Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas ya Diyosezi ya Butare yagaragaje ibikorwa yagezeho mu myaka itanu ishize

Kuru uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2023 Caritas ya Diyosezi ya Butare yagejeje ku bafatanyabikorwa bafatanya ibyagezweho muri iyi myaka itanu ishize n'ibiteganywa kuzakorwa muri uyu mwaka.

Caritas ya Diyosezi ya Butare yagaragaje ibikorwa yagezeho  mu myaka itanu ishize
Caritas ya Diyosezi ya Butare yagaragaje ibikorwa yagezeho mu myaka itanu ishize

Ni mu nama yahuje umuyobozi wa Caritas ku rwego rwa Diyosezi ari kumwe n'abayobozi ba Caritas ku rwego bafatanya umunsi ku wundi n'abayobozi ba paruwasi zose uko ari 29.

Myr Gahizi Jean Marie Vianney igisonga cy'umwepisikopi ari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage nabo bari muri iyi nama. Hari kandi abayobozi b'ibigo nderabuzima, abayobozi ba Djaf mu turere twa Gisagara na Huye n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu turere 4 Caritas ya Butare ikoreramo.

Mu bikorwa Caritas yagaragaje byagezweho mu myaka itanu harimo: kubaka amacumbi 192; Abana bagera ku 1108 bahoze ari inzererezi ku muhanda bafashijwe kuva mu muhanda bajya mu miryango; Hubatswe Ibyumba by'amashuri; Abana basaga 6000 bafashijwe kubonerwa amafaranga y'ishuri n'ibikoresho; hubatswe inzu y'ababyeyi mu kigo nderabuzima cya Gakoma; abana bagera kuri 728 bafite ubumuga nabo barafashijwe; abantu bagera ku 5446 bafashijwe kwivuza no kugurirwa imiti; amarerero agera kuri 773 mu karere ka Gisagara yarubatswe; abantu bagera ku 5000 bari kugororerwa muri gereza ya Karubanda barafashijwe.

Caritas ivuga ko inkunga zabonetse muri iyi myaka 5 zisaga milliard 2 na million 853, batabariyemo ubufasha bwa leta itanga mu bigo nderabuzima nibitaro harimo nayo guhemba abakozi inkunga yose ingana n amafaranga asaga milliard 6 na million 117. Caritas ikaba imaze gushora amafranga asaga milliard imwe na million 450 mu bikorwa bibyara inyungu hagamijwe kwigira.

Padiri Gilbert Kwitonda yavuze ko ibyakozwe bifuza ko byakwiyongera kurushaho muri uyu mwaka ari nako bashishikariza abafashijwe na cartas mu myaka yashize gukomeza kwiteza imbere no gutera intambwe bava mu bukene nabo bagafasha abandi .

Yagize ati "Twishimiye umusaruro twagezeho nubwo twahuye nimbogamizi yicyorezo cya Covid 19 ningaruka zayo , twishimiye ko nyuma ya covid imirimo yasubukuwe twakomeje gukora kandi tukaba tubona umusaruro ari mwiza. Tunakomeza gusaba abafatanyabikorwa gukomeza kuba hafi urubyiruko nabandi bafashijwe na cartas gukora cyane kugeza ubwo bazagera aho bashobora kwifasha bakibeshaho bidasabye ko bahora bahabwa inkunga."

Myr Jean Marie Vianney Gahizi igisonga cyumwepisikopi wa Diyosezi ya Butare yavuze ko cartas idashinzwe gutanga amafaranga nizindi nkunga gusa , ahubwo ishinzwe no gutanga ubufasha mu guhindura imyumvire.

Ati "Ibikorwa byose byakozwe ntabwo turagera aho twifuza kuko tugifite nabandi bantu bakeneye gufashwa. Niyo mpamvu hakwiye kujyaho uburyo bwo kongera ubushobozi mu bikorwa bibyara inyungu ariko kandi hanacungwa neza imishinga iba yarashyizweho mu gufasha abantu batishoboye banigishwa guhindura imyumvire yo gukora bagamije kuva mu cyiciro kimwe bajya mua kindi."

Bamwe mu bagezweho nibikorwa bya Cartas bavuga ko Cartas yababereye umubyeyi , babishingira ku kuba hari abari baratereranywe nimiryango yabo nyamara cartas ije bagarurirwa ikizere cyo kubaho. Padiri Cyebambe Medard uyobora paruwase ya Save yavuze ko ikigo Centre Saint Vincent cyashizwe muri iyi Paruwase cyazahuye urubyiruko rwabangavu babyaye batarageza ku myaka yubukure nyamara imiryango yabo yasaga nkaho yabatereranye .

Ati "Kiriya kigo cya Centre Saint Vincent cyafashije abana babyariye iwabo , kandi babafasha badasize nabana babo kuko babafashije kwiga imyuga kandi bakazana nabana babo nabo bakitabwaho. Byaradufashije natwe nka Paruwase kuko nababyeyi bigishijwe bakaba barahinduye imyumvire . Abana bigishijwe imyuga irimo ubudozi,ububaji,gutunganya imisatsi,amahugurwa ku buhinzi nubworozi n'ibindi."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose