Antoni Karidinali Kambanda yafunguye ku mugaragaro Shapeli nshya ya TTC Zaza
Kuwa 27 Mutarama 2023, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yifatanyije n’abayobozi, abarezi ndetse n’abanyeshuri b’ishuri nderabarezi rya Zaza (TTC Zaza) mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Bosiko iri shuri ryisunze wanahujwe no gutaha ku mugaragaro ndetse no guha umugisha shapeli nshya yubatswe muri iri shuri.
Yibukije abayobozi, abarezi ndetse n’abanyeshuri ko TTC Zaza ari igicumbi cy’uburezi kuko abana ba Kiliziya ndetse n’igihugu bari mu biganza byabo.
Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori yagarutse ku gaciro k'uburezi nk'ishingiro ry’ubuzima ari nayo mpamvu abepiskopi Gatolika mu Rwanda bahisemo ko uyu mwaka hazirikanwa ku burezi hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Yagize ati: “Burya umwana muto ntabwo wamenya icyo azaba cyo. Ubwo nari ngiye muri Afurika y’epfo, abapilote b’indege narimo baje kunyegera turaganira maze umwe mukuru muri bo ambwira ko yize hano muri TTC Zaza, undi nawe ambwira ko yize amashuri abanza ku Rusumo. Ni ibintu byantunguye ariko birananshimisha.”
Yasabye abanyeshuri ba TTC Zaza kwiga neza kuko Kiliziya ishaka gutegura umwana ushoboye ariko kandi ushobotse.
Yagize ati: “Dushaka gutegura umwana ushoboye ariko kandi ushobotse kuko hari igihe umwana aba afite ubwenge bwinshi, ari umuhanga ariko ugasanga ananiranwe n’abandi, akishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi bushobora gutuma abana b’abakobwa batwara inda zidateganyijwe ndetse benshi bikabavuramo gucikisha amashuri kandi bari bafite ubushobozi.”
Karidinali Kambanda avuga ko intego yo gutegura umwana ushoboye kandi ushobotse nigerwaho hazaboneka abantu bakora akazi kabo neza haba mu gucunga umutungo, kubika amabanga, kwigisha, kuvura n’ibindi. Yibukije kandi ko mu rwego rwo kwita ku burezi ku rwego rw’Isi, Papa Francisko yatanze gahunda y’uburezi ku cyakorwa ndetse no ku bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo hategurwe Isi nziza y’ejo hazaza.
Yagize ati: “Uru rugo nderabarezi ni ngombwa ko mumenya ingingo 7 z’amahame y’uburezi Gatolika nkuko zagaragajwe na Papa Fransicko. Izo ngingo ni ; Uburezi bushimangira ko umuntu ariwe shingiro ry’uburere bwose dutanga, gutega amatwi abato, kwita ku mwari n’umutegarugori mu burezi bagahabwa umwanya, kwita no kubaka umuryango nk’ishuri ry’ibanze mu buzima, gutoza abana kwakirana uko bari kose, gushaka uburyo ubukungu na politiki bituma abantu bagira ubuzima bwiza no kubana neza ndetse no gutoza abato kumenya no kwita ku bidukikije kugira ngo Isi izasigwe ari nziza.”
Ishuri nderabarezi rya Zaza ni ishuri rya Kiliziya Gatolika ryatangiye mu 1943, rikaba riherereye muri diyoseze ya Kibungo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.