Caritas Rwanda yageze ku byo yari yateganyije ku kigero cya 98 ku 100
Nyuma yo kugezwaho raporo y’ibikorwa bya Caritas by’umwaka wa 2022, abitabiriye Inteko rusange ya Caritas y’umwaka wa 2023, iteraniye I Kigali kuri uyu wa 27 kugera kuwa 28 Werurwe 2023, bishimiye ibyagezweho, banagaragaza ahagikeneye gushyirwa imbaraga kugira ngo intego za Caritas Rwanda zigerweho nk’uko Kiliziya ibyifuza.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Musenyeri Anaclet Mvumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda yashimiye abagize uruhare kugira ngo Caritas Rwanda ibashe kugera ku ntego yari yihaye mu mwaka wa 2022 binyuze bikorwa binyuranye yagejeje ku bagenerwabikorwa bayo. Dore ko ibyari biteganyijwe byose byagezweho ku kigero cya 98 ku ijana(98%).
Musenyeri Anaclet avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid- 19 cyagize ingaruka nyinshi kuri sosiyete, bamwe mu baterankunga yari ifite bagasa n’abagabanyuka Caritas Rwanda itigeze ihagarika ubutumwa yahawe na Kiliziya bwo kwita ku bakene n’abababaye. Intambara yo muri Ukraine nayo ikaba yaratumye haba igabanuka ry’abafatanyabikorwa n’abaterankunga bayo.
Nyuma yo kugaragaza ko kwigira ariwo muti wo kwiyubaka kwa Caritas Rwanda, Madamu Pauline ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Caritas Rwanda yagaragaje ko mu kigega bise “ Fond de Charité ” cya Caritas Rwanda cyatangijwe mu 2014 hamaze kugeramo amafaranga agera kuri Miliyoni 95, akaba akomeje kwiyongera; bigatanga icyizere ko mu myaka iri imbere Caritas Rwanda itazakenera inkunga nyinshi zivuye mu mahanga.
Dr. Kanani Bosco ushinzwe Ishami ry’Ubuzima muri Caritas Rwanda yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati ya Caritas Rwanda- Ishami rishinzwe Ubuzima na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda. Uretse amasezerano y’ubufatanye mu micungire y’ibitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya, Dr. Kanani Bosco yagaragarije abitabiriye iyi nama uko Gahunda ya Kiliziya Gatolika yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere yamaze kwemerwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ubu buryo nabwo bukaba buri mubwo Leta ikangurira abashakanye gukoresha muri gahunda yo guteganya imbyaro.
Soeur Nyiraneza Gaudiose ushinzwe ubukangurambaga muri Caritas Rwanda avuga ko ibikorwa byo kwita ku bakene n’abababaye ari inkingi nkuru y’ubutumwa bwa Caritas; zimwe mu mbogamizi Caritas igihura nazo zikaba zirimo izo abagifite imyumvire y’uko bagomba guhora bafashwa, imyumvire y’uko gufatanya na Caritas mu bukorerabushake bwita ku bababaye bireba abakuze gusa, n’ikibazo cy’ibiza bitera bidateguje.
Imirimo y’inteko ya Caritas Rwanda 2023 iri kubera muri CENETRA-Kabuga i Kigali ku matariki ya 27-28 Werurwe 2023 yitabiriwe n’Abepiskopi bayoboye amadiyosezi 8 yo mu Rwanda, Abapadiri bashinzwe Caritas ku rwego rwa Diyosezi, Abayobozi bashinzwe amashami ya Caritas Rwanda, abapadiri bashinzwe Serivisi na Komisiyo z’Inama y’Abepiskopi, Inama y’Ubutegetsi ya Caritas Rwanda n’abalayiki bakora muri Caritas ku rwego rwa buri diyosezi.
Musenyeri Anaclet Mvumvaneza yabwiye abitabiriye inteko rusange ko Caritas ibereyeho gufasha abababaye, bikaba akarusho iyo ufashijwe na Caritas yigishijwe kumenya kwifasha na we ubwe. Avuga kandi ko ibigo by’amashuri, ababyeyi n’imiryango bakwiye gutoza abana n’urubyiruko kumenya gufasha no kwita ku bakene n’abababaye hakiri kare kuko aribo bazasigarana inshingano za Caritas mu gihe kizaza; bakabatoza kuba abanyampuhwe aho kumva ko ari ibyo abakuze gusa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.