Arikidiyosezi ya Kigali imaze kubyara Abepisikopi bane mu myaka icumi ishize
Guhera muri 2013, Arikidiyosezi ya Kigali yabyariye Kiliziya yo mu Rwanda Abepiskopi ku buryo budasanzwe ku buryo mu gihe cy'imyaka 10 gusa ibonye Abepiskopi bane. Kinyamateka yifuje kukugezaho abo Bepiskopi, amadiyosezi bayobora, igihe batorewe n'igihe baherewe inkoni y'ubushumba.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, ni we wafunguye amarembo, atorerwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo tariki ya 07/05/2013, yahawe inkoni y'ubushumba ku kuyobora iyi Diyosezi ya Kibungo tariki ya 20/07/2013. Karidinali Kambanda avuka muri Paruwasi ya Nyamata Arikidiyosezi ya Kigali. Nyuma yongeye gutorerwa kuba Arikiyepiskopi wa Kigali tariki ya 19/11/2018, atangira inshingano tariki 27/01/2019.
Ku wa 25/10/2020 Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ko amugize Karidinali wa mbere w'u Rwanda , ku wa 28/11/2020 ku munsi mukuru wa Bikira Mariya abonekera I Kibeho we na bagenzi be 12 bahawe inshingano zo kuba Karidinali bahabwa imyambaro n'ibindi biranga uwahawe inshingano zo kuba Karidinali.
Nyuma ya Karidinali Kambanda, hakurikiyeho Myr Celestin Hakizimana, umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, watowe tariki ya 26/11/2014. Myr Celestin Hakizimana, avuka muri Paruwasi yitiriwe umuryango mutagatifu, yahawe inkoni y'ubushumba tariki ya 24/01/2015.
Nyuma ya Myr Celestin hakurikiyeho Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo. Yatowe tariki ya 11/03/2016, ahabwa inkoni y'ubushumba tariki ya 21/05/2016. Avuka muri Paruwasi ya Rulindo, akaba yarasimbuye Myr Alex Habiyambere wari umaze imyaka 19 ayobora Diyosezi ya Nyundo.
Umuhererezi kuri uru rutonde ni Myr Jean Bosco Ntagungira, watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare,tariki 12/08/2024.
Igihe azaahererwa inkoni y'ubushumba n'uko uyu muhango uzagenda Kinyamateka izabibagezaho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.