani umutwe wa 21 umurongo wa 1-6 n'uwa 10-13. ZABURI ni iya 119(118) naho Ivanjili yanditswe na Luka umutwe wa 8 umurongo wa 19-21.

Amasomo yo kuwa kabiri w'icyumweru cya XXV gisanzwe, umwaka C Mbangikane
Amasomo yo kuwa kabiri w'icyumweru cya XXV gisanzwe, umwaka C Mbangikane

Isomo rya mbere

1Umutima w’umwami uri mu kiganza cy’Uhoraho akawuyobora, mbese nk’uko bayobora umugezi w’amazi aho bashatse hose. 2Inzira za muntu zose abona zimunogeye, ariko Uhoraho ni we upima imitima.3Ubutungane n’ubutabera binyura Uhoraho kuruta ibitambo. 4Indoro y’agasuzuguro n’umutima wirata, ni byo bigaragaza icyaha cy’abagome.5Imigambi y’umunyamwete iramukiza, ariko uhubuka wese aba asanga ubutindi. 6Umutungo w’umwibano ni ubusa buyoyoka, na bene wo baba bashaka urupfu. 10Umutima w’umugiranabi uhora ushaka ikibi, ndetse n’incuti ye ntayireba neza. 11Nibakubita umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge, nibigisha umunyabuhanga, azunguka ubumenyi.12Nyirubutungane yitegereza inzu y’abagiranabi, abagome bose akabarindimurira mu makuba. 13Uwanga kumva umunyantege nke amutabaje, na we azataka abure umutabara.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI:

Inyikirizo: Uhoraho, dukomeze mu nzira y’amatangazo yawe!

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,

kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

Nahisemo kutazagutenguha,

nsobanukirwa n’amateka yawe.

Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe,

maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe,

kuko ari yo anezereje.

Ndashaka gukurikiza amategeko yawe,

iteka ryose rizira iherezo.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 11, 28): Alleluya Alleluya.

Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza.

Alleluya.

IVANJILI NTAGATIFU

Muri icyo gihe, 19nyina wa Yezu n’abavandimwe be baza bamusanga, ariko babura uko bamugeraho kubera abantu benshi bari bamukikije.20Babimenyesha Yezu bati “Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze, barifuza ko mubonana.” 21Arabasubiza ati “Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose