Arkidiyosezi ya Bangalore mu Buhinde, yafunguye Ikigo cyitiriwe Papa Fransisko cyita ku bimukira.
Iki kigo cyitiriwe Papa Fransisiko cyita ku bimukira kizajya gitanga ubufasha mu by’iyobokamana, serivisi zo kugirwa inama no gutegwa amatwi, ubufasha mu by’amategeko, gahunda zo kongerera abantu ubumenyi, ndetse n’ubufasha bwihuse mu bihe bidasanzwe.
Arkidiyosezi ya Bangalore mu Buhinde yaguye ibikorwa byayo by’ubutabazi bugenewe imiryango y’abimukira, ibinyujije mu gufungura ikigo gishya hafi ya Mathikere.
Ku bufatanye n’Abamisiyoneri ba Scalabrini, Arkidiyosezi yafunguye ikigo kitiriwe Papa Fransisko (Migrant’s Centre & Short Stay Home,) kizajya gitanga ubufasha mu by’iyobokamana, serivisi zo kugirwa inama, ubufasha mu by’amategeko, gahunda zo kongerera abantu ubumenyi, ubufasha bwihutirwa, ndetse n’ibikorwa bigamije kubaka umuryango n’ubufatanye mu baturage.
Iki kigo cyafunguwe ku ya 3 Ukuboza 2025, cyashyizweho ibuye ry’ifatizo na Kardinali Silvano Tomasi, ari kumwe na Arikiyepisikopi Peter Machado wa Bangalore.
Mu butumwa bwe, Kardinali Tomasi yavuze ko umurimo wa Kiliziya wa mbere ari ubutumwa buhindura isi nziza iri kugenda ihinduka vuba. Yagize ati “Kiliziya irahari kandi iriho, igihe cyose kugira ngo ifashe abimukira. Buri gikorwa cyakira umuntu ni Ubutumwa bwiza buba buri mu bikorwa.”
Kardinali Tomasi yashimye ubufatanye buri hagati ya Arkidiyosezi n’umuryango wa Scalabrini, yemeza ko iki Kigo gishya ari ikimenyetso kigaragara cy’ukwemera gushyizwe mu bikorwa.
Shri K.J. George, Minisitiri w’Ingufu muri Leta ya Karnataka, yasangije abari bateraniye aho inkuru y’umuryango we y’igihe kirekire ijyanye no kwimuka. Yibukije ko abatware ba kera bo mu muryango we bimukiye muri Kerara baturutse muri Siriya hafi y’imyaka 1,600 ishize, kandi ko nawe ubwe yimukiye i Bangalore ashakisha amahirwe n’iterambere.
Agira ati“Ukwimuka ni igice cy’inkuru y’umuryango wanjye. Nzi icyo bisobanura gutangira bundi bushya. Ni yo mpamvu numva mfitanye ubuvandimwe n’umuntu wimukira wese ushakisha amizero.” Yongeraho ko “Leta izahora ihagaze ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika mu bikorwa byayo byo guteza imbere no kubaka sosiyete aho buri muntu, yaba umwimukira cyangwa uw’aho usanzwe, ashobora kubaho afite agaciro n’ikizere.”
Umwimukira nta kwiye rimwe kumva ko ari wenyine, Arikiyepisikopi Victor Henry Thakur, Umuyobozi wa Komisiyo y’Abimukira ya CCBI, yibukije ko Kiliziya n’andi matorero bagomba kuba urugo rubumva, rubarinda kandi rukabafasha kugenda urugendo rwabo.
Padiri Leonir Chiarello, Umuyobozi Mukuru w’Abascalabrini bavuze ko mu gihe cy’imyaka irenga 130, ubutumwa bwabo bwabaye ubwo guherekeza abimukira mu rukundo no mu buhanga. Iki Kigo gikomeza ubwo butumwa, kugira ngo hatagira umwimukira n’umwe,wabura ubumenyi cyangwa ubufasha.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.