Cameroun: Abapadiri 5 n’umubikira 1 baherutse gushimutwa n’abarwanyi batazwi barekuwe
Musenyeri Aloysius Fondong Abangalo arashimira abakristu bo muri Cameroun kubwo inkunga y’amasengesho bamuteye nyuma y’uko abatangarije ishimutwa ry’abantu 9 barimo abapadiri 5, umubikira 1 n’abalayiki 3, igikorwa cyakozwe n’abantu batazwi bitwaje intwaro ku wa 16 Nzeri muri paruwasi yaragijwe Bikira Mariya ya Nchang yo muri Diyosezi ya Mamfe.
Mu butumwa yagejeje ku bakristu ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Musenyeri Aloysius Fondong Abangalo yavuze ko afite ibyishimo nyma y’igihe cy’ibyumweru birenga bitatu abakristu b’iyi diyosezi bamaze bifatanya na we mu gusabira abapadiri n’abo bari kumwe bajyanwe bunyago n’abantu bitwaje intwaro batazwi; ubu bakaba bamaze kurekurwa kubera ububasha bw’isengesho, kuko Imana yumvise isengesho ryabo maze igahindura imitima y’ abari babashimuse, bakaba bemeye kubarekura.
Musenyeri Aloysius ahamya ko isengesho rya Rozari yakomeje gushishikariza abakristu n’abihayimana bo muri iyi diyosezi muri iyi minsi bamaze batura Imana icyi cyifuzo ryagaragaje ububasha rifite, maze koko abari bashimiswe bakaza kurekurwa.
Mu minsi yashize nibwo abashimusi bagaragarije uyu mwepiskopi ko kugira ngo bamusubize abapadiri n’ababikira be agomba kubanza kubishyura amadorali ya Amerika ibihumbi 100; ibi ngo Musenyeri yababwiye ko bidashoboka.Abashimusi baje koroshya icyifuzo bamusaba kuboherereza amadorali 50, nabwo arabahakanira. Avuga ko kuyabaha kwaba ari ugutiza umurindi ibikorwa byo gushimuta abihayimana kugira ngo uko babikoze bahongerwe amafaranga. Abasaba kurekura abashimuswe kuko nta cyaha bafite.
Musenyeri Aloysius Fondong Abangalo yavuze ashimira kandi n’abagize uruhare mu kumvikana n’abagizi ba nabi kugira ngo barekure aba bihayimana n’abakristu; agashimira komisiyo ishinzwe wita ku mpunzi n’abavanywe mu byabo n’intambara muri iki gihugu (Commission for Refugees, Migrants, and Internally Displaced Persons of Nigeria) kubwo kubwo baragize uruhare mu gusaba Leta y’iki gihugu kugirana ibiganiro n’abashimusi kugira ngo barekure aba bihayimana; ngo kuko aba bapadiri bagiraga uruhare rukomeye gufasha iyi komisiyo kwita ku mpunzi.
Cameroun na Nigeria biza ku isonga mu bihugu bya Afurika bikomeje kugaragaramo ishimutwa ry’abihayimana n’isenywa rya za kiliziya. Musenyeri Andrew Nkea Fuanya , Arkiyepiskopi wa Bamenda akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi muri Cameroun avuga ko impamvu aba barwanyi bakomeje gushimuta abapadiri n’ababikira muri iki gihugu ari uko Kiliziya Gatolika muri iki gihugu yanze kubatera inkunga mu bikorwa byabo byo kwigomeka ku butegetsi.
Abantu 9 bari bashimuswe barekuwe ni Padiri Elias Okore, Barnabas Ashu, Job Francis Nwobegu, Cornelius Jingwa na Padiri Emmanuel Asaba, abandi ni Soeur Jacinthe C. Udeagha, abakateshiste 2 Nkem Patrick na Blanche Bright, ndetse n’umulayiki witwa Kelechukwu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.