Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arkidiyosezi ya Kigali yungutse paruwase Mugote ivutse kuri Rutongo

Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023, Paruwasi ya Rutongo yibarutse Paruwasi ya Mugote yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari.Ikaba ibaye paruwasi ya 41 ya Arikidiyosezi ya Kigali.

Arkidiyosezi ya Kigali yungutse paruwase Mugote ivutse kuri Rutongo
Arkidiyosezi ya Kigali yungutse paruwase Mugote ivutse kuri Rutongo

Ibirori byo gushinga Paruwasi ya Mugote, byabanjirijwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda, byitabirwa na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi bihayimana batandukanye.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Madamu Juduth Mukanyirigira, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Marie Thérèse Mukamulisa, Anastase Murekezi wigeze kuba Mnisitiri w’intebe n’abandi.

Mu nyigisho yatanze, Antoni Cardinal Kambanda yavuze ko kuba Paruwasi ishinzwe ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose bifite igisobanuro gikomeye ku bakiristu ba Paruwasi ya Mugote.

Yakomeje avuga ko Paruwasi ari urugo rw’Imana, aho abantu baza kuvoma ubutagatifu kubw’Ijambo ry’Imana n’Amasakaramentu. Ashingiye kuri ibi, Kardinali Kambanda yasabye abakristu ba Paruwasi ya Mugote kuzaharanira kwitagatifuza.

Ati: “Muharanire kurushaho kwitagatifuza kugira ngo umuryango uzagende urushaho guhagararirwa ku Isi no mu ijuru aho abatagatifu bari.”

Karidinali Kambanda kandi yashimiye Imana ku bw’igikorwa gikomeye cyo gushinga Paruwasi ya Mugote avuga ko gushinga Paruwasi ari amateka akomeye muri Kiliziya yose.

Yagize ati: “Banyamugote, nimwishime munezerwe, Imana yaje gutura hano iwanyu. Aha niho buri munsi hazajya hazamuka amasengesho ataretsa n’amajwi yunge mu y’Abamalayika musingiza Imana kugira ngo Nyagasani ahore asingizwa.”

Antoni Karidinali Kambanda yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kugira ngo Kiliziya ya Mugote yuzure nyuma y’igihe kirekire yubakwa. By’umwihariko yashimiye Komosiyo yashyizweho ishinzwe kubaka Paruwasi ya Mugote (KPM) ko mu gihe cy’amezi 15 gusa ishyizweho yagaragaje ubwitange butagereranyw bwatumye iyi Paruwasi ivuka. Yashimiye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo utarahwemye kubaba hafi, ashimira Nyakwigendera Prof. Kalisa Mbanda n’umuryango we batahwemye kwitangira Mugoye ndetse anashimira ubufatanye bw’abakristu mu kugira ngo igikorwa kirangire.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Madamu Judith Mukanyirigira uri no mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo Paruwasi ya Mugote yuzure. Yagaragaje ko yishimiye kwifatanya n’abakristu ba Paruwasi ya Mugote mu birori byo gutaha paruwasi izajya ibafasha kwegerana n’Imana.

Yakomeje avuga ko ashima ubufatanye bwa Leta na Kiliziya kuko bose barajwe ishinga n’imibereho myiza y’Umukristu/Umuturage.

Ati "Nk’umuyobozi w’Akarere, nishimira ubufatanye Kiliziya idahwema kutugaragariza muri gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y’umuturage cyane cyane mu gukemura ibibazo bibangamira umuryango no kuwusigasira, kwita ku burezi bw'abana n'ubuzima by'abaturage, gufasha abaturage kwikura mu bukene, gusana amacumbi y'abantu, kurwanya igwingira n’ibindi.”

Mayor Mukanyirigira yasoje asaba Kiliziya gukomeza gufasha Leta mu guhangana n’ibibazo bikomeje kubangamira imibereho y’umuturage birimo amakimbirane mu muryango, ubusinzi bukabije, kutita ku nshingano za kibyeyi, umwanda, n’ibindi.

Umukiristu uhagarariye abandi, Evariste Ncogozabahizi, Mu izina ry’abakristu yavuze ko batewe ibyishimo no kuba babonye paruwasi hafi yabo kuko bigiye kugabanya ingendo bakoraga bajya kuri Paruwasi ya Rutondo.

Yijeje Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali ko Bazaharanira Kwita ku ngoro y‘Imana maze Ubukrisitu bukarushaho gutera imbere kugira ngo bazabashe kugendera hamwe na Arkidiyosezi yose.

Urugo rwa Paruwasi ya Mugote rutangiranye abapadiri babiri aribo Jean Claude Bigirimana nka Padiri mukuru na Fransisiko Saveri Ndatimana nka Padiri wungirije.

Kugeza uyu munsi, kiliziya ya Paruwasi Mugote imaze gutwara amafaranga Miliyoni 278,518, 244Frw. Umushinga wo kuyubaka utangira hateganywaga ko hazakoreshwa Miliyoni 228,000,000Frw, gusa umushinga waje kuvugururwa ugezwa kuri Miliyoni 350, 000,000Frw. Nyuma yo kuzuza Kiliziya, biteganyijwe ko hagiye gukurikiraho icyiciro cyo gushyira intebe mu Kiliziya aho bateganya ko zizatwara agera kuri Miliyoni 9,120,000Frw nubwo kugeza ubu bamaze gukusanya Miliyoni 1,841,700 yonyine.

Paruwasi ya Mugote yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari igizwe na Santrali 5 arizo: Cyinzuzi, Gaseke, Gitete (Ariyo Santarali yubatsemo icyicaro cya Paruwasi), Kanyoni na Rubingo na Sikirisali 1 ariyo ya Budakiranya. Kugeza ubu ifite Abakiristu ibihumbi 13460.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose