Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Banza ukure umugogo mu ijisho ryawe

Igiti kirangwa n'imbuto zacyo, akari ku mutima gasesekara ku munwa,...ni amwe mu magambo yakoreshejwe atubwira ko dukeneye kwisukura niba twifuza kugaragara neza.

Banza ukure umugogo mu ijisho ryawe
Banza ukure umugogo mu ijisho ryawe

Ubusanzwe imiterere yacu usanga kenshi yibeshya gutinda ku bigaragara aho kwitindaho no kunoza imibereho bwite y'imbere.

Igihe cyose hatariho abantu bazima ku mutima no mu bwenge, nta musaruro w'ibigaragara abantu bashobora kugeraho.

Mu isomo rya mbere batubwiye uko amagambo atamaza benshi. Umuntu ukamubona agenda asa neza, atunze ariko mu mutima we habitse amagambo n'ibitekerezo bibi bimutesha agaciro.

Umuntu ni we Imana yashyize hagati mu biremwa ngo abigenge abihe umurongo. Ni ngombwa rero ko imimerere ye yitabwaho akaba umuntu muzima, atari ikitiriro ahubwo ari we koko.

Muri iki gihe usanga ibikorwa bibi, bikorwa n'abantu byaramenyerewe. Kubera ingeso mbi zabasabitse, zigahambura izingiro ry'ubumuntu, imbuto mbi zituruka ku bantu babi zarasakaye. Ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, by'ubugambanyi, by'ubwibone, by'ubwirasi, byo kwiyandarika, ibyo kwikubira n'ibindi bikomeza guhabwa intebe.

Umuti w'ibi byose nta wundi ni ukugaruka ku ipfundo ry'ubumuntu. Umuntu muzima, ufite ukwemera, ufite umutima, ufite umuco, uzirikana ni we uzafasha isi kuba nziza aho kuyisenya.

Uyu ni we udaterwa ubwoba n'amaherezo ye nk'uko byagarutsweho mu isomo rya kabiri, kuko aba yaratsinze ibyatuma amaherezo ye ataba meza birimo icyaha.

Kuri iki cyumweru twongere twisuzume uko turi. Twivugurure kugira ngo tubashe kwera imbuto nziza kandi niturangiza urugendo rwacu hano ku isi tuzabone umwanya Uhoraho mu Ijuru.

Mugire Icyumweru Cyiza.

Nyagasani Yezu abane namwe.

https://x.com/Kinyamateka_KM/status/1895953693058453538?t=CyuB9Q6Ny0ZjmJ_zcnFEKw&s=19

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose