Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka ya Papa Yohani Pawulo I washyizwe mu Bahire ku wa 4 Nzeri 2022

Papa Yohani Pawulo I ni we Papa wa mbere wavutse mu kinyejana cya 20, akaba ari na we Papa uheruka kuyobora Kiliziya Gatolika uvuka mu gihugu cy’u Butaliyani.Wamaze iminsi 33 ku ntebe ya Papa.

Amateka ya Papa Yohani Pawulo I washyizwe mu Bahire ku wa 4 Nzeri 2022
Amateka ya Papa Yohani Pawulo I washyizwe mu Bahire ku wa 4 Nzeri 2022

Papa Yohani Pawulo I yavutse tariki 17 Ukwakira 1912, ahitwa Veneto mu majyaruguru y’u Butaliyani. Amazina ye bwite ni Albino Luciani. Yahawe Ubusaseridoti tari 7 Nyakanga 1935 ni ukuvuga afite imyka 22, abuhererwa muri diyosezi ya Belluno e Feltre. Atorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya tariki 26 Kanama 1978.

Mbere yo kuba Papa, Yatorewe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Vittorio Veneto tariki 27 ukuboza 1958; mu 1968 agirwa Patriarch of Venice kugeza mu 1978 ubwo yatorerwaga kuba Papa. Yabaye Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi bo mu Butaliyani kuva mu 1972-1976; anaba Karidinali ushinzwe Kiliziya (Cardinal Priest) ya San Marco kuva mu 1973-1978.

Ni we mu Papa wagize umwihariko bwa mbere wo gufata amazina abiri; ayo ni irya“Yohani”yakomoye kuri Papa Yohani XXIII na Papa Pawulo VI, bombi bamubanjirije, maze akomatanya amazina yabo bombi, ahitamo kwitwa Papa Yohani Pawulo I. Yasimbuye ku buyobozi bwa Kiliziya Papa Paul VI, Asimburwa na Papa Yohani Pawulo II, wamaze imyaka isaga 25 ari Papa, ubu akaba yarashyizwe mu rwego rw’abatagatifu.

Papa Yohani Pawulo I yapfuye ku wa 28 Nzeri 1978 afite imyaka 65, azize uburwayi bw’umutima; yitabiriye inteko rusange zihuza abantu benshi incuro 4 gusa. Ni umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika bamaze igihe gito ku ntebe y’ubushumba. Amateka ya Kiliziya agaragaza ko Papa Pohani Pawulo I yamaze kuri uyu mwanya iminsi 33; undi wamaze igihe gito kuri uyu mwanya ni Papa Lewo XI na we wawumaze iminsi 27 gusa muri Mata 1605.

Urugendo ruganisha ku kumushyira mu batagatifu rwatangijwe na Papa Yohani Pawulo wa II,ubwo yamushyiraga mu cyiciro cy’abagaragau b’Imana tariki 23 Ugushyingo 2003, Papa Fransisiko abihamya byuzuye tariki 8 Ugushyingo 2017, naho tariki 4 nzeri 2022 amushyira mu cyiciro cy’abahire ba Kiliziya Gatolika.

Intego ye ya gishumba yari Humilitas bisobanuye Ukwiyoroshya cyangwa Ukwicisha bugufi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose