Dikasiteri ishinzwe amahame y'ukwemera, ntiyemeranywa n'abafungira amasakaramentu abakobwa babyariye iwabo
Mu ibaruwa yandikiye Umwepiskopi wo muri Repubulika Dominikani, ikemezwa na Papa Fransisko ku wa Gatatu, tariki ya 13 Ukuboza 2023, Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe amahame y'ukwemera, Kardinali Victor Fernandez avuga ko nk'uko bigenda ku bandi bacumuye, uwabyariye iwabo akwiye guhabwa penetensiya agakomeza guhazwa.
Ni ibaruwa yasubizaga iya Myr Ramon Alfredo de la Cruz Baldera, Umwepiskopi wa Diyosezi ya San Francisco de Macorís iherereye muri Repubulika ya Dominikani, aho yari yagaragaje impungenge ko mu bihugu bimwe na bimwe, bamwe mu bakobwa babyariye iwabo usanga bafungirwa amasakaramentu.
Myr Ramon yari yagize ati “Mu bihugu bimwe na bimwe, hari abapadiri n’abayobozi bafungira amasakaramentu bamwe mu bakobwa babyaye batarasezeranye ndetse ugasanga abana bavutse batemerewe kubatizwa.”
Mu ibaruwa isubiza kuri izi mpungenge, Kardinali Victor Fernandez Uyobora Dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera yagize ati “Abakobwa babyariye iwabo ntibagomba gufungirwa amasakaramentu ahubwo bagomba gushishikarizwa kuyahabwa.”
Ibaruwa ya Dikasiteri igaragaza ko mu bihe bitandukanye, Papa Fransisko yagiye agaragaza ko abakobwa babyariye iwabo badakwiye guhezwa.
Ibaruwa yerekana ko, Papa Fransisiko ubwe, igihe yari kumwe na Komite ishinzwe gutegura Ikoraniro ry’Ukaristiya muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa 19 Kamena 2023 yagize ati "Ukaristiya nicyo gisubizo cy'Imana ku nzara ikabije y'umutima wa muntu, inzara y'ubuzima buzima, kuko mu Ukaristiya, Kristu ubwe aba ari rwagati muri twe, kugira ngo atugaburire, aduhumurize kandi adukomeze mu rugendo rwacu.”
Dicasteri ivuga ko iyi ari yo mpamvu abakobwa bahuye n’ikibazo cyo kubyarira iwabo baba babayeho mu buzima bugoye, ari nayo mpamvu bagomba gushishikarizwa kwishakamo imbaraga za gukomeza guhabwa amasakaramentu.
Iyo nyandiko ikomeza igira iti “Ikibazo cy'ingorane abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abana babo bahura nazo mu kubona amasakaramentu cyagarutsweho na Nyirubutungane Papa Fransisko ubwo yari Kardinali wa Buenos Aires aho yavuze ko kuba hari abapadiri batabatiza abana b’abakobwa babyariye iwabo ngo kuko [abana] babyawe hatabayeho isakaramentu ry’Ugushyingirwa ari uburyarya.”
Iyo baruwa ivuga kandi ko Papa Fransisiko mu kiganoro na ABC cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa 11 Nzeri 2015 yishimiye ubutwari bw'abo bakobwa bemera gutwita izo nda kugeza babyaye.
Ati “Nzi ko bitoroshye kubyarira iwanyu. Nzi ko abantu bashobora rimwe na rimwe kugusuzugura. Ariko ndashaka kukubwira ikintu: uri umugore w’intwari kuko washoboye kuzana aba bakobwa bombi ku isi. Washoboraga kuba warabiciye muri nyababyeyi yawe, nyamara wubashye ubuzima: wubashye ubuzima wari ufite muri wowe, kandi Imana izaguhemba kubw’ibyo. Ntukagire ipfunwe; genda wemye, wiyumvira uti 'Sinishe abakobwa banjye; Nabazanye mu isi'. Ndabishimiye; Ndakwishimiye, kandi Imana iguhe umigisha.”
Ibaruwa ya Dikasiteri isobanura igira iti: "Ni muri urwo rwego, umurimo w'ubushumba ugomba gukorwa muri za Paruwasi kugira ngo abantu bumve ko kuba umukobwa yabyarira iwabo bidakwiye kumubuza guhazwa. Nk’uko bigenda ku bandi bakristu bose, isakaramentu ry’imbabazi [penetensiya] ryemerera umuntu guhazwa. Umuryango wa kiliziya rero, urasabwa guha agaciro ukuri ko abakobwa babyariye iwabo baba barakiriye kandi bakarengera impano y'ubuzima baba baremeye gutanga, kandi bakemera kurera abo bana mu ngorane zitandanye banyuramo.”
Ibaruwa ikomeza igira iti: "Hariho 'ibihe bigoye' bigomba kugaragazwa kandi bigaherekezwa gishumba. Birashoboka ko umwe muri aba bakobwa, bitewe n’imiterere y’ibihe bigoye arimo, rimwe na rimwe yiyemeza kwishora mu buraya kugira ngo atunge umuryango we. Umuryango wa gikirisitu urahamagarirwa gukora ibishoboka byose kugira ngo umufashe kwirinda gufata ibi byemezo biteye inkeke aho kumucira urubanza.”
Ibaruwa yongeraho ko kubera iyo mpamvu, abihayimana babigiranye umutima w’impuhwe, bakwiriye kugira uruhare mu kurandata abanyantege nke, birinda gukomera cyangwa gukara bikabije ndetse birinda no kwihutira guca imanza.
Yifashishije Umutwe wo muri Bibiliya uvuga ku mugore bazaniye Yezu yasambanye [Yohani 8, 1-11] hanyuma Yezu akamubabarira amubwira ati “Ntukongere gukora icyaha” Kardinali Fernandez yavuze ko Yezu ahora ahamagarira muntu guhindura ubuzima, no kwitabana ukwizera ugushaka kw’Imana ndetse no kubaho kugira ngo abeho mu budahemuka ku bushake bw'Imana.
Kubera iyo mpamvu, yanditse ati: “Papa Fransisko, ashingiye ku kuba aba bakobwa baba basabwa kurera abana babo bonyine, aratwibutsa ko muri ibyo bihe bigoye, Kiliziya ikwiye guhangayikishwa cyane no kumva, guhumuriza, no kwemera abo bakobwa aho kubashyiriraho ako kanya urutonde rw'amategeko atuma abantu bumva ko baciriwe urubanza kandi ko batereranywe.”
Karidinali Fernández yasoje asaba Myr wa San Francisco de Macorís kutazemera ko imyitwarire yo guheza abakobwa babyariye iwabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.