Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi nshya ya Kanombe iba iya 38

Nyuma y’ishingwa rya Paruwasi ya Munanira yashinzwe ku wa 25 Nzeri 2022 ibyawe na Paruwasi ya Ruli, Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022 Arkidiyosezi ya Kigali yungutse na none Paruwasi nshya ya Kanombe yabyawe na Paruwasi ya Ndera.

Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi nshya ya Kanombe iba iya 38
Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi nshya ya Kanombe iba iya 38

Umuhango wo gushinga ku mugaragaro Paruwasi ya Kanombe wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, akikijwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi arkidiyosezi, abiyeguriyimana n’imbaga y’abakristu ba Paruwasi ya Ndera biganjemo abari basanzwe basengera muri Santarali ya Kanombe.

Mu butumwa Karidinali Kambanda yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo gushinga Paruwasi ya Kanombe, yavuze ko ashimira Imana yashimye Kanombe maze ikayihitamo ngo ibe paruwasi kuko paruwasi aba ari urugo rw’Imana, avuga ko Kiliziya Gatolika ku isi yungutse umuhana. Karidinali Kambanda yagize ati “ Bavandimwe,ndagira ngo dushimire Imana yashimye Kanombe ko yaba paruwasi, Paruwasi aba ari urugo rw’Imana. Uyu munsi twungutse umuhana. Iyo umubyeyi yubakiye umwana, akamuha urugo rwe, aba yungutse umuhana, ubu ngubu Paruwasi ya Kanombe ni umuhana twungutse muri Arkidiyosezi ya Kigali.”

Karidinali Kambanda yavuze ko Paruwasi ya Kanombe yashinzwe ifite umugisha kuko iherereye ku butaka Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yasomeyeho Igitambo cya Misa ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990, avuga ko ari na we iyi Paruwasi yaragijwe, abahatuye bakazajya biyambaza uyu mutagatigu wasuye u Rwanda mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ikimara gushingwa nk’uko biteganywa n’amategeko ya Kiliziya Gatolika,Paruwasi ya Kanombe yarajijwe Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, inahabwa Padiri mukuru wayo wa mbere ariwe Padiri NDASHIMYE JEAN Claude uzungirizwa mu butumwa bw’iyi paruwasi na Padiri NDAYISENGA Janvier.

Paruwasi ya Kanombe iherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali, igizwe na Santarali ebyiri(2), Mpuzamirangoremezo cumi na zirindwi (17), imiryangoremezo mito mirongo itanu n’itatu (53) n’Abakristu basaga ibihumbi cumi na kimwe (11000).

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose