Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Runyanzovu

Diyosezi ya Cyangugu ikomeje gutera intambwe mu kwegereza abakristu ibikorwa bya Kiliziya hagamijwe kubafasha kwitagatifu no gukomera mu kwemera; Kimwe muri ibyo bikorwa kikaba ari ishingwa rya Paruwasi nshya ya Runyanzovu yashinzwe ku wa 18 Nzeri 2022.

Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Runyanzovu
Diyosezi ya Cyangugu yungutse Paruwasi nshya ya Runyanzovu

Ku cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, abakristu b’i Runyanzove bari mu byishimo byo kwegerezwa Paruwasi nshya ya Runyanzove yafunguwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu. Ni umuhango witabiriwe n’abakristu benshi batuye i Runyanzovu, abo muri Paruwasi ya Mibilizi n’abo mu zindi paruwasi zituranye nayo. Hari kandi Abihayimana n’abahagarariye inzego za Leta.

Muri uyu muhango, Musenyeri Edouard Sinayobye yatoreye Padiri Jean Baptiste Uwamungu kuba Padiri mukuru wa mbere wa Paruwasi Runyanzovu; iyi paruwasi iragizwa Umuryango Mutagatifu.

Paruwasi Runyanzovu ibaye paruwasi ya 21 muri paruwasi zigize Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ikaba yarabyawe na Paruwasi ya Mibilizi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose