Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arkidiyosezi ya Kigali yatangiye urugendo rwa Yubile y’impurirane 2025 na 125

Kuri iki cyumweru, tariki ya 21 Mutarama 2024, muri Paruwasi ya Rulindo, Antoni Kardinali Kambanda yayoboye Igitambo cya Misa yo gutangiza urugendo rwa Yubile y'Impurirane (Imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n'Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda) muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Arkidiyosezi ya Kigali yatangiye urugendo rwa Yubile y’impurirane 2025 na 125
Arkidiyosezi ya Kigali yatangiye urugendo rwa Yubile y’impurirane 2025 na 125

Muri iyi Misa yari yitabiriwe na Myr Tedeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, hanasojwe ukwezi kwahariwe urubyiruko ndetse hanahimbazwa icyumweru cy'Ijambo ry'Imana muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu butumwa bwe, Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko, aho yarusabye kwimika urukundo mu buzima bwarwo.

Yagize ati “Kwinika urukundo mu buzima bwanyu nicyo kiguha agaciro, ntabwo ari ubukungu, amafaranga, ubwiza, amaherena, imyamarire, […] agaciro uzagahabwa n’urukundo. Udafafite urukundo uba uri nk’icyuma kirangira.”

Yakomeje yibutsa urubyiruko ko Yubile itangijwe ari iyabo kuko ubwo yaherukaga kwizihizwa bari bakiri abana abandi bataravuka.

Ati “Iyi Yubile ni iyanyu kuko aribwo mwizihije yubile, nibwo muyimenye. Ejobundi muri 2050, 2075 nimwe muzayihimbaza kandi nimwe muzabwira abana banyu iby’uyu munsi, munigishe abato uko Yubile ikorwa muri yubile zo mu myaka iri imbere.”

Agaruka ku cyumweru cy’Ijambo ry’Imana, Kardinali Kambanda yasabye abakristu kwimakaza Ijambo ry’Imana mu ngo zabo binyuze mu gutunga no gusoma Bibiliya.

Ati “Bakristu, twifuza ko nibura buri rugo rwatunga Bibiliya ariyo Jambo ry’Imana ryo rutare umuhanga yubatseho inzu ye bikayirinda gutwarwa n’ibiza ibyo ari byo byose.”

Yavuze ko kuyitunga bidahagije ahubwo ko bigomba kujyana no kuyisoma.

Kardinali Kambanda yaboneyeho gusaba imiryango inyuranye igenda ifasha abatishoboye ko mu bufasha butangwa hajya hatangwamo na Bibiliya ku bantu bakennye bityo nabo bakabona uko basoma Ijambo ry’Imana.

Biteganyijwe ko gutangiza urugendo rwa Yubile ku rwego rw’igihugu bizabera muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki ya 10 Gashyantare 2023.

Igitambo cya Misa yo gutangiza yubile y'impurirane muri Arkidiyosezi ya Kigali cyayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali
Igitambo cya Misa yo gutangiza yubile y'impurirane muri Arkidiyosezi ya Kigali cyayobowe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali
Muri iyi Misa hanahimbajwe kandi icyumweru cyahariwe Ijambo ry'Imana
Muri iyi Misa hanahimbajwe kandi icyumweru cyahariwe Ijambo ry'Imana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose