Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Byinshi ku mateka ya Myr Protais Rugambwa wahawe Ubusaseridoti na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II akaba yatorewe kuba Umukaridinali

Abakristu Gatolika bo muri Tanzaniya bari mu byishimo by’uko Myr Protais Rugambwa Arkiyepiskopi w’umusimbura wa Arkidiyosezi ya Tabora muri iki gihugu wahawe Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo II, yatorewe kuba Karidinali kuri uyu wa 9 Nyakanga 2023.

Byinshi ku mateka ya Myr  Protais Rugambwa  wahawe Ubusaseridoti na Mutagatifu  Papa Yohani Pawulo  II akaba yatorewe kuba Umukaridinali
Byinshi ku mateka ya Myr Protais Rugambwa wahawe Ubusaseridoti na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II akaba yatorewe kuba Umukaridinali

Musenyeri Protais Rugambwa yavutse ku wa 31 Gicurasi 1960 i Bunena mu gihugu cya Tanzaniya. Yahawe Ubusaseridoti na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II tariki 2 Nzeri 1990 nk’umupadiri bwite wa Diyosezi ya Rulenga-Ngara, muri Tanzaniya. Mu 1998, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga muri Theologie Pastorale (Doctorate in Pastoral Theology) yakuye muri the Pontifical Lateran University i Roma. Kuva 2000-2002 yabaye igisonga cy’Umwepiskopi wa Rulenga-Ngara, naho kuva mu 2002-2008 ahabwa ubutumwa mu biro bishinzwe Iyogezabutumwa bya Kiliziya.

Ku wa 18 Mutarama 2008 yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kigoma muri Tanzaniya, ku wa 26 Kamena 2012 atorerwa kuba umunyamabanga w'Ibiro bya Papa bitera inkunga Ibikorwa by'Iyogezabutumwa ku isi ari naho yaherewe icyiciro cyo kwitwa Arkiyepiskopi. Ku wa 13 Mata 2023, Papa Fransisiko yamutoreye kuba Umwepiskopi w’umusimbura wa Tabora.

Musenyeri Protais Rugambwa ni umwe mu bakaridinali 21 Papa Fransisiko yatorewe kujya muri uru rwego rwa Kiliziya kuri uyu wa 9 Nyakanga 2023, Undi wahawe ubusaseridoti na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II uherutse gushyirwa muri uru rwego ni Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali mu Rwanda na we wahawe Ubusaseridoti muri nzeri 1990.

Umuhango nyirizina wo gushyirwa mu rwego rw’abakaridinali kuri Myr Protais Rurambwa na bagenzi be 20 uteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose