Diyosezi ya Byumba yatangaje itariki yo kwimika Myr Papias Musengamana
Diyosezi ya Byumba yatangaje ko Myr Papias Musengamana watorewe kuyobora iyi diyosezi, azahabwa inkoni y’ubushumba kuwa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, mu birori bizabera kuri Stade ya Gicumbi.
Myr Papias yatorewe na Papa Fransisiko kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba kuwa 28 Gashyangate 2022 akazasimbura Myr Serviliyani Nzakamwita wari umaze Imyaka 26 ayobora iyi diyosezi.
N’ubwo biteganyijwe ko Myr Papias Musengamana azagera muri Diyosezi ya Byumba tariki 18 Mata 2022, nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi Diyosezi, Myr Papias yatangiye gusura amaparuwasi atandukanye y’iyi diyosezi mu rwego rwo kwiyereka abakristu. Uru ruzinduko rwatangiriye muri Paruwasi ya Rwamiko ku wa 12 Werurwe 2022 aho yifatanyije n’abakristu mu gitambo cya Misa cyasomwe na Mgr Servilien Nzakamwita. Rukomereza muri Seminari Nto ya Rwesero ku wa 13 Werurwe 2022; no muri paruwasi ya Nyinawimana ku wa 17 Werurwe 2022. Naho tariki 30 Werurwe 2022, yakiranwa ibyishimo n’abakristu ba Paruwasi Katedarali ya Byumba.
Mu butumwa yagejeje ku bakristu ba Paruwasi Katedrali, Myr Musengamana Papias yababwiye ko azababa hafi, maze bagafatanya mu mirimo ya gitumwa kugira ngo barusheho gutera imbere mu bukristu. Myr Papias yagize ati “ Ndagira ngo mbizeze ko Abakristu nzababa hafi; ku buryo bw’umwihariko Abasaseridoti nzababa hafi, tuzabana hafi twese twishimire kuba turi abasaseridoti kandi twishimire kuba dufite imbaga y’abakristu turi kumwe, kandi dusangiye urugendo. ”Avuga ko bazafatanya muri byinshi byiza biteza imbere ubutumwa bwa Kiliziya.
Myr Seriviliyani Nzakamwita bari kumwe muri uru ruzinduko yasabye abakristu b’iyi diyosezi kuzaba hafi umwepiskopi bahawe, kuko Kristu yigaragariza mu mwepiskopi. Myr Seriviliyani yagize ati “ Kristu yigaragiza mu bantu, ku isonga akigaragariza ku bayobozi ba Kiliziya, ku Mwepiskopi. Ndabashimira ko mwaje kwakira umwepiskopi. Ubu yaje kubasura ariko azaza gutura hano, mugirane isezerano, abambarire impeta; muzamube hafi, mumufashe, mufatanye.”
Yabararikiye kuzamwakirana urugwiro maze itariki yo ku mwimika nigera inzogera n’ingoma zizavuzwe, bamwakirane ibyishimo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Seminari Nto ya Rwesero, Myr NZAKAMWITA mu gitambo cya Misa, yibukije ko ubuzima n’ubusaserdoti ari impano y’Imana. Yavuze ko imyaka 26 amaze ari umwepiskopi yamubanye igihe gito, bikaba bigaragaza uko yari aryohewe n’ubutumwa bwe. Akaba yishimira ko iyi myaka ayishoje agifite imbaraga zo kwamamaza ijambo ry’Imana.
Avuga ko afitanye amateka maremare na Seminari Nto ya Rwesero agiye kuruhukiramo. Iyi Seminari yayirerewemo mu mwaka wa 1958, nyuma yaje kuyibera umuyobozi n’umwepiskopi none akaba yishimiye kuyikoreramo ikiruhuko cy’izabukuru. Yatangaje ko yishimiye kuza kubana n’abaseminari yita abuzukuru be. Ati “Umwana ugiye kwa sekuru ntagenda ubusa. Aba buzukuru banjye tuzabana neza”.
Mu butumwa umwepiskopi mushya yamugejejeho, Myr Papias Musengamana, yamushimiye umurimo ukomeye yakoreye diyoseze. Amwifuriza kugubwa neza mu bana be bakinakeneye inama ze.
Myr Seriviliyani Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943 I Gatsirima muri paruwasi ya Nyarurema, diyosezi ya Byumba. Yatorewe kuba umwepiskopi tariki 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba kuya 2 kamena 1996. Kuwa 28 Gashyantare 2022 ni bwo Papa Fransisiko yamwemereye gutangira ikiruhuko cy’izabukuru maze asezera ku mugaragaro abakristu tariki 14 Gicurasi 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.