Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka ya Padiri Burasa wagiye i Bugande ari impunzi ubu akaba amaze imyaka 30 ari Umupadiri

Padiri James Burasa uvuka muri Paruwasi ya Nyamirambo, ubu akaba akorera ubutumwa muri Paruwasi Kyarusozi muri Diyosezi ya Fort Portal ho mu Burengerazuba bwa Uganda, arahimbaza imyaka 30 ari padiri nyuma y'urugendo rutoroshye yanyuzemo kuva mu nkambi y'impunzi ubu akaba ari umusaserdoti wa Nyagasani.

Amateka ya Padiri Burasa wagiye i Bugande ari impunzi ubu akaba amaze imyaka 30 ari Umupadiri
Amateka ya Padiri Burasa wagiye i Bugande ari impunzi ubu akaba amaze imyaka 30 ari Umupadiri

Padiri Burasa James ubarizwa mu muryango w'Umusaraba Mutagatifu, yavukiye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, tariki 16 Gashyantare 1960. Amateka y'Irondabwoko yo mu myaka ya 1963 yatumye padiri Burasa wasi umwana muto n'umuryango we bahunga igihugu nk'uko byagenze ku bandi benshi bo mu bwoko bw'Abatutsi.

Ubuzima mu nkambi z'impunzi muri Uganda ntibworoheye Burasa wari ukiri umwana muto ageze igihe cyo kwiga no kurerwa.Aho mu nkambi yahaburiye umubyeyi we, mushiki we na Mukuru we bitabye Imana kubera ubuzima bugoye barimo. Burasa yasigaranye na Se, ariko na we aza kuhamusiga agaruka mu Rwanda amusigira Nyirasenge. Muri ubu buzima bwo mu Nkambi, Burasa yagerageje kwiga ariko biranga kuko yaje kuva mu ishuri kugira ngo ajye gushaka imibereho aragira amatungo y'abaturage.

N'ubwo ubuzima butari bworoshye, Padiri Burasa, yaje kongera kubona amahirwe yo gusubira mu ishuri ari na yo yamufunguriye umuryango w'ubuzima bushya. Amashuri yisumbuye yayize muri Saint Leo's College Kyegobe muri Fort Portal mu 1979 kugera 1985. Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yari n'umukateshiste muri paruwasi yabarizwagamo.

Arangije amashuri yisumbuye, Burasa yashatse kujya mu Iseminari Nkuru ngo azabe Padiri, ariko abigejeje kuri Padiri mukuru amubwira ko yakererewe kuko abandi bari barabakiriye mbere. Ni bwo yahise asaba kujya mu muryango w'Umusaraba Mutagatifu baramwakira atangira Novisiya mu 1985 maze akora amasezerano ya burundu tariki 15 Kanama 1994.Yaje no guhabwa ubupadiri tariki 6 Gicurasi 1995, kuri Paruwasi ya Kyarusozi ari na ho yahise ahabwa ubutumwa nka Padiri Mukuru w'iyi paruwasi.

Mbere yo gukora amasezerano ya burundu, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatwaye umuryango Padiri Burwsa yari asigaranye mu Rwanda, urimo na Se umubyara. Yasigaye ari nyakamwe mu Bugande ariko akomezwa n'ukwemera.

Mu muryango w'Umusaraba Mutagatifu, Padiri Burasa yagize amahirwe yo kwiga kandi aba indashyikirwa mu bumenyi. Mu 1989 Burasa yabonye Bachelor muri Filozofiya muri Universita Urbanianna y'i Roma. Mu 1993 Burasa yabonye Bachelor ya Tewolojiya muri Hekima College yo muri Kenya. Mu 2002 Burasa yabonye Master muri Tewolojiya muri Universita Gregorian i Roma. Mu 2017 yabonye PHD muri Dogmatique CUEA muri Kenya.

Uretse gukomeza amasomo, Padiri Burasa yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Mutagatifu Tadeyo Kyarusozi muri Uganda. Mu 2003 kugera 2012 yabaye umuyobozi wa mbere w'Umuryango w'Umusaraba Mutagatifu muri Afurika yo hagati uvuka muri aka karere. Kuri ubu Padiri Burasa akaba ari Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Tadeyo Kyarusozi muri Uganda.

Mu myaka 30 amaze ari umupadiri, Padiri Burasa azwi nk'umupadiri usenga cyane akaba akunze gutumirwa hirya no hino muri Afurika y'Iburasirazuba ngo ayobore umwiherero n'amasengesho yo gukizwa. Avuga ko gukunda Isengesho yabirazwe n'Ababyeyi be bamutoje kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya. Uyu murage waramuherekeje ku buryo ngo umunsi umwe yigeze no guhira n'Intare mu Ishyamba yiyambaza Bikira Mariya, intare ntiyamwakura. Ibi byatumye arushaho kumenya agaciro ko gusenga.

Mu gihe ahimbaza Isabukuru y'imyaka 30 mu muzabibu wa Nyagasani, amateka ya Padiri Burasa James, ni ubuhamya bukomeye bw'ubudaheranwa, ukwemera no kwiringira Imana.

Abakristu babanye nawe bamushimira uruhare yagize mu kubahindurira ubuzima haba mu buryo bwa Roho no ku mubiri binyuze mu mishinga itandukanye yo gufasha inzego zitandukanye kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'imibereho myiza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose