Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arkidiyosezi ya Marines-Bruxelles mu Bubiligi yasabye abakristu kudaha agacuiro abiyitirira amabonekerwa ya Kibeho mu Rwanda batemejwe na Kiliziya.

Mu itangizo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 08 Ukwakira 2024 Arikiyepisikopi wa Marine –Bruxelles yasabye abakristu bose, abasaseredoti, imiryango y’abihayimana, amatsinda y’abasaenga na kominote zose gusobanukirwa neza amabonekerwa ya Kibeho no kudaha agaciro abandi bayiyitirira.

Arkidiyosezi ya Marines-Bruxelles mu Bubiligi yasabye abakristu kudaha agacuiro abiyitirira amabonekerwa ya Kibeho mu Rwanda batemejwe na Kiliziya.
Arkidiyosezi ya Marines-Bruxelles mu Bubiligi yasabye abakristu kudaha agacuiro abiyitirira amabonekerwa ya Kibeho mu Rwanda batemejwe na Kiliziya.

Mu ibaruwa ye yateruye agira ati” Ni koko Bikiramariya yabonekeye I Kibeho mu Rwanda tariki 28/11/1981 no mu yandi mezi yagiye akurikiraho. Hari impamvu nyinshi zo kubyizera kuruta kubihakana. Ni ku bw’ibyo rero uretse abakobwa batatu bemejwe ko babonekewe ari bo Alphonsine MUMUREKE, Natahlie MUKAMAZIMPAKA na Marie Claire MUKANGANGO ni bonyine bemejwe ko Bikiramariya yababonekeye kandi akabaha ubutumwa akababwira ko ari “Nyina wa Jambo” (Mère du Verbe) mu yandi magambo “Nyina w’Imana “(Mère de Dieu) nk’uko byasobanuwe kandi bikagaragazwa na Myr Augustin MISAGO tariki ya 29/06/2001.

Nyuma y’ibyatangajwe kandi bikemezwa ku mugaragaro n’ababikurikiranye turabibutsa ko, abantu bavuga ko babonekewe, bakavuga ko hari amabonekerwa yabereye i Bruxelle ku itariki ya 15 Gicurasi ibyo bintu bitazwi kandi ko bitemejwe na Kiliziya gatolika ya Marines –Bruxelles.

Muri iyi baruwa, akomeza avuga ko ku bifuza ku menya amakuru y’amabonekerwa ya Kibeho no gusobanukirwa byimbitse n’ubutumwa Bikiramariya yahatangiye asosiyasiyo “Mater Dolorosa” yabafasha kubimenya neza.

Turabasaba kuba maso ku bantu bashaka kuvuga ko babonekewe ndetse no ku bavuga ubundi butumwa bavuga ko ari ubwa Bikira Mariya w’i Kibeho, ibyo bintu ntibizwi kandi ntibyemejwe na Diyosezi ya Gikongo cyangwa se Diyosezi ya Marines –Bruxelles.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose