Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Cyangugu yifatanyije na Myr Tadeyo Ntihinyurwa kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 40 ishize atorewe kuyibera Umwepiskopi wayo wa mbere

Kuri iki cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu bifatanyije na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’i zabukuru kwizihiza isabukuru y’Imyaka 40 ishize atorewe kuba umwepiskopi wa mbere w’iyi diyosezi.

Diyosezi ya Cyangugu yifatanyije na Myr Tadeyo Ntihinyurwa kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 40 ishize atorewe kuyibera Umwepiskopi wayo wa mbere
Diyosezi ya Cyangugu yifatanyije na Myr Tadeyo Ntihinyurwa kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 40 ishize atorewe kuyibera Umwepiskopi wayo wa mbere

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Kiliziyz Katedrali ya Cyangugu, byitabirwa n’abapadiri, abiyeguriyimana n’imbaga y’abakristu baturutse mu maparuwasi anyuranye agize diyosezi ya Cyangugu.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda barimo: Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskipi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Myr Seriviliyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’I zabukuru, Myr Visenti Harolimana, Umwpiskopi wa Ruhengeri, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, bari kumwe na Myr Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu.

Myr Tadeyo Yavutse tariki 25 nzeri 1942 muri Paruwasi ya Kibeho mu karere ka Nyaruguru , ahabwa ubusaseridoti tariki 11 Nyakanga 1971. Yatorewe kuba umwepiskopi wa Cyangugu kuva tariki 05 Ugushyingo 1981, ahabwa inkoni ya gishumba nk’umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Cyangugu tariki 24 Mutarama 1982. Tariki 9 Werurwe 1996 yatorewe kuba arkiyepiskopi wa kabiri wa Arkidiyosezi ya Kigali anakomeza kuba umuyobozi wa Cyangugu kugeza ubwo ihawe Umwepiskopi wayo wa Kabiri Myr Yohani Damaseni Bimenyimana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose