Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka ashimishije ya Paruwasi Byimana imaze kuba ubukombe no kwibaruka Abepiskopi babiri

Paruwasi ya Byimana yashinzwe tariki ya 16 Ukuboza 1945 ibyawe n’icyahoze ari Misiyoni ya Kabgayi itangizwa n’abapadiri bera ari bo Padiri LANDEMETERESI (Landtmeters) na Padiri PATENDI (Pattign ) ari na we wubakishije kiliziya ya mbere ya paruwasi afatanyije n’abakristu batangaga imiganda , hari kandi na Padiri DURAND, nuko iragizwa Umubyeyi Mariya Mutagatifu (Sancta Maria).

Amateka ashimishije ya Paruwasi Byimana imaze kuba ubukombe no kwibaruka Abepiskopi babiri
Amateka ashimishije ya Paruwasi Byimana imaze kuba ubukombe no kwibaruka Abepiskopi babiri

Ni paruwasi yatangirijwemo inyigisho zo gusoma no kwandika mu rwego rwo kugira ngo abakristu bajijuke; ikaba imwe muri paruwasi zasuwe n’umupadiri wa mbere Balthazar Gafuku kuko yazaga kuhasomera Misa avuye i Kabgayi ku cyumweru , icyo gihe abakristu babaga bateraniye mu ishuri bigiragamo gusoma no kwandika ryari i Kirengere ahitwaga kwa Musa.

Ishingwa ry’iyi paruwasi ryari rishingiye ku gitekerezo cyo korohereza Misiyoni ya Kabgayi kuko yari imaze kugira umubare munini w’abakristu . Iyogezabutumwa ryagiye rikura muri paruwasi ya Byimana kuko kugeza ubu habarirwa imiryango y’abihayimana ihakorera ubutumwa igera kuri 4 twavuga nk’umuryango wa Benebikira wahageze mu 1947 , Abafurere b’Abayozefiti bahageze muri 1955, Abafurere b’Abamariste bahageze 1952 ndetse n’umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Mariya bahageze muri uyu mwaka 2023.

Nk’uko komisiyo ishinzwe itumanaho n’amateka muri iyi paruwasi ihagarariwe na Uwamahoro Bernard ibitangaza, ni paruwasi ihana imbibi na paruwasi ya Ruhango, Muyunzwe, Kizibere , Kabgayi na paruwasi yaNyarusange. Paruwasi ya Byimana igizwe na Santarali 4 ari zo : Santarali ya Byimana, Mpanda, Rwinyana na Nyarubuye. Ifite imiryangoremezo 252 ikora ,ikagira uturere 23. Imaze kwizihiza Yubile y’imyaka 25 n’iy’imyaka 50, ikaba yiteguye no kwizihiza Yubile y’imyaka 75 tariki ya 2 Nzeri 2023.

Paruwasi ya Byimana imaze kugira inyubako za kiliziya 3 abakristu bagiye basengeramo mu bihe bitandukanye, ubwiyongere bw’abakristu bugatuma habaho gahunda zo kwagura kiliziya bari basanganywe. Inyubako ya kiliziya ya mbere yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu bagera kuri 500 iracyariho mu rwego rwo gusigasira amateka , ifite ishusho imeze nk’umusaraba ku buryo yanifashishwaga mu gihe barimo kuvugurura iyo bagiye gutaha ku mugaragaro tariki ya kabiri Nzeri 2023. Inyubako ya kiliziya ya kabiri yavuguruwe nayo yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 1000 naho kiliziya nshya igiye gutahwa ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 2500, ibi bikagaragaza ko ubukristu bukomeje gukura muri paruwasi ya Sancta Maria Byimana.

Abakristu bavuga ko batewe ishema na paruwasi nshya biyujurije, bagashimira Imana n’ababateye inkunga zinyuranye kuko ubu bafite kiliziya ibereye ijisho ifite agaciro ka milliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda utabariye ubutaka.

Padili Emmanuel Nzamurambaho uyobora iyi paruwasi avuga ko ijambo bafite ku mutima ari ugushimira Imana yabahaye imbaraga n’ubushobozi bwo gukora ibyo bifuzaga. Ati “Ni igihe cyo kwishimana no kuvuza impundu kuko Nyagasani ntacyo atadukoreye . Habayeho imbogamizi y’icyorezo cya Covid 19 ariko nacyo Imana yarakidukijije, tukaba turi kwitegura Yubile y’imyaka 75. Ni urugendo rutari ruto, ariko abakristu bagiye baterana inkunga paruwasi ikomeza gukura.”

Paruwasi ya Byimana ifite akarusho ku kuba imaze kubyara Abepisikopi 2 ari bo : Myr Wenseslas Karibushi wabaye umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo na Myr Papias Musengamana umushumba wa Diyosezi ya Byumba kuva muri 2022. Ifite abakristu 26,439 abapadiri 19 , abafurere n’ababikira bagera 70 n’abaseminari bato 12 muri uyu mwaka wa 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose