Amateka ya Paruwasi ya Remera yagizwe Paruwasi nyuma y’imyaka itatu ari Quasi-Paruwasi
Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023, ni bwo icyari Quasi Paruwasi Remera yashinzwe nka Paruwasi nyir’izina n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu.
Ibirori byo gushinga iyi Paruwasi byabanjirijwe n’igitambo cya Missa cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, byitabiriwe kandi na Myr Oreste Incimatata uvuka muri iyi Paruwasi ndetse n’abihayimana batandukanye.
Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Nathalie Niyonagira.
Paruwasi Remera yaragijwe Mutagatifu Kizito, yabyawe na Paruwasi Katederali ya Kibungo, ibaye paruwasi ya 21 mu zigize Diyosezi ya Kibungo.
Paruwasi ya Remera yahawe abapadiri babiri aribo Padiri Mukuru Habumuremyi Herbert ndetse na Padiri Usanase Severin.
Remera igizwe paruwasi nyir’izina nyuma y’imyaka itatu igizwe Qausi-Paruwasi na Antoni Kardinali Kambanda ubwo Diyosezi ya Kibungo yari itarabona umwepiskopi bwite.
Ku wa 20 Nzeri 2020, nibwo Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Kardinali Kambanda [wari n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kuko itari yakabonye umwepiskopi bwite] yashinze Qausi Paruwasi Remera.
Impamvu itahise yitwa paruwasi icyo gihe, nuko mu mategeko ya Kiliziya, paruwasi ishingwa n’umwepiskopi bwite w’iyo diyosezi. Nk’uko byavuzwe haruguru rero, icyo gihe Antoni Kardinali Kambanda ntiyari akiri Umwepiskopi wa Kibungo kuko yari yaragizwe Arkiyepiskopi wa Kigali.
Icyo gihe rero, nk’uwarebereraga Diyosezi ya Kibungo yari itarabona Umwepiskopi bwite, yashyizeho Quasi paruwasi [aho abapadiri bajya kuhaba, hagakorerwa ibikorwa byose bikorerwa kuri paruwasi ariko ikaba itaragirwa paruwasi nyir’izina]
Paruwasi ya Remera yibarutswe na Paruwasi Katederali ya Kibungo, igizwe na Santarali enye arizo; Remera, Gasetsa, Rurenge na Bisenga.
Nkuko byavuzwe ruguru, icyahoze ari Santarali ya Remera yari imwe muri 14 zari zigize Paruwasi Katederali ya Kibungo. [Ubu Paruwasi Katederali ya Kibungo isigaranye Santarali 10 na Sikilisale 2]
Nkuko bitangazwa n’abakristu bavukiye i Remera aribo Ignaciane Mukabutera na Isaie Iryivuze, amateka avuga ko Santarali ya Remera ari imwe mu zari zigize Paruwasi ya Zaza.
Mu kuvuka kwa Paruwasi ya Kibungo, Santarali ya Remera yagizwe imwe mu masantarali ya Kibungo.
Kugeza ubu bivugwa ko Santarali ya Remera yavutse mu myaka y’ 1930 [1936].
Remera yari imwe mu masantarali ya Zaza, gusa uko Kiliziya yagiye yegereza abakristu ijambo ry’Imana, Remera yakuwe kuri Paruwasi ya Zaza, ijya kuri Paruwasi ya Kibungo.
Kubera urugendo rurerure rujya i Kibungo uvuye i Remera, nta gihe abakristu ba Remera batifuje Paruwasi.
Ubwo yari akiri Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoni Kardinali Kambanda yemereye abakristu ba Remera ko bazahabwa Paruwasi gusa aza kugirwa Arikiyepiskopi wa Kigali Paruwasi Remera itarashingwa.
Aba bakristu bagaragarije Kinyamateka ko ari ibyishimo bikomeye kuba bahawe paruwasi kuko bari bayitegereje igihe kinini.
Ibi byagarutsweho na Mbarushimana Ildephonse uyoboye Santarali ya Remera wanasabye abakristu b’iyi paruwasi kuzahorana ishyaka nk’iryo bagize ubwo biyubakiraga paruwasi.
Mu bikorwa byakozwe kugira ngo Remera igirwe paruwasi harimo inyubako z’amacumbi y’abapadiri. Ni inyubako imaze gutwara asanga Miliyoni 80 frw.
Kiliziya yo yari isanzwe yubatswe, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 1000.
Ku bijyanye n’Abihayimana, Paruwasi ya Remera ivukamo abapadiri bane barimo na Myr Oreste Incimatata, umufurere umwe n’ababikira babiri.
Paruwasi ya Mutagatifu Kizito Remera ihana imbibe na Paruwasi ya Gishanda mu majyaruguru, Paruwasi Katederali ya Kibungo mu majyepfo n’uburasirazuba bw’amajyepfo, Paruwasi za Kansana na Munyaga mu burengerazuba na Paruwasi Kabarondo mu burasirazuba bw’amajyaruguru.
Iyi paruwasi yubatswe mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Remera, akagari ka Kinunga, mu mudugudu wa Kamvumba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.