Bazajya bizihiza yubile igihe kimwe na Kiliziya
Ku cyumweru tariki 2 Werurwe 2025, muri Paruwasi ya Rilima, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yakiriye amasezerano ya mbere y'Ababikira batatu bo mu muryango w'Abasaleziyane b'Umutima Mutagatifu wa Yezu n'uwa Bikira Mariya, ababwira ko amasezerano yabo adasanzwe kuko abaye mu gihe Kiliziya iri muri Yubile y'impurirane y'imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.
Aba babibira babaye imbuto ya Yubile ni Jacqueline Mukagatashya wo muri Paruwasi ya Rilima Arkidiyosezi ya Kigali, Marie Rose Uwimana wo muri Paruwasi ya Muyunzwe Diyosezi ya Kabgayi na Marie Nizeyimana wo muri Paruwasi ya Bishyiga Diyosezi ya Gikongoro.
Mu btumwa yabagejejeho, Karidinali Kambanda yaabibukije ko amasezerano yabo adasanzwe kuko aje mu gihe kidasanzwe bityo akazahora ari urwibutso.
Ati"Amasezerano yanyu ni umwihariko ukomeye kuko ni ay'umwaka wa yubile y'imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda ikaba ari imbuto twejeje neza muri iyi myaka. Buri yubile yanyu muzajya mwifatanya na Kiliziya mu kwizihiza yubile, muzahora rero mutubera urwibutso."
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rilima Joseph Dusabe Mukasa, yasabye abakristu gukomeza gusabira aba babikira kugira ngo bazakomeze gutera intambwe mu nzira bahisemo bazagere no ku masezerano ya burundu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.