Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Butare igiye kwakira ikoraniro ry’ukarisitiya rigiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri kwitegura guhimbaza ibirori by’Ikoraniro ry’Ukarisitiya ku nshuro ya Kabiri, ni ikoraniro rizabera muri Diyosezi ya Butare kuva tariki ya 4 kugeza tariki ya 8 Ukuboza 2024.

Diyosezi ya Butare igiye kwakira ikoraniro ry’ukarisitiya rigiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya kabiri
Diyosezi ya Butare igiye kwakira ikoraniro ry’ukarisitiya rigiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Myr Visenti Harolimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’umuyobozi w’ikoraniro ry’ukaristiya mu Rwanda asobanura ko iri koraniro ry’ukaristiya rije mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’impurirane, imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa ka muntu. Avuga ko mu myiteguro y’iyi yubile turi guhimbaza harimo n’ikoraniro ry’ukaristiya. Yagize ati “Iri koraniro ry’ukarisitiya ryateguwe ku rwego rw’inama y’abepisikopi, komisiyo ishinzwe Yubile akaba ari nayo ishinzwe kunoza ibijyanye n’ikoraniro ry’ukarisitiya rizabera I Butare nk’uko yagiye itegura ibindi byiciro bya Yubile twahimbaje nka yubile ya Batisimu yabereye I Zaza na Yubile y’urubyiruko yabereye mu Ruhengeri.”

Myr Vicenti akomeza asobanura ko ikoraniro ry’ukarisitiya rizasozwa n’umunsi wo guhimbaza yubile y’ukaristiya mu rwego rw’Igihugu bikazabera I Butare, bikaba bifite igisobanuro cy’uko Diyosezi ya Butare ifite ishema ryo kuba ariyo ifite kiliziya ya mbere mu Rwanda Paruwase ya Save.

Myr Harolimana avuga ko ikoraniro ry’ukaristiya rifite umwihariko ukomeye ku bakristu kuko rigaruka ku kwemera Yezu Kristu uri mu isakaramentu ritagatifu ry’ukaristiya, kumukunda no gutungwa nawe, bikaduha imbaraga zo mu butumwa. Agira ati” Ukaristiya isoko n’indunduro y’ubuzima bwose bwa kiliziya, ukaristiya ifite uruhare rukomeye cyane mu buzima bwa buri mukristu no mu butumwa bwe, mu buzima bwa kiliziya no mu butumwa bwayo.”

Myr Visenti Harolimana asaba akakristu bose kwitegura neza guhimbaza ikoraniro ry’ukaristiya na Yubile bategura umutima wabo neza. Iyi myiteguro ikaba izakorwa ku rwego rwagutse nk’umuryango w’Imana uri muri Yubile, Tugendeye ku ngingo remezo duhuriyeho muri iyi Yubile ari yo” Kurangamira Kristu soko y’amizero ubuvandimwe n’amahoro.”

Paruwase ya Save ni kimwe mu byatumye kiliziya gatolika ihitamo guhimbariza Ikoraniro ry’ukaristiya na Yubile mu rwego rw’ukaristiya I Butare. Iyi paruwase niyo kiliziya ya mbere mu Rwanda yashinzwe mu 1900. Kiriziya ya Save ikazaberamo misa y’umwihariko ku wa gatanu tariki ya 06/12/2024 ku munsi wa gatatu w’ihuriro ry’ukarisitiya. Icyo gihe Kiliziya yose ikazaba izirikana umwanya paruwase ya Save ifite mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda.

Myr Jean Marie Vianney Gahizi umuyobozi wa Seminari nkuru ya Nyumba avuga ko imyiteguro yo kwakira ikoraniro ry’ukaristiya muri Diyosezi ya Butare irimbanyije kandi byose bikaba bikomeje kugenda neza. Yavuze ko iri huriro ry’ukaristiya atari irya Diyosezi ya Butare gusa ahubwo ari irya Kiliziya yose mu Rwanda. Asaba abakristu bose kuzitabira iri koraniro no kwitegura ku mutima no ku mubiri kugira ngo koko bazaze ari benshi muri iri huriro. Yagize ati” Ihuriro ry’ukaristiya rizabera kuri katederale ya Butare, aho tuzajya dufatira amafunguro harateguwe, Imiryango y’abakristu n’imiryango y’abihayimana izakira abantu yarateguwe mbese iby’ibanze bisaba ko umuntu atangira kwitegura kare yarakozwe. Hari kandi na novaine isengesho ry’iminsi icyenda yateguwe tuzageza ku bakristu mu minsi iri imbere kugira ngo barusheho kwitegura ku mutima mu isengesho rya Novaine.”

Bimwe mu bikorwa Biteganyijwe mu ihuriro ry’ukaristiya rizabera I Butare hari amasengesho, misa, umutambagiro munini uzaturuka mu I Rango ugasorezwa kuri Katedrale, inyigisho, ubuhamya n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’ihuriro ry’ukaristiya rigiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri iragira iti “Turangamire Kristu mu isakaramaentu ry’ukarisitiya soko y’amizero, soko y’ubuvandimwe, soko y’amahoro.” Birajyana n’ingingo ya Yubile Papa yaduhaye igira iti” abagendana amizero” ndetse n’insanganyamatsiko y’ihuriro ry’ukaristiya ryabereye I Quito mu gihugu cya Equateur yagiraga iti” Ubuvandimwe nibwo buzakiza isi” Ubuvandimwe nibwo buzatuma isi ikira uburwayi bwose buyirimo.” Yezu ati mwese muri abavandimwe (Matayo 23-8)

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose